BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Thursday, May 22, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Inkuru Nyamukuru > Abasirikare batatu b’ u Rwanda baguye mu gico cy’ibyihebe muri Mozambique, batandatu arakomereka

Abasirikare batatu b’ u Rwanda baguye mu gico cy’ibyihebe muri Mozambique, batandatu arakomereka

sam
Last updated: May 7, 2025 8:29 am
sam
Share
SHARE

Igisirikare cy’u Rwanda cyatangaje ko abasirikare  batatu bari mu butumwa bwo kurwanya ibyihebe mu Ntara ya Cabo Delgado, bishwe baguye mu gico batezwe, abandi batandatu bagakomereka.

RDF itangaza ko iki gico bagitegewe, mu ishyamba ry’inzitane rya Katupa riri mu Karere ka Macomia  ku wa 3 Gicurasi 2025.

Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Brig Gen Ronald Rwivanga yameje iby’aya makuru agira ati “Ni byo, byabaye ku wa 3 Gicurasi mu ishyamba rya Katupa. Byabaye abasirikare bari mu kazi, batatu bagwa muri icyo gico, abandi batandatu barakomereka, ariko bari gukira. Ku mwanzi byabaye bibi cyane.”

Iri shyamba ry’inzitane ryabereyemo iyi mirwano ikomeye, ni ryo ryahungiyemo ibyihebe nyuma yo gukubitwa incuro n’abasirikare b’u Rwanda mu bitero babigabyeho aho byari byarafashe bugwate abaturage bagera muri 600.

Urupfu rw’abasirikare b’u Rwanda rubaye mu gihe u Rwanda ruri mu bikorwa byo gutoza abasirikare ba Mozambique kugira ngo bagire ubushobozi bwo kubasha kurinda igihugu mu gihe zizaba zishoje ubu butumwa.

Hashize iminsi Ingabo z’u Rwanda ziri mu bikorwa byo guhiga umwanzi mu bice bya Mucojo, byagenzurwaga na SADC.

Kuva u Rwanda rwakohereza Ingabo muri Mozambique kurwanya ibyihebe byo mu mutwe wa Al Sunnah wa Jama’ah, abari abayobozi babyo benshi barishwe. Mu mpera za 2023, amakuru avuga ko ibitero by’Ingabo z’u Rwanda byasize ibyihebe bikuru birindwi byishwe.

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Ubushinjacyaha bwasabiye Constant Mutamba gukurwaho ubudahangarwa kugira ngo atabwe muri yombi

Ubushinjacyaha bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bwasabye Inteko Ishinga Amategeko kwambura…

Uganda: inkiko za gisirikare zigiye kujya ziburanisha abasivile

Inteko Ishinga Amategeko muri Uganda yatoye itegeko riha ububasha inkiko za gisirikare…

Umugore wa Joe Biden agiye kujyanwa mu nkiko kubera kutita ku mugabo we

Jill Biden umugore w’uwahoze ari perezida wa leta  zunze ubumwe za Amerika…

Matata Ponyo wabaye Minisitiri w’intebe wa DRC yakatiwe imirimo y’agahato kubera ruswa

Urukiko rushinzwe kurengera Itegeko Nshinga muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo rwakatiye…

Umugore wibarutse akigera mu Rwanda avuye mu menyo ya FDLR, yahawe ibikoresho

Muhawenimana Ntagisanimana w’imyaka 24, ni umwe mu banyarwanda 1,165 bari barafashwe bugwate…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Inkuru Nyamukuru

Perezida Kagame yitabiriye inama Mpuzamahanga yiga ku Mutekano muri Afurika (ISCA).

1 Min Read
Inkuru Nyamukuru

Amerika yashyikirije u Rwanda na DRC umushinga w’amasezerano y’amahoro

1 Min Read
Inkuru Nyamukuru

Perezida Kagame yitabiriye inama ya Africa CEO Forum muri Côte d’Ivoire

2 Min Read
Amerika

Cardinal Robert Prevost yatorewe kuba Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi.

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?