BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Wednesday, May 21, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Politike > AFC/ M23 yungutse andi maboko mashya

AFC/ M23 yungutse andi maboko mashya

sam
Last updated: March 31, 2025 9:41 am
sam
Share
SHARE

Rex Kazadi Kanda wabaye mu ishyaka rya Perezida Felix Tshisekedi, UDPS, yamaze kwiyunga na AFC/ M23 kugira ngo bafatanye urugendo rwo kubohora igihugu.

Ibyaya makuru byemejwe n’amashusho ya Kazadi avuga impamvu zatumye yiyunga n’ihuriro Alliance Fleuve Congo (AFC) rirwanya ubutegetsi bwa Perezida Felix Tshisekedi rifatanyije n’umutwe wa M23, akavuga ko ari ugushaka igisubizo ku bibazo by’ubukungu igihugu gifite.

Yagize ati: “Nishimiye kuba uyu munsi ninjiye muri Alliance Fleuve Congo. Mbashimiye mbikuye ku mutima kuba mwanyakiriye mu cyama. Ni iby’agaciro kujya mu ikipe yanyu. Niteguye kwitanga ku bw’indangagaciro duhuriyeho.”

Rex Kazadi kandi yiyamamaje mu matora y’Umukuru w’Igihugu yabaye muri Congo mu Ukuboza 2023, nubwo yabaye mu ishyaka rya Perezida Felix Tshisekedi, UDPS (Union pour la démocratie et le progrès social), icyo gihe yiyamamaje nk’umukandida wigenga.

Uyu mugabo yabwiye igitangazamakuru RFI mbere y’amatora ko ikibazo gikomeye muri Congo ari icy’umutekano, kandi ko ubuyobozi buriho bwagaragaje ko budashoboye kugikemura.

Mu bindi yiyamamaje avuga ni uguhindura imibereho y’abaturage ikaba myiza, no guteza imbere igihugu.

Bamwe mu banye-Congo banenze Kazadi bavuga ko kwinjira muri AFC/M23 ari ukugambanira igihugu.

Rex Kazadi kandi wari ufite nomero 10 mu biyamamarizaga kuyobora Congo, i Kinshasa yabwiye abayoboke be ko agiriwe icyizere agatorwa yazagarura umutekano mu burasirazuba bwa Congo, icyo gihe yanavugaga ko yazamura umushahara w’abasirikare.

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Ubushinjacyaha bwasabiye Constant Mutamba gukurwaho ubudahangarwa kugira ngo atabwe muri yombi

Ubushinjacyaha bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bwasabye Inteko Ishinga Amategeko kwambura…

Uganda: inkiko za gisirikare zigiye kujya ziburanisha abasivile

Inteko Ishinga Amategeko muri Uganda yatoye itegeko riha ububasha inkiko za gisirikare…

Umugore wa Joe Biden agiye kujyanwa mu nkiko kubera kutita ku mugabo we

Jill Biden umugore w’uwahoze ari perezida wa leta  zunze ubumwe za Amerika…

Matata Ponyo wabaye Minisitiri w’intebe wa DRC yakatiwe imirimo y’agahato kubera ruswa

Urukiko rushinzwe kurengera Itegeko Nshinga muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo rwakatiye…

Umugore wibarutse akigera mu Rwanda avuye mu menyo ya FDLR, yahawe ibikoresho

Muhawenimana Ntagisanimana w’imyaka 24, ni umwe mu banyarwanda 1,165 bari barafashwe bugwate…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Politike

Amb. Uwihanganye yatanze impapuro zo guhagararira u Rwanda muri Brunei

1 Min Read
Politike

RDC yashyizeho komisiyo idasanzwe ishinzwe gusuzuma icyemezo cyo gukuraho ubudahangarwa  Joseph Kabila .

1 Min Read
Politike

Minisitiri Kayikwamba yongeye gushinja u Rwanda guhungabanya umutekano wa DRC

3 Min Read
Politike

Algeria yirukanye abakozi 15 ba Ambasade y’u Bufaransa

1 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?