Igisirikare cya Afurika y’Epfo cyahakanye amakuru avuga ko abasirikare bacyo bazava mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bazamburwa intwaro zabo bwite, nibagera mu Rwanda.
Aya makuru yatangajwe na City Press tariki ya 25 Gicurasi 2025, agaragaza ko umutekano w’aba basirikare uzaba uteye impungenge mu gihe bazaba bava mu butumwa bw’umuryango wa Afurikay’amajyepfo (SADC) muri RDC.
Umuvugizi w’igisirikare cya Afurika y’Epfo, Rear Admiral Prince Tshabalala, yatangaje ko aya makuru ari ibinyoma kandi ko agamije guca igikuba ndetse no gutesha agaciro umuhate w’abateguye igikorwa cyo gucyura aba basirikare.
Tshabalala yagize ati “Uwanditse iyi nkuru ntabwo yasuzumye aya amakuru kuri SANDF mbere yo kwemeza ko abasirikare bacu bazamburwa intwaro ubwo bazaba berekeza muri Tanzania, banyuze mu Rwanda.”
Uyu musirikare yasobanuye ko bigaragara ko uwanditse iyi nkuru adasobanukiwe uburyo bwo gucyura ibikoresho bya gisirikare byifashishijwe mu bikorwa mpuzamahanga.
Tariki ya 29 Mata, ingabo zari mu butumwa bwa SADC muri RDC zacyuye icyiciro cya mbere cy’ibikoresho, zibinyujije mu Rwanda. Tariki ya 25 Gicurasi hacyuwe icya karindwi.
Igisirikare cya Afurika y’Epfo gisobanura ko SADC yemeje ko hazabanza gucyurwa ibikoresho, hakazakurikiraho abasirikare. Biteganyijwe ko muri rusange, ibi bikorwa bishobora kurangira muri Kamena 2025.