Abasirikare ba Afurika y’Epfo bari bamaze igihe baroherejwe mu butumwa bw’amahoro bwa SADC mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bakiriwe ku kibuga cy’indege cya gisirikare cya Waterkloof.
Ku wa Kane tariki 12 Kamena nibwo aba basirikare batangiye urugendo rwo gusubira mu gihugu cyabo banyuze mu Rwanda, aho imodoka za kompanyi y’u Rwanda itwara abagenzi (RITCO) zabatwaye zibakuye mu kigo cya gisirikare cya Bambiro.
Igisirikare cya Afurika y’Epfo (SANDF), cyatangaje ko aba basirikare bakiriwe nk’intwari zisohoje ubutumwa .
Izi ngabo za tashye nyuma yo gutsindirwa mu mujyi wa Goma n’umutwe wa M23 umaze igihe ugenzura uyu mujyi kuva muri Mutarama 2025.
Bashyitse mu gihugu cy’iwabo nyuma yo gucyura abapfiriye ku rugamba barenga 10 batumye igihugu cyose cyamagana ibyo kuba baragiye mu ntambara muri RDC, bashinja Perezida Ramaphosa gukoresha igisirikare aharanira inyungu ze bwite.
Biteganyijwe ko ibikoresho by’ingabo za Afurika y’Epfo byo bizanyuzwa mu nzira y’inyanja bikazagera mu gihugu nyuma.