BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Monday, Dec 15, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Politike > Abaturage baregeye Umuvunyi Mukuru abayobozi babasaba ruswa n’ababarenganya 

Abaturage baregeye Umuvunyi Mukuru abayobozi babasaba ruswa n’ababarenganya 

admin
Last updated: October 25, 2022 1:19 pm
admin
Share
SHARE

Umuvunyi Mukuru, Mme Nirere Madeleine yasabye ko Ubugenzacyaha bukurikirana bamwe mu ayobozi bo mu nzego z’ibanze bavugwaho gusaba no kwakira ruswa.

Abaturage bavuga ko abayobozi babasaba amafaranga kugira ngo babafashe gukemura ibibazo bafite

Yabigarutseho mu biganiro byahuje  uru rwego, abaturage n’ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi.

Muri ibi biganiro bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Gacurabwenge babwiye Umuvunyi Mukuru ko bamwe muri ba Mudugudu, n’abayobozi ku rwego rw’Utugari, ko iyo bagiye gusaba serivisi cyangwa bashaka  gukemurirwa ibibazo, babasaba amafaranga.

Mukabuderi Xavera umwe muri benshi bavuga ko bakwa indonke na bamwe mu bayobozi, avuga ko inzu ye yasenywe n’ibiza kuva mu mwaka wa 2019, ubuyobozi bumwemerera ko isanwa bunamushyira ku rutonde rw’abandi baturage basenyewe n’ibiza.

Ati: “Nongeye kujya ku Kagari kubibutsa icyo kibazo, SEDO ansaba ruswa sinayitanga, nabo banga kuyisana kugeza ubu.”

Uyu muturage avuga ko atari we wenyine batse ruswa, ko hari n’abandi bagenzi be baririye inka zo muri gahunda ya Girinka, kuko inka nkuru zirimo izihaka bazigurishaga bakarya amafaranga, makeya asigaye bakayaguramo inyana zicutse.

Akavuga ko hari abandi banga gushyira ku rutonde rw’abagomba kuzihabwa kubera ko batatanze akantu.

Ati: “Ibi bibazo byose bya bamwe mu bayobozi barenganya abaturage bakaba ruswa, nijye wabigaragaje bituma banyijundika ubu nta serivisi bashobora kumpa.”

Umuvunyi mukuru yasabye ko abayobozi bakekwaho ruswa bakurikiranwa

Yashimiye Umuvunyi wasabye ko ikibazo cye gikemuka, ndetse n’ababigizemo uruhare bose bakaba bagiye gukurikiranwa.

Umuvunyi Mukuru Nirere Madeleine avuga ko yanenze abavugwaho iyo myitwarire yo  kwakira indonke, asaba RIB ko ikora iperereza mu maguru mashya ibyaha bya ruswa abo bayobozi  bakekwaho bakabibazwa.

Nirere avuga ko ikibazo cyo kudakemurira ku gihe  ibibazo abaturage no kubasiragiza aribyo bitanga icyuho cya ruswa.

Ati: “Ndasaba ko hakorwa iperereza ryimbitse, ryuzuza amakuru abaturage batanze.”

Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi Dr Nahayo Sylvère avuga ko abavuzweho iyo myitwarire yo gusaba no  kwakira ruswa, bigomba gukorerwa iperereza  kugira ngo abaturage badakomeza kuharenganira.

Ati: “Gusa mu bibazo byinshi abaturage bagaragarije urwego rw’Umuvunyi harimo ibyari byarahawe umurongo abaturage ntibabyishimira.”

Urwego rw’Umuvunyi ruzakira ibibazo by’abaturage bo mu Mirenge 12 yo mu Kadere Karere ka Kamonyi.

Cyakora mu bindi bibazo Umuvunyi yakiriye birimo ibishingiye ku mitungo n’ubutaka bamwe bavuga ko bambuwe n’inzego z’ibanze zitandukanye.

Bigaragara ko abaturage bagifite ibibazo byinshi bitakemutse

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Kamonyi.

