BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Wednesday, Feb 18, 2026
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Politike > Ku kirwa cya Kirehe ubwato bwari ingobyi y’abarwayi bwarashaje

Ku kirwa cya Kirehe ubwato bwari ingobyi y’abarwayi bwarashaje

admin
Last updated: December 23, 2022 9:47 am
admin
Share
SHARE

NYAMASHEKE: Abaturage 1143 batuye mu ngo 204 ku kirwa cya Kirehe kiri mu Kiyaga cya Kivu mu kagari ka Rugali  mu Murenge wa Macuba, barasaba ubuyobozi bw’akarere ubwato bwabafashaga nk’imbangukiragutabara nyuma y’uko ubwo bari barahawe  2016 bwashaje.

ubwato buto butwarwamo abarwayi bushobora kibateza impanuka

Abaturage batuye iki kirwa bavuga ko iyo umuntu arembye bibagora ku mwambutsa i Kivu ajyanwa kwa muganga.

Bavuga ko bakoresha utwato duto dushobora kubateza impanuka bigatwara n’igihe mu kugeza umurwayi hakurya y’i Kivu.

Nyiranzabandora Josephine agira ati “Ubwato bwarashaje nta ngurane yabwo twabonye, iyo umuntu afashwe dufata ubwato buto tukamugeza kwa muganga bitugoye.”

Munezero Annociata umaze imyaka 37 atuye kuri iki kirwa avuga ko i Kivu nta nshuti kigira ko baterwa ubwoba no kurohama mu gihe batwaye umurwayi kwa muganga.

Ati “Ubwato bwa ambulance twari twahawe bwadufashije igihe gito, bwari imbaho bwarashaje, umubyeyi ajya kubyara bakamutwara mu twato duto, turasaba ubuyobozi ko bwakongera bukadufasha kubona  ambulance yacu.”

Ntamushobora Samson uyobora Umudugudu wa Kirehe avuga ko babitse moteri y’ubwo bari barahawe mu mwaka wa 2016.

Ati “Iyo umurwayi arembye tujya gutira, biratugora ushobora kijya kubutira ugasanga nyirabwo yabujyanye mu bindi”.

Si ubwa mbere aba baturage bagaragaza iki kibazo kuko Komite Nyobozi y’Akarere yacyuye igihe yakigejejweho kenshi gusa nticyakemurwa.

Ubuyobozi bw’akarere ka Nyamasheke buvuga ko ikibazo cy’aba baturage bukizi bwabasobanuriye kenshi inzira banyuramo izabafasha kubona ubundi bwato.

Ubu buyobozi bubakurira inzira ku murima ko nta bundi bwato bazahabwa, bubasaba kwishakamo ibisubizo.

Busaba kandi abaturage kwimuka muri iki kirwa bakajya gutura hakurya y’i Kivu mu masite atandukanye y’imiturire.

Mukankusi Athanasie umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage yabwiye UMUSEKE ko ” Twabasabye kwishakamo ubushobozi ntabwo buri gihe uko bwajya busaza twajya tubagurira ubundi, ntabwo bagumya gusaba gufashwa barabukoreshaga bagombye kuba barabonye uko bazajya babucunga.”

Akomeza agira ati “Nta bundi buzaboneka nibo bazabwishakamo bakanishyiriraho uburyo bwo kubucunga n’abo bantu bambuka ntabwo bazajya bambukira ubusa. Tunabashishikariza kuza gutura ku masite y’imiturire ari hakuno y’amazi.”

Akarere ka Nyamasheke gafite ibirwa bitanu, bizengurutswe n’ikiyaga cya Kivu. Bibiri muri byo Mushungo na Kirehe biratuwe cyane.
MUHIRE DONATIEN / UMUSEKE.RW i Nyamasheke
Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Imirwano yahinduye isura mu nkengero za Point Zero

Amakuru yizewe aturuka mu misozi miremire y’i Mulenge, mu bice bya Minembwe,…

Wazalendo basubiranyemo babiri bahasiga ubuzima

Intambara mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) zikomeje guhindura…

Imyigaragambyo ku Kibuga cy’Indege cya Nairobi yatumye indege zitinda

Imyigaragambyo y’abakozi ku kibuga cy’indege gikuru cya Kenya, giherereye mu murwa mukuru…

Inyubako y’ubucuruzi mu Mujyi wa Gisenyi yahiye irakongoka n’ibyarimo byose

Inkongi y’umuriro yibasiye inyubako iherereye mu Murenge wa Gisenyi mu Karere ka…

Rugaju Reagan yasabye imbabazi mu genzi we Lorenzo nyuma y’ibyo yamutangajeho

Umunyamakuru Ndayishimiye Reagan uzwi nka Rugaju Reagan yasabye imbabazi ku butumwa yagaragayemo…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Politike

Leta ya DRC yemeje ko igiye gutanga umukandida muri OIF 

2 Min Read
Politike

Uwera Jean Maurice yashimiye Perezida Kagame ku cyizere yamugiriye

2 Min Read
Politike

Uganda: Umudepite wa NUP ya Bobi Wine yatawe muri yombi

2 Min Read
Politike

Perezida Mamadi Doumbouya yarahiye mu muhango witabiriwe na Perezida Kagame

4 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?