Ihuriro rya politiki n’ingabo rya AFC/M23 ryatangaje ko ryagiranye ibiganiro byubaka na Joseph Kabila wahoze ayobora Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuva mu 2001 kugeza mu 2019.
Nk’uko byemejwe na Corneille Nangaa, uyobora AFC/M23, ibyo biganiro byabereye i Goma byibanze ku gushakira hamwe uburyo bwageza Abanye-Congo ku mahoro arambye, ubufatanye busesuye no kongera kubaka icyizere mu mibanire y’abaturage.
Yagize ati: “Twagiranye ikiganiro cyubaka kuri iki gicamunsi hamwe na Bwana Joseph Kabila Kabange wabaye Perezida wa RDC. Twagarutse ku ngingo zireba amahoro, ubufatanye n’ubwiyunge bw’Abanye-Congo.”
Ku itariki ya 26 Gicurasi 2025 ni bwo AFC/M23 yatangaje ko Kabila yageze i Goma, mu ruzinduko rwari rumaze iminsi rutegerejwe. Kabila yari amaze iminsi atangaza ko agiye gusura uyu mujyi ukomeye wo mu burasirazuba bwa Congo.
Mu gihe amaze i Goma, Kabila yasuye ikigo cya gisirikare cya Rumangabo kigenzurwa na AFC/M23, anagirana ibiganiro n’abahagarariye amadini n’amatorero, kimwe n’abayobozi ba gakondo mu duce dutandukanye.
Hari amakuru yagiye atangazwa ko Kabila akigera i Goma yahuye n’abayobozi ba AFC/M23, ariko icyo gihe byari nk’indamutso isanzwe. Gusa, nyuma y’iminsi mike ni bwo habayeho ibiganiro byimbitse bigamije kurebera hamwe icyakorwa.