BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Thursday, Jul 17, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Imikino > Abatoza bafite Licence C mu Rwanda bararira ayo kwarika

Abatoza bafite Licence C mu Rwanda bararira ayo kwarika

admin
Last updated: August 29, 2022 11:59 am
admin
Share
SHARE

Nyuma yo kumara imyaka Irindwi nta mahugurwa ya Licence B CAF akorwa, abatoza bafite Licence C CAF batangiye gushakira ibisubizo mu bindi bihugu by’ibituranyi by’u Rwanda.

Muhire Hassana na Banamwana Camarade bari gukorera Licence B CAF i Burundi

Mu Rwanda hakomeje gutangwa amahugurwa menshi y’abatoza batangira umwuga wo gutangira gutoza [Licence D] na Licence C CAF ariko ayo gukorera Licence B CAF akomeje kuba ingume.

Nyuma yo kumara imyaka Irindwi nta mahugurwa ya Licence B CAF, bamwe mu batoza b’Abanyarwanda bahisemo kujya gushaka amahugurwa hanze y’u Rwanda kuko imbere mu Gihugu amaso yaheze mu kirere.

Bamwe  mu batoza b’Abanyarwanda bari gukora amahugurwa ya Licence B CAF  hanze y’u Rwanda, ni Banamwana Camarade na Muhire Hassan bombi bari i Burundi.

Kuki u Rwanda rumaze imyaka Irindwi rudakoresha amahugurwa ya Licence B CAF?

Amakuru yizewe UMUSEKE wamenye, ni uko Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku mugabane wa Afurika, CAF, yasabye Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru, Ferwafa, kubanza gushyiraho Umuyobozi wa tekinike mushya ku rwego rw’Igihugu [DTN kugira ngo u Rwanda rwemererwe gukoresha amahugurwa ya Licence B CAF.

Ikindi kiri mu mpamvu zituma iyo myaka yose ishize nta mahugurwa akoreshwa mu Rwanda ya Licence B CAF, harimo n’uburangare bwa Ferwafa, cyane ko abatoza benshi bari mu Rwanda ari abafite Licence C CAF n’abafite Licence D.

Habimana Hussein uheruka kuba DTN wa Ferwafa, yari yagizwe umuyobozi wa tekinike muri iri shyirahamwe muri Nyakanga 2018 atsinze abandi Banyarwanda batanu bari basabye uwo mwanya barimo Mbabazi Alain, Muhire Hassan wahoze atoza Miroplast FC, Seninga Innocent utoza Musanze FC, Rukundo Eugène na Uwambaza Jean Marie Vianney we utarabashije no kwitabira ikizamini cyo kuvuga.

Biteganyijwe ko bazagaruka mu Rwanda tariki 3 Nzeri 2022 basoje icyiciro cya Mbere cy’amahugurwa, bazasubireyo basoje imikino ibanza ya shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri.

Abatoza ba Licence C CAF bamaze kuba benshi ariko amahugurwa ya Licence B CAF aracyari make
Abatoza bafite Licence D bamaze kuba benshi

UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Santarafurika: Amb Kayumba yagiranye ibiganiro n’aba ofisiye ba RCS

Ambasaderi w’u Rwanda muri Santarafurika, Olivier Kayumba, yagiranye ibiganiro n’ Abakozi b’Urwego…

DRC: Igitero cy’abasirikare ba Kinshasa mu mirima ya Joseph Kabila cyamaganwe n’imiryango itari iya leta

Imiryango itari iya Leta muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yahagurutse iri…

Agakoriro ka Gisozi kagiye kwimurirwa mu cyanya cy’inganda i Masoro

Umujyi wa Kigali watangaje ko ibikorwa by’ububaji n’ibindibyakoreraga mu Gakiriro ka Gisozi…

Min Olivier Nduhungirehe Nduhungirehe yaganiriye na mugenzi we waTurkmenistan  

Minisitiri w'ububanyi n'amahanga n'ubutwwrerane w'u Rwanda Olivier Nduhungirehe yagiranye ikiganiro kuri Telefone…

U Rwanda ruritegura kwakira inama ikomeye ya OIF

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane, Amb Olivier Nduhungirehe, yatangaje ko u Rwanda rwatangiye…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Imikino

KNC yarezwe muri FERWAFA

1 Min Read
Imikino

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda yazamutse ku rutonde rw’ukwezi rwa FIFA

1 Min Read
Imikino

FERWAFA yatangaje ingengabihe y’amatora ya Komite Nyobozi

2 Min Read
Imikino

FIFA yateguye igikorwa cyo guha icyubahiro Diego Jota

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?