Ihuriro AFC/ M23 ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi riravugwaho kongereye imbaraga mu gace ko muri Gurupoma ya Ikobo muri Teritwari ya Walikare.
Amakuru akavuga ko abarwanyi biri huriro bakomeje koherezwa ku bwinshi n’intwaro nyinshi mu gace ka Kateku muri Gurupoma ya Ikobo mu Ntara ya Kivu ya Ruguru.
Amakuru avuga ko kandi kuva kuwa kabiri M23 ikomeje gushimangira ibirindiro byayo yohereza abasirikare zerekeza Rusamambu na Bukumbirwa .
M23 ikomeje gusenya ibirindiro bya Wazalendo isanzwe ifatanya na leta kurwanya uyu mutwe kuri ubu ugenzura ibice by’inshi by’uburasirazuba bwa DRC.
Ibi biri kuba mu gihe intumwa za leta ya DRC n’iza AFC/ M23 zitegerejwe mu biganiro ku nshuro ya gatandatu i Doha muri Qatar.
Impande zombi ziherutse gusinyana amasezerano y’amahame azagenderwaho mu biganiro bizaganisha ku mahoro arambye arimo Kureka ibitero byo mu kirere, ku butaka, mu mazi y’inyanja cyangwa ay’ibiyaga, ndetse n’ibikorwa byose by’ubusahuzi cyangwa gusenya ku bushake, Kureka gukwirakwiza urwango biciye mu itangazamakuru cyangwa ubundi buryo, Kureka kugerageza gufata ibindi bice ku ngufu cyangwa kwagura aho bari ku rugamba.