Ihuriro rya AFCribarizwamo umutwe wa M23 ryatabaje amahanga ku bwicanyi bukomeje gukorwa n’ingabo zihurije hamwe zishyigikiwe na Leta ya Kinshasa, ndetse n’ikwirakwizwa ry’ingabo n’intwaro zikomeye hafi y’ibirindiro by’iri huriro.
Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka yavuze ko ku wa 12 Nyakanga 2025, izi ngabo zishe abaturage bane b’inzirakarengane bo muri gurupoma ya Cirunga.
Yagize ati “Tariki ya 12 Nyakanga 2025, izi ngabo zishe abaturage bane muri gurupoma ya Cirunga. Ibi bikorwa bigaragaza neza ko iyi Leta idaha agaciro ibiganiro bikomeje n’imigambi mibi ifite.”
Yakomeje avuga ko ibyo bikorwa bikagaragaza ko Leta idaha agaciro ibiganiro biri gukorwa ndetse ikomeje gushaka intambara.
Amakuru aturuka muri Sosiyete sivile zikorera muri Kabare zivuga ko mu bishwe harimo abarimu babiri bigisha mu ishuri ribanza rya Kabare 1, bari bavuye kuri site yakusanyirijweho ibizamini bya Leta mu gace ka Canya.
Kugeza ubu nubwo ibiganiro bya Doha bikomeje impande zombi zikomeje gusuka abasirikare n’ibikoresho mu bice by’imirwano, biri guca amarenga ko intambara ishobora kubura .
AFC/M23 ishimangira ko itazifata mu gihe yaterwa ndetse ko izarinda abaturage mu bice byose yafashe.