BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Saturday, Mar 14, 2026
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Politike > Abarundi bagaragaje akangononwa ko gusubira iwabo

Abarundi bagaragaje akangononwa ko gusubira iwabo

admin
Last updated: December 21, 2022 11:29 am
admin
Share
SHARE

Impunzi z’Abarundi zikambitse mu nkambi ya Mahama iri mu Karere ka Kirehe, zateye utwatsi icyifuzo cy’Abayobozi b’u Burundi bari baje kubashishikariza gusubira mu gihugu, bavuga ko badakozwa ibyo kujyayo kuko  batizeye ko umutekano wagarutse.

Abarundi bateye utwatsi ibyo gusubira mu Burundi

Ibi babigaragaje ubwo itsinda ry’intumwa za leta y’U Burundi zabasuraga, zibashishikariza gusubira mu Burundi.

Kuva kuwa Mbere tariki 19 Ukuboza 2022, nibwo iri tsinda riyobowe n’Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Umutekano mu gihugu, ryageze ku mupaka wa Nemba uhuza ibihugu byombi.

Ku ruhande rw’u Rwanda iri tsinda ryakiriwe na Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi na Guverineri w’Intara w’Iburasirazuba, Gasana Emmanuel, uw’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice ndetse n’Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard.

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 20 Ukuboza 2022, ubwo iri tsinda ryari mu nkambi ya Mahama, ryasabye Abarundi gutaha mu gihugu.

Bamwe mu mpunzi bari i Mahama bo bavuga ko bagifite impungenge z’umutekano uri mu Burundi ndetse ko imitungo yabo yamaze gufatwa nabo bita ko bakomeye.

Umwe yagize ati “Ndashima cyane ko batwibutse bakaza kudusura, byatunejeje, ariko haracyarimo ikibazo. Twebwe twahunze mu Burundi dusize impangu (inzu) zacu, zirimo abantu bakodesha, ariko twumvise ko hari abantu bo hejuru tutajya guhangara , bashyizemo amazu y’amagorofa. Dutashye ubwo byagenda gute?

Undi nawe yagize ati “Twahunze umutekano mucye, twahunze mu 2016, nibabanze bagarure umutekano, barebe uko babigenza, no mu Rwanda higeze kuba umutekano mucye ariko ubu hari amahoro.”

Umuyobozi  ushinzwe ibikorwa byo  gucyura impunzi mu Burundi ,Bimenyimana Nesto, avuga ko hari intambwe imaze guterwa kandi ko leta ikomeje gushyira imbaraga mu kwita ku mibereho y’abatahuka.

Yagize ati “Turabizi neza ko bamwe iyo batahutse bagira imbogamizi zijyanye no kubona aho kuba kuko basanga amazu basize yarasenyutse.”

Yakomeje agira ati “Abayobozi bose baho batuye duhereye kuri ba Guverineri , bari gukora ibishoboka ngo bazashakire igisubizo basangayo, ku ruhande rushinzwe umutekano na rwo rukomeje imirimo kuko urubyiruko rukeneye kwinjira mu gisirikare rukomeje kwinjira .Iryo yinjizwa rikorwa ku mugaragaragaro, nta bwoko, nta shyaka, na Ntara bikumiriwe.”

Ni ku nshuro ya mbere