BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Saturday, May 31, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Inkuru Nyamukuru > AFC/M23 yanyuzwe n’ibiganiro yagiranye na Joseph Kabila

AFC/M23 yanyuzwe n’ibiganiro yagiranye na Joseph Kabila

sam
Last updated: May 31, 2025 2:51 pm
sam
Share
SHARE

Ihuriro rya politiki n’ingabo rya AFC/M23 ryatangaje ko ryagiranye ibiganiro byubaka na Joseph Kabila wahoze ayobora Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuva mu 2001 kugeza mu 2019.

Nk’uko byemejwe na Corneille Nangaa, uyobora AFC/M23, ibyo biganiro byabereye i Goma byibanze ku gushakira hamwe uburyo bwageza Abanye-Congo ku mahoro arambye, ubufatanye busesuye no kongera kubaka icyizere mu mibanire y’abaturage.

Yagize ati: “Twagiranye ikiganiro cyubaka kuri iki gicamunsi hamwe na Bwana Joseph Kabila Kabange wabaye Perezida wa RDC. Twagarutse ku ngingo zireba amahoro, ubufatanye n’ubwiyunge bw’Abanye-Congo.”

Ku itariki ya 26 Gicurasi 2025 ni bwo AFC/M23 yatangaje ko Kabila yageze i Goma, mu ruzinduko rwari rumaze iminsi rutegerejwe. Kabila yari amaze iminsi atangaza ko agiye gusura uyu mujyi ukomeye wo mu burasirazuba bwa Congo.

Mu gihe amaze i Goma, Kabila yasuye ikigo cya gisirikare cya Rumangabo kigenzurwa na AFC/M23, anagirana ibiganiro n’abahagarariye amadini n’amatorero, kimwe n’abayobozi ba gakondo mu duce dutandukanye.

Hari amakuru yagiye atangazwa ko Kabila akigera i Goma yahuye n’abayobozi ba AFC/M23, ariko icyo gihe byari nk’indamutso isanzwe. Gusa, nyuma y’iminsi mike ni bwo habayeho ibiganiro byimbitse bigamije kurebera hamwe icyakorwa.

 

 

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

AFC/M23 yanyuzwe n’ibiganiro yagiranye na Joseph Kabila

Ihuriro rya politiki n’ingabo rya AFC/M23 ryatangaje ko ryagiranye ibiganiro byubaka na…

Namibia: Intare yishe mukerarugendo agiye ku bwiherero

Mu gihe yari mu biruhuko mu nkambi y’ubukerarugendo muri Namibia, umukerarugendo w’imyaka…

AFC/M23 yamaganye Leta ya Kinshasa isoresha ibicuruzwa biva i Goma nk’ibituruka mu mahanga

Ihuriro AFC/M23 ryashinje ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo gutandukanya ubutaka…

Loni iratabariza abaturage ba Gaza bugarijwe n’inzara 100%

Umuryango w’Abibumbye Loni uratanga impuruza ko abaturage ba Gaza 100% bugarijwe n’inzara…

Nangaa yahishuye abagize uruhare mu kwibira Tshisekedi amajwi

Umuyobozi w’ihuriro AFC/M23, Corneille Nangaa, yahishuye ko umuryango mpuzamahanga wagize uruhare mu…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Inkuru Nyamukuru

Marocco n’u Rwanda bigiye guhanganira kwakira Formula 1

2 Min Read
Inkuru Nyamukuru

Perezida Paul Kagame yagiranye ibiganiro na perezida wa Kazakhstan Tokayev

1 Min Read
Inkuru Nyamukuru

Perezida Kagame yatangiye uruzinduko rwe muri Kazakhstan

2 Min Read
Inkuru Nyamukuru

Perezida Kagame ategerejwe mu ruzinduko muri Kazakhstan

3 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?