Inzego z’ ubutabazi muri Afurika y’Epfo zatangaje ko imodoka yari itwaye abanyeshuri yatwawe n’umwuzure wibasiye iki gihugu, abanyeshuri bose baburirwa irengero uretse batatu batabaye bakiri bazima.
Umuvugizi w’Intara ya Eastern Cape, Khuselwa Rantjie, yabwiye BBC ko imodoka yo mu bwoko bwa mini-bisi yari itwaye abanyeshuri yatwawe n’umwuzure.
Khuselwa Rantjie yavuze ko hatazwi umubare w’abana bari muri iyi modoka, ariko ngo batatu bamaze kuboneka ari bazima.
Ibikorwa byo gushakisha yahagaze kubera ko ijoro ryari riguye, ariko biteganyijwe ko bisubukurwa ku wa 11 Kamena.
Mu bikorwa by’ubutabazi byakozwe kandi habonetse imirambo y’abantu barindwi bishwe n’amazi y’umwuzure wibasiye karere ka OR Tambo muri iyi ntara.
Afurika y’Epfo imaze iminsi igusha imvura nyinshi, inkuba, urubura n’umuyaga ukomeye byahitanye abantu batanu bazize impanuka mu gihe ingo zikabakaba ibihumbi 500 zabuze amashanyarazi.