Urwego rw’Igihugu rw’Ubwiteganyirize (RSSB) rurahumuriza abavuga ko bisanze mu rwego rwo kwishyura mituweli rudahuye n’ubushobozi bwabo, kuko hari gahunda yo gukosoza amakuru, bagasuzuma, basanga harabayeho kwibeshya bigahindurwa.
Byagarutsweho n’Umuyobozi ushinzwe Ubukangurambaga no kwandika abanyamuryango ba Mituweli muri RSSB, Deogratias Ntigurirwa, kuri uyu wa Gatatu tariki 4 Werurwe 2026, asobanura ibyagendeweho mu ivugurura rya Mituweli.
Ntigurirwa avuga ko umuturage afite uburenganzira bwo kumenya amakuru yerekeye urugo rwe, yasanga hari aho bidahura akaba yakosoza.
Ati “Ntabwo twakwizeza Abanyarwanda ko izo nzego zo kwishyura mituweli zitunganye 100%, hashobora kubamo udukosa. Hagiye gushyirwaho uburyo umuturage ubona ko koko habaye kwibenshya ku makuru y’urugo rwe, agashyirwa mu rwego rutajyanye n’ubushobozi bwe, ubwo buryo buzamufasha kuyakosoza. Ibi ni ukugira ngo buri rugo ruzishyure amafaranga ajyanye n’ubushobozi bwarwo”.
Akomeza ashishikariza abaturage guha agaciro ubwisungane mu kwivuza, kuko ubuzima ari bwo butuma n’ibindi bishoboka.
Ati “Mu gihe urimo ukora igenamigambi ry’urugo, mu bushobozi ufite ukareba gukodesha inzu, minerivali n’ibindi, ni ukureba uti ese mituweli nayishyira ku rwego rwa kangahe? Hari uwayishyira ku rwego rwa kabiri cyangwa urwa gatatu bitewe n’imyumvire ye, ariko jyewe numva yaza ku rwego rwa mbere, kuko iyo uri muzima n’ibindi byose biraza”.
Emmy Ntwari Sibomana, umukozi wa Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) ushinzwe Sisiteme y’Imibereho, agaruka ku buryo buteganyijwe bwo gukosora amakuru.
Ati “Uburyo bwo gukosora twabushyize mu bice bibiri, icya mbere ni ugukangurira abaturage kureba amakuru yatanzwe, kugira ngo nitumubwira ngo jya aha abe afite amakuru yizewe, anabasha gusobanura impamvu yo gukosoza, kuko hari n’abagenda batabirebye. Ibi ni byo byaganiriweho mu Nteko y’abaturage yabaye ejo, aho twabibukije kureba amakuru kuri telefone bakanze *195# bakabona areba ingo zabo”.
Ati “Mu Nteko itaha, tuzareba ko amakuru bayafite neza, tubabwire aho bagomba kujya, birumvikana ko ari mu nzego z’ibanze, ndetse banamenyeshwe ibyo bagomba kuzitwaza, babe rero bitegura. Ikindi ni uko dushaka kongera amakuru ku yari ari mu ikoranabuhanga, kugira ngo umuntu abashe kumenya koko ngo ni iki cyashingiweho kugira ngo ashyirwe mu rwego runaka rwa mituweli kuko ubundi hagaragara amafaranga gusa, ibi bishobora gutuma hari n’abashakaga kujya gukosoza bazahita babyihorera”.
Ibihano ku muntu utitabira Mituweli n’ushishikariza abandi kutayitabira
Itegeko No 03/2015 ryo ku wa 13 Werurwe 2015, mu ngingo yaryo ya 23 ivuga ku kutitabira ubwisungane mu kwivuza, riteganya ibihano ku muntu wese utitabira ndetse n’ushishikariza abandi kutitabira kwishura ubwisungane mu kwivuza (Mituelle de santé).
Iri tegeko rigira riti “Umuntu wese utitabiriye ubwisungane mu kwivuza kandi atari mu cyiciro cy’abatishoboye bafashwa na Leta, ahanishwa ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi iri hagati y’Amafaranga y’u Rwanda ibihumbi bitanu (5,000Frw) n’ibihumbi icumi (10,000Frw). Umuntu wese ushishikariza abandi kutitabira ubwisungane mu kwivuza, ahanishwa ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi iri hagati y’Amafaranga y’u Rwanda ibihumbi mirongo itanu (50,000Frw) n’ibihumbi magana abiri (200000Frw)”.
Abantu barasabwa kudategereza guhanwa kubera kutitabira mituweli, ahubwo bagasuzuma ko bari mu rwego rwo kwishyura rubakwiriye, bakishyura kuko nta kindi babasha gukora kibateza imbere badafite ubuzima buzima.