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
1 Comment
  • Ndengejeho Pascal Baylon says:
    October 25, 2022 at 6:39 pm

    Hakwiye kwiga ikibazo mu mizi aho gushaka umuti w’indwara bahishira. Ikibazo nuko abategetsi bo mu nzego z’ibanze badahembwa kandi bagomba kubaho. Urebye bakorera akazi inzego zibakoreye ariko zo zigahembwa, bo bagatahira aho. Muri make: icyo abaturage bakwa n’izo nzego zidahembwa ni umushahara cyanga agahimbazamushyi. Tubyise ruswa, twakongeraho ko Leta abahamagarira kwaka ruswa. Wikwica Gitera, ica ikibimutera!

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

U Rwanda rwateye utwatsi ibirego by’u Burundi birushinja ibitero ku butaka bwabwo

Ambasaderi w’u Rwanda i New York mu muryango w’Abibumbye, Martin Ngoga, yahakanye…

Gakenke: Yafatanywe ibiro 17 by’urumogi na litiro 14 za kanyanga mu nzu

Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge (ANU) ku bufatanye na Polisi ikorera…

Rayon Sports ishobora kubona umutoza mushya mu minsi mike

Umutoza w'umufaransa w'imyaka 58, Bruno Ferry uhabwa amahirwe yo gutoza Rayon Sports…

Gen (Rtd) Kabarebe yahererekanyije ububasha na Dr. Usta Kayitesi

Gen (Rtd) James Kabarebe wari Umunyabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga…

Finlande: Abana bari munsi y’imyaka 15 batwitse ’stade’ kubera gutsindwa kw’ikipe bafana

Ishami rya Polisi ya Finlande rikorera mu gace ka Valkeakoski, ryemeje ko…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Politike

Urunturuntu no gucikamo ibice kw’ ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi mu Burundi 

3 Min Read
Politike

Dore abayobozi bashyizwe mu myanya mu nzego Nkuru z’u Rwanda 

1 Min Read
Politike

Tshisekedi yemeye guhurira na Perezida Kagame i Washington DC mu cyumweru gitaha

3 Min Read
Politike

Qatar yagennye Ambasaderi mushya mu Rwanda usimbura uwitabye imana 

1 Min Read
BINGWA NEWS > Blog > Politike > Abaturage baregeye Umuvunyi Mukuru abayobozi babasaba ruswa n’ababarenganya 

Abaturage baregeye Umuvunyi Mukuru abayobozi babasaba ruswa n’ababarenganya 

admin
Last updated: October 25, 2022 1:19 pm
admin
Share
SHARE

Umuvunyi Mukuru, Mme Nirere Madeleine yasabye ko Ubugenzacyaha bukurikirana bamwe mu ayobozi bo mu nzego z’ibanze bavugwaho gusaba no kwakira ruswa.

Abaturage bavuga ko abayobozi babasaba amafaranga kugira ngo babafashe gukemura ibibazo bafite

Yabigarutseho mu biganiro byahuje  uru rwego, abaturage n’ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi.

Muri ibi biganiro bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Gacurabwenge babwiye Umuvunyi Mukuru ko bamwe muri ba Mudugudu, n’abayobozi ku rwego rw’Utugari, ko iyo bagiye gusaba serivisi cyangwa bashaka  gukemurirwa ibibazo, babasaba amafaranga.

Mukabuderi Xavera umwe muri benshi bavuga ko bakwa indonke na bamwe mu bayobozi, avuga ko inzu ye yasenywe n’ibiza kuva mu mwaka wa 2019, ubuyobozi bumwemerera ko isanwa bunamushyira ku rutonde rw’abandi baturage basenyewe n’ibiza.

Ati: “Nongeye kujya ku Kagari kubibutsa icyo kibazo, SEDO ansaba ruswa sinayitanga, nabo banga kuyisana kugeza ubu.”

Uyu muturage avuga ko atari we wenyine batse ruswa, ko hari n’abandi bagenzi be baririye inka zo muri gahunda ya Girinka, kuko inka nkuru zirimo izihaka bazigurishaga bakarya amafaranga, makeya asigaye bakayaguramo inyana zicutse.

Akavuga ko hari abandi banga gushyira ku rutonde rw’abagomba kuzihabwa kubera ko batatanze akantu.

Ati: “Ibi bibazo byose bya bamwe mu bayobozi barenganya abaturage bakaba ruswa, nijye wabigaragaje bituma banyijundika ubu nta serivisi bashobora kumpa.”

Umuvunyi mukuru yasabye ko abayobozi bakekwaho ruswa bakurikiranwa

Yashimiye Umuvunyi wasabye ko ikibazo cye gikemuka, ndetse n’ababigizemo uruhare bose bakaba bagiye gukurikiranwa.

Umuvunyi Mukuru Nirere Madeleine avuga ko yanenze abavugwaho iyo myitwarire yo  kwakira indonke, asaba RIB ko ikora iperereza mu maguru mashya ibyaha bya ruswa abo bayobozi  bakekwaho bakabibazwa.

Nirere avuga ko ikibazo cyo kudakemurira ku gihe  ibibazo abaturage no kubasiragiza aribyo bitanga icyuho cya ruswa.

Ati: “Ndasaba ko hakorwa iperereza ryimbitse, ryuzuza amakuru abaturage batanze.”

Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi Dr Nahayo Sylvère avuga ko abavuzweho iyo myitwarire yo gusaba no  kwakira ruswa, bigomba gukorerwa iperereza  kugira ngo abaturage badakomeza kuharenganira.

Ati: “Gusa mu bibazo byinshi abaturage bagaragarije urwego rw’Umuvunyi harimo ibyari byarahawe umurongo abaturage ntibabyishimira.”

Urwego rw’Umuvunyi ruzakira ibibazo by’abaturage bo mu Mirenge 12 yo mu Kadere Karere ka Kamonyi.

Cyakora mu bindi bibazo Umuvunyi yakiriye birimo ibishingiye ku mitungo n’ubutaka bamwe bavuga ko bambuwe n’inzego z’ibanze zitandukanye.

Bigaragara ko abaturage bagifite ibibazo byinshi bitakemutse

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Kamonyi.

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment
  • Ndengejeho Pascal Baylon says:
    October 25, 2022 at 6:39 pm

    Hakwiye kwiga ikibazo mu mizi aho gushaka umuti w’indwara bahishira. Ikibazo nuko abategetsi bo mu nzego z’ibanze badahembwa kandi bagomba kubaho. Urebye bakorera akazi inzego zibakoreye ariko zo zigahembwa, bo bagatahira aho. Muri make: icyo abaturage bakwa n’izo nzego zidahembwa ni umushahara cyanga agahimbazamushyi. Tubyise ruswa, twakongeraho ko Leta abahamagarira kwaka ruswa. Wikwica Gitera, ica ikibimutera!

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

U Rwanda rwateye utwatsi ibirego by’u Burundi birushinja ibitero ku butaka bwabwo

Ambasaderi w’u Rwanda i New York mu muryango w’Abibumbye, Martin Ngoga, yahakanye…

Gakenke: Yafatanywe ibiro 17 by’urumogi na litiro 14 za kanyanga mu nzu

Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge (ANU) ku bufatanye na Polisi ikorera…

Rayon Sports ishobora kubona umutoza mushya mu minsi mike

Umutoza w'umufaransa w'imyaka 58, Bruno Ferry uhabwa amahirwe yo gutoza Rayon Sports…

Gen (Rtd) Kabarebe yahererekanyije ububasha na Dr. Usta Kayitesi

Gen (Rtd) James Kabarebe wari Umunyabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga…

Finlande: Abana bari munsi y’imyaka 15 batwitse ’stade’ kubera gutsindwa kw’ikipe bafana

Ishami rya Polisi ya Finlande rikorera mu gace ka Valkeakoski, ryemeje ko…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Politike

U Rwanda rwakiriye abanyarwanda 200 batahutse bavuye muri RDC

2 Min Read
Politike

Perezida Kagame yakiriye Touadéra baganira ku gushimangira ubufatanye bw’ibihugu byombi

1 Min Read
Politike

Perezida Tshisekedi wa DRCongo na Ndayishimiye w’u Burundi binjiye mu bundi bufatanye nyuma y’ibya gisirikare

2 Min Read
Politike

Leta ya DRC na AFC/M23 bateye intambe ikomeye izabafasha kubera ku mahoro arambye

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?