Rex Kazadi Kanda wabaye mu ishyaka rya Perezida Felix Tshisekedi, UDPS, yamaze kwiyunga na AFC/ M23 kugira ngo bafatanye urugendo rwo kubohora igihugu.
Ibyaya makuru byemejwe n’amashusho ya Kazadi avuga impamvu zatumye yiyunga n’ihuriro Alliance Fleuve Congo (AFC) rirwanya ubutegetsi bwa Perezida Felix Tshisekedi rifatanyije n’umutwe wa M23, akavuga ko ari ugushaka igisubizo ku bibazo by’ubukungu igihugu gifite.
Yagize ati: “Nishimiye kuba uyu munsi ninjiye muri Alliance Fleuve Congo. Mbashimiye mbikuye ku mutima kuba mwanyakiriye mu cyama. Ni iby’agaciro kujya mu ikipe yanyu. Niteguye kwitanga ku bw’indangagaciro duhuriyeho.”
Rex Kazadi kandi yiyamamaje mu matora y’Umukuru w’Igihugu yabaye muri Congo mu Ukuboza 2023, nubwo yabaye mu ishyaka rya Perezida Felix Tshisekedi, UDPS (Union pour la démocratie et le progrès social), icyo gihe yiyamamaje nk’umukandida wigenga.
Uyu mugabo yabwiye igitangazamakuru RFI mbere y’amatora ko ikibazo gikomeye muri Congo ari icy’umutekano, kandi ko ubuyobozi buriho bwagaragaje ko budashoboye kugikemura.
Mu bindi yiyamamaje avuga ni uguhindura imibereho y’abaturage ikaba myiza, no guteza imbere igihugu.
Bamwe mu banye-Congo banenze Kazadi bavuga ko kwinjira muri AFC/M23 ari ukugambanira igihugu.
Rex Kazadi kandi wari ufite nomero 10 mu biyamamarizaga kuyobora Congo, i Kinshasa yabwiye abayoboke be ko agiriwe icyizere agatorwa yazagarura umutekano mu burasirazuba bwa Congo, icyo gihe yanavugaga ko yazamura umushahara w’abasirikare.