BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Friday, Feb 27, 2026
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Mu mahanga > AFC/M23 yongeye kugaragaza ubugome ndenga kamere bwa FARDC

AFC/M23 yongeye kugaragaza ubugome ndenga kamere bwa FARDC

admin
Last updated: February 27, 2026 6:42 pm
admin
Share
SHARE

Umutwe wa AFC/M23 urwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, wagaragaje ko ubutegetsi bwa Perezida Felix Tshisekedi, bukomeje gukora ibikorwa by’ubugome, aho kuri ubu ingabo za leta ,FARDC, iri kurasa abaturage n’amatungo.

Hashize igihe igisikare cya Leta, FARDC hamwe n’Ihuriro bafatanya ririmo FDLR, ingabo z’Uburundi, Wazalendo, bubuye ibitero bikomeye kuri uyu mutwe muri Teritwari ya Masisi.

Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, yatangaje ko FARDC iri gukora ibyaha by’intambara kuko iri kurasa abaturage idasize n’amatungo yabo.

Mu butumwa yashyize kuri X yagize ati ” Ibyaha by’ubugome ndengakamere n’urukozasoni bikunze kuranga ubutegetsi bwa Kinshasa igihe cyose bwishoye mu ntambara yeruye, byongeye kugaragara mu buryo buteye isoni.”

Kanyuka yavuze ko ku wa Kane, tariki ya 26 Gashyantare 2026, ahagana saa kumi na Cumi n’Itanu z’amanywa (16:15), ingabo zishyize hamwe, cyane cyane iz’omutwe wa FDLR, zinjiye mu gice cy’icyayi cya JTN giherereye i Mweso.”

Akomeza agira ati ” Mu bikorwa by’ubugome bukabije, abo barwanyi barashe inka 19, aho 15 zapfuye ako kanya naho 4 zigakomereka bikabije. Ibi bikorwa byiribasira abasivile, hagamijwe kubahoza mu bwoba.

Icyababaje kurushaho, ni uko barashe amasasu y’urufaya ku mukobwa w’imyaka 19 witwa Wamahoro, ukomoka i Kitchanga, akaba yahise yitaba Imana ako kanya.”

AFC/M23 ikomeje gutakambira umuryango Mpuzamahanga ivuga ko ubutegetsi bwa Tshisekedi bwarenze ku gahenge kumvikanyweho .

Nubwo uyu mutwe utarasohora itangazo cyangwa igire icyo ibivugaho, hashize igihe havuzwe urupfu rw’uwari umuvugizi wayo Lt Col Willy Ngoma , aho bivugwa ko yarasiwe mu bice bya Rubaya , ahantu ubutegetsi bwifuza kwisubiza.

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

AFC/M23 yongeye kugaragaza ubugome ndenga kamere bwa FARDC

Umutwe wa AFC/M23 urwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, wagaragaje…

Burusiya na Ukraine byahererekanyije imibiri y’abasirikare baguye ku rugamba

U Burusiya bwemeje ko bwashyikirije Ukraine imibiri y’abasirikare 1000 baguye ku rugamba,…

Akari ku mutima wa Gloria Mukamabano wasezeye kuri RBA

Umunyamakuru wakoreraga Urwego rw’Igihugu rw’Itangazamakuru (RBA), Mukamabano Gloria, yasezeye muri izi nshingano…

Muhayimana yasabiwe gufungwa imyaka 15

Ubushinjacyaha bw’u Bufaransa bwasabye Urugereko rw’ubujurire rw’Urukiko rwa Rubanda rwa Paris guhamya…

Kenya yafunze ukekwaho kujyana abaturage bayo kurwanira u Burusiya

Inzego z’ubuyobozi muri Kenya, zataye muri yombi umugabo ukekwaho kohereza abanyakenya 25…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Mu mahanga

Andi makuru mashya ku rupfu RWA Lt.Col Willy Ngoma 

1 Min Read
Mu mahanga

MASISI: FARDC irigamba kwisubiza Mahanga

1 Min Read
Mu mahanga

Bobi Wine ntakozwa ibyo kumvikana na Leta ya Uganda ngo ave mu bwihisho

2 Min Read
Mu mahanga

Zimbabwe: Abaturage batangiye gukingirwa umuti urinda SIDA

1 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?