BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Monday, Jul 28, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Mu mahanga > AFC/M23 yanenze Radio Okapi n’ibindi bitangazamakuru bibogamira ku nkuru ziyisebya 

AFC/M23 yanenze Radio Okapi n’ibindi bitangazamakuru bibogamira ku nkuru ziyisebya 

sam
Last updated: July 28, 2025 9:13 am
sam
Share
SHARE

Ihuriro AFC/M23 ryageneye butumwa bunenga Radio Okapi iterwa inkunga n’Umuryango w’Abibumbye, riyishinja kubogama no kutariha umwanya mu byo iritangazaho biryibasira, rikavuga ko rigiye gufata ingamba zikwiye kugira ngo ribishyireho akadomo.

Ni nyuma yuko iki gitangazamakuru cya Radio Okapi gitangaje ko mu bice bimwe bigenzurwa n’Ihuriro AFC/M23 bikomeje kuberamo ibikorwa bibi.

Mu nkuru iyi Radio iherutse gutangaza, igaragza ko hagatati ya tariki 03 na 25 Nyakanga 2025, muri Komini ya Goma n’iya Kalisimbi, habayemo ibikorwa by’ubwicanyi byahitanye abantu 10.

Iki gitangazamakuru kigaragaza ibyatangajwe n’Umuryango ‘Goma Hebdo’ yavuze ko AFC/M23 yagiye ita muri yombi rumwe mu rubyiruko ntacyo rushinjwa.

Gitangaza ko kandi hari ubujura bwakozwe ahantu 65 harimo 39 ho muri Kalisimbi ndetse n’ahandi 26 ho muri Goma.

Binyuze mu butumwa Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, yanyujije kuri X kuri uyu wa Mbere tariki 28 Nyakanga 2025, yanenze imikorere y’ikigitangazamakuru ikomeje kwibasira iri huriro avuga ko ari ukubogamira KU makuru arisebya.

Kanyuka yagaragaje ko “Radio Okapi ikomeje guhonyora uburenganzira bwo guha umwanya abavugwa mu nkuru ngo bisobanure.”

Ati “Turagaragaza agahinda kandi k’uburyo Radio Okapi itangaza amakuru arebana na Alliance Fleuve Congo (AFC/M23) irenga ku mahame yo kutabogama, ubunyamwuga bw’itangazamakuru ndetse n’ubwisanzure rusange.”

Lawrence Kanyuka avuga ko “iyi radio y’Umuryango w’Abibumbye” yahawe urubuga rwo kugendera kuri politiki ya propaganda yibasira AFC/M23 yirengagiza uburenganzira bwacu bwo kwisobanura.”

Yavuze ko Radio Okapi itigeze yemerera umuntu uwo ari we wese yaba mu buryo bwo kuba ahibereye cyangwa ubundi, bwo kuba yagira icyo avuga ku bitangazwa kuri AFC/M23, ndetse ntinagenzure ukuri ku biba bishinjwa iri Huriro.

Kanyuka uvuga ko ubu buryo bukoreshwa n’iyi radio bubangamiye iri Huriro AFC/M23, yavuze kandi ko bagerageje kuvugisha abayobozi b’iyi Radio, ariko bikananirana.

Ati “Bizaba ngombwa ko Umuryango wacu ufata ingamba zigamije guhagarika iyi propaganda idafite ishingiro yo kurenga ku bwisanzure rusange bikorwa n’iyi Radio y’Umuryango w’Abibumbye.”

Umuvugizi wa AFC/M23 yasoje ubutumwa bwe yibutsa ko mu bice byabohowe n’iri Huriro, hari ubwisanzure bw’itangazamakuru, ubwo gutangaza amakuru atabogamye kandi yagenzuriwe ukuri, ndetse no kuba abantu bavugwa mu nkuru bagomba guhabwa urubuga rwo kugira icyo batangaza.

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Thailand na Cambodia bemeranyije guhagarika imirwo

Mu biganiro byahuje Thailand na Cambodia baherutse kwinjira mu mirwano ikarishye, impande…

Hagiye kuba inama Yiga Uko Isi Yose Yakwemera Leta Ya Palestine nk’igihugu

Ku cyicaro gikuru cy’Umuryango w’Abibumbye i New York , kuri uyu wa…

AFC/M23 yamaganye ubwicanyi bwakorewe abasivile bo muri Ituri

Ihuriro AFC/M23 ryamaganye ubwicanyi bwakozwe n’umutwe w’iterabwoba wa ADF/NALU bwakorewe abaturage b’abasivile…

Ciara yahawe ubwenegihugu bwa Bénin

Umuhanzi w’Umunyamerika Ciara Princess Wilson wamamaye mu muziki nka Ciara, yahawe ubwenegihugu…

AFC/M23 yanenze Radio Okapi n’ibindi bitangazamakuru bibogamira ku nkuru ziyisebya 

Ihuriro AFC/M23 ryageneye butumwa bunenga Radio Okapi iterwa inkunga n’Umuryango w’Abibumbye, riyishinja…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Mu mahanga

Nigeria yiyongereye mu bihugu byifuza kwakira Formula One

1 Min Read
Mu mahanga

Kwegura kwa Visi Perezida w’u Buhinde byateje impaka n’urujijo

1 Min Read
Mu mahanga

Umudipolomate wa RDC afungiwe muri Bulgaria nyuma yo gufatanwa Cocaïne

1 Min Read
Mu mahanga

Kenya: Itabwa muri yombi ry’impirimbanyi yo muri Kenya ryazamuriye benshi uburakari

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?