Abasirikare mu Ngabo z’u Rwanda bari berecyeje muri Jamaica mu butumwa bw’ubutabazi mu gusana ibikorwa byangijwe n’ibiza, bagarutse i Kigali barangije inshingano zabo nyuma y’amezi abiri.
Aba basirikare 100 bageze ku Kibuga Mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe kuri uyu wa Mbere tariki 16 Werurwe 2026, bari bamaze amezi abiri mu Gihugu cya Jamaica.
Ubwo bageraga i Kigali ku Kibuga cy’Indege, bakiriwe n’Umugaba Mukuru w’Inkeragutabara, Major General Alex Kagame, ari kumwe n’abandi basirikare bakuru muri RDF.
Major General Alex Kagame, mu izina ry’Ubuyobozi Bukuru bw’Ingabo z’u Rwanda, bashimiye aba basirikare ku kazi gakomeye, ubwitange no gutunganya neza inshingano zari zabajyanye bakoranye umwete n’ikinyabupfura byo ku rwego rwo hejuru.
Yababwiye ko nubwo bari bafite abayobozi bari babayoboye, bitari kubabuza guteshukwa ku nshingano zari zibajyanye, ariko ko bitwaye neza.
Ati “Ntabwo bareba mu mitima yanyu, ni nk’uko tuyobora Ingabo, ukaba uziyobora ziri he na hehe ariko wa muco wa RDF, za ndangagaciro nababwiraga zarabaranze pe. Ubwitange, ubushishozi, discipline [ikinyabupfura], gukorera hamwe,…ntakintu na kimwe twigeze tubumvaho mu gihe cy’amezi abiri mumazeyo.”
Umugaba Mukuru w’Inkeragutabara, Major General Alex Kagame kandi yibukije aba basirikare ko yaba bo ndetse n’abandi bose mu Ngabo z’u Rwanda, bagomba gukomeza kuranwa n’ikinyabupfura n’ubwitange mu nshingano zabo, zirimo n’iz’ubutumwa bundi bakoherezwamo.
Aba basirikare bari bahagurutse mu Rwanda tariki 14 Mutarama 2026, bakigera muri Jamaica, bahise batangira inshingano zo gusana ibikorwa remezo byangijwe n’inkubi y’umuyaga yiswe Hurricane Melissa.
Mu gihe cy’amezi abiri, iri tsinda ry’inzobere mu bwubatsi muri RDF, rifatanyije n’abo mu Ngabo za Jamaica (JDF), bakoze ibikorwa binyuranye birimo gusana inzu 62, ndetse no kubaka ibyumba by’inyongera by’amashuri no gukora neza inzu y’abana bafite ubumuga.
Mbere yo kugaruka mu Rwanda, mu cyumweru gishize, Umujyanama mu bya gisirikare mu biro by’Uhagarariye u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye, Col Deo Mutabazi akaba anahagarariye inyungu z’Ingabo (Defence Attaché) z’u Rwanda muri Jamaica; yasuye Umugaba Mukuru w’Ingabo za Jamaica amushyikiriza ubutumwa bwa mugenzi we w’u Rwanda General Mubarakh Muganga.
