BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Tuesday, Nov 4, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Umutekano > AFC/M23 yigaruriye imidugudu umunani muri Masisi

AFC/M23 yigaruriye imidugudu umunani muri Masisi

sam
Last updated: September 8, 2025 10:35 am
sam
Share
SHARE

Amakuru avuga ko Abarwanyi b’ihuriro rya AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo bigaruriye imidugudu itandukanye yo muri Osso Banyungu muri teritwari ya Masisi mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Ni nyuma y’imirwano asakiranyije aba barwanyi n’ab’ihuriro ry’imitwe ya Wazalendo irwana ku ruhande rwa leta Cyumweru, tariki 7 Nzeri 2025.

Amakuru aturuka mu baturage baturiye ibi bice avuga ko kuva ku mugoroba ingabo za M23 zagaragaye mu bice birimo Mafuo, Biholo, Shoa na Bwambaliro.

Igitangazamakuru gikorera muri DRC ACTUALITE.CD gukesha iyi nkuru gitangaza ko kuri ubu AFC/M23 bagenzura imidugudu ya Busoro, Kinyeere, Burora na Ngesha.

Amakuru avuga ko Abarwanyi b’ihiriro rya Wazalendo bahungiye mu bice birimo Kazinga na Mahanga ku mupaka wa teritwari ya Masisi na Walikale.

Iyi modugudu ifashwe nyuma y’iminsi myinshi ibice birimo Shoa n’inkengero zayo birimo ibikorwa bibi by’ubwicanyi bikorwa na Wazalendo n’ingabo za Leta zitakigira ijambo imbere y’izi nyeshyamba n’abasivile bahawe intwaro.

AFC/M23 imaze iminsi iteguza ko izajya gutabara abasivili bakomeje kugabwaho ibitero n’ihuriro ry’ingabo za Leta ya RDC, kandi ko izazimya umuriro aho uturuka hose.

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Barushimusi b’amahembe y’inzovu bacakiwe batarayagurisha ku mugabane wa Asia

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi abagabo batatu bakekwaho gucuruza amahembe…

Trump yahamije ko iminsi ya Maduro iri kubarirwa ku ntoki

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump yatangaje ko adatekereza…

Samia Suluhu agiye kurahirira kongera kuyobora Tanzania

Kuri uyu wa 3 Ugushyingo 2025 Perezida watorewe kuyobora Tanzania Samia Suluhu…

AFC/M23 yasabye Tshisekedi gufungura ikibuga cy’indege i Goma niba ari umugabo

Umuhuzabikora w’Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Corneille…

Tshisekedi yongeye gushinja u Rwanda gushaka kwiyomekaho Uburasirazuba bw’igihugu cye

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi, Félix Antoine Tshisekedi, yongeye gukora u Rwanda…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Umutekano

Fizi: Imitwe ibiri ya Wazalendo yasubiranyemo bane bahasiga ubuzima

1 Min Read
Umutekano

Gen Tshiwewe na bagenzi be babiri baba birukanwe mu gisirikare cya RDC?

1 Min Read
Umutekano

DRC: FARDC yongeye kwica agahenge ikoresheje Drones muri Walikare na Masisi

1 Min Read
Umutekano

Rutshuru: Wazalendo zagabye ibitero ku birindiro bya AFC/M23 muri Tongo

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?