Urukiko rwa Gisirikare rwa Nyamirambo kuri uyu wa 13 Kanama 2025, rwatangiye kuburanisha abantu barenga 20 barimo abofisiye mu Ngabo z’u Rwanda, mu Rwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora (RCS) n’abasivili, bakekwaho ibyaha bijyanye n’uburyo haguzwe amatike y’indege hakoreshejwe konti ya Minisiteri y’Ingabo binyuranyije n’amategeko.
Abari kuburanishwa barimo Umuvugizi wa RCS, CSP Hillary Sengabo na CSP Olive Mukantabana na we ukorera muri uru rwego, abasirikare batatu barimo Captain Peninah Mutoni na Captain Peninah Umurungi.
Abasivili bari kuburanishwa muri uru rubanza barimo umunyamakuru Ndayishimiye Reagan uzwi nka Rugaju, Ishimwe Ricard na Mucyo Antha Biganiro wahoze muri uyu mwuga.
Ubushinjacyaha bwa gisirikare bubashinja ubufatanyacyaha mu kwakira no gutanga inyandiko utemerewe n’ubufatanyacyaha mu gukoresha umutungo wa Leta utagenewe.