Ihuriro AFC/M23 rihanganye n’ubutegetsi bwa DRCongo, ryabusabye guhagarika ibitero n’ibikorwa bya gisirikare bwakajije, rinavuga ko igisirikare cy’u Burundi cyohereje batayo y’abasirikare barenga 500, kandi ko ridashobora kubyihanira.
Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, kuri uyu wa 18 Nyakanga 2025 yatangaje ko nubwo Leta ya RDC iri mu biganiro bya politiki muri Qatar, inakomeje gutegura intambara yifashishije imitwe y’ingabo zirimo iz’u Burundi.
Kanyuka yasobanuye ko ingabo za RDC zoherejwe mu bice bitandukanye by’intara ya Kivu y’Amajyepfo, izindi ziva Pinga muri Walikale, Lubero ndetse na Kisangani mu ntara ya Tshopo kugira ngo zitere AFC/M23.
Ati “Abasirikare benshi bava muri Kalemie, bajya Uvira, bava Bujumbura bajya Shabunda na Kisangani. Mu cyumweru, ihuriro ry’izi ngabo ryagabye ibitero bikaze ku birindiro byacu.”
Umuvugizi wa AFC/M23 yatangaje ko u Burundi, bwirengagije uburyo bwatsinzwe urugamba mu bihe byashize, bwohereje abandi basirikare 520 muri Shabunda, bajya kongerera imbaraga abari mu kibaya cya Rusizi bagamije gufata Bukavu.
Ati “Igisirikare cy’u Burundi cyongeye kugwa mu makosa nko mu gihe cyashize, cyohereza batayo y’abasirikare 520 muri Shabunda, zerekeza i Bukavu zinyuze Nzibira kugira ngo zongerere imbaraga iziri mu kibaya cya Rusizi.”
Yizeza Abanyekongo ko ihuriro AFC/M23 rifite ubushake n’imbaraga bwo “kurinda abaturage b’abasivile ndetse no kuburizamo ibitero byose yagabwaho.
Ati”Ntidushobora kwemera ko habaho ko duterwa ubwoba cyangwa hakomeza gukorwa ibikorwa bibi bikorwa n’ubutegetsi butagendera ku mategeko kandi bumena amaraso, bwaguranye amahoro inyungu zabwo bwo kwikunda.”
Ibi bikorwa biriho bikorwa n’ubutegetsi bwa Congo, mu gihe buri kuganira n’iri huriro AFC/M23 bahanganye biri kubera i Doha muri Qatar.