Abasirikare babiri b’u Rwanda baguye muri Repubulika ya Santrafurika bari mu bo Umuryango w’Abibumbye wahaye imidali y’icyubahiro ku bari mu nzego z’umutekano baguye mu butumwa bwo kugarura amahoro hirya no hino ku Isi.
Iyi midali y’icyubahiro yitiriwe Dag Hammarskjold, yatanzwe n’Umunyamabanga Mukuru wa Loni, António Guterres ku wa 29 Gicurasi 2025.
Iyi midali yombi yashyikirijwe Ambasaderi w’u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye, Martin Ngoga.
Aba basirikare ni Sgt Maj Murwanashyaka Fiston witabye Imana tariki ya 24 Gashyantare 2024 na Cpl Eliakim Niyitegeka witabye Imana tariki ya 11 Nyakanga 2024.
Muri rusange Loni yatanze imidali ku bantu 57 bapfiriye mu butumwa bw’amahoro bwayo mu bihugu bitandukanye, barimo abasirikare 23, abasivili 33 n’umupolisi umwe.
Uyu Dag Hammarskjöld witiriwe iyi midari yabaye Umunyamabanga Mukuru wa Loni wa kabiri kuva muri Mata 1953 kugeza muri Nzeri 1961 ubwo yitabaga Imana, azize impanuka y’indege yabereye muri Zambia.
Tariki ya 22 Nyakanga 1997, akanama ka Loni gashinzwe umutekano katoye umwanzuro wo gushyiraho imidali yamwitiriwe, mu rwego guha icyubahiro abantu bose bapfira mu butumwa bw’amahoro bw’uyu muryango.
Amabwiriza yashyizweho na Kofi Annan wari Umunyamabanga Mukuru wa Loni mu Ukuboza 2000, avuga ko umuntu wese, yaba umusirikare, umupolisi cyangwa umusivili wapfiriye mu butumwa bw’amahoro bw’uyu muryango, mu gihe nta myitwarire mibi cyangwa icyaha yakoze, azajya ahabwa uyu mudali.
Bwa mbere u Rwanda rwohereje ingabo muri Centrafrique mu 2014.