BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Wednesday, Jul 30, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Mu mahanga > Abarwanyi 20 ba al-Shabab bishwe n’ingabo za Somalia

Abarwanyi 20 ba al-Shabab bishwe n’ingabo za Somalia

admin
Last updated: October 13, 2022 6:17 am
admin
Share
SHARE

Abarwanyi b’umutwe wa Al-Shabab bagera kuri 20 bishwe n’ingabo za leta ya Somalia mu gace ka Hiraan mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatatu.

Mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatatu, nibwo aba barwanyi ba al-Shabab bagerageje kugaba igitero kuri imwe mu nkambi y’ingabo za Somalia, gusa baje gukomwa mu nkokora kuko ingabo za leta zabashubije inyuma ndetse 20 muri bo baricwa abandi barahakomerekera.

Nk’uko byatangajwe na Minisiteri y’Itumanaho n’igisirikare cya Somali National Army, iyi mirwano yaguyemo abasirikare ba leta batatu.

Amakuru  atangaza n’ikinyamakuru cya leta nuko  mu ijoro ryo kuwa Kabiri, abandi barwanyi bane nabo barishwe mu karere ka Bal’ad mu gace ka Shabelle. Ni mu bikorwa birimo gukorwa n’ingabo za leta mu Majyaruguru n’Uburasirazuba bwa Hiraan.

Amakuru yatangajwe n’ikinyamakuru Hiraan avuga ko imirwano hagati y’ingabo za leta na al-Shabab yadutse mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri mu biturage bya Yosaman na Berayabaal mu Karere ka Buulaburde.

Ingabo za leta ya Somalia zikomeje guhashya umutwe wa al-Shabab kubufatanye n’ingabo za Amerika ndetse n’iz’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe ziri mu bikorwa byo kugarura amahoro muri iki gihugu.

Ingabo za Somalia zikaba zimaze kwigarurira bimwe mu biturage byari byari garuriwe na al-Shabab mu myaka ine ishize.

Ivomo: BBC

NKURUNZIZA Jean Baptiste / UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Polisi yafunze abantu 9 bakekwaho guhungabanya ituze ry’abaturage

Kuri uyu wa Gatatu, mu Karere ka Huye mu mirenge ya Gishanvu…

Santarafurika: Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro zashimiwe ubwitange bwabo

Perezida wa Repubulika ya Santarafurika akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’icyo gihugu, Prof.…

Abajenerali 9 bashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru

Perezida wa Repubulika Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, (RDF)…

AFC/ M23 yakomeje ibirindiro byayo muri Teritwari ya Walikare

Ihuriro AFC/ M23 ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi riravugwaho kongereye…

Umuraperi Lecrae agiye gutaramira i Kigali

Umuraperi Lecrae uri mu bafite izina rikomeye mu muziki wo kuramya no…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Mu mahanga

Hagiye kuba inama Yiga Uko Isi Yose Yakwemera Leta Ya Palestine nk’igihugu

3 Min Read
Mu mahanga

AFC/M23 yanenze Radio Okapi n’ibindi bitangazamakuru bibogamira ku nkuru ziyisebya 

3 Min Read
Mu mahanga

Nigeria yiyongereye mu bihugu byifuza kwakira Formula One

1 Min Read
Mu mahanga

Kwegura kwa Visi Perezida w’u Buhinde byateje impaka n’urujijo

1 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?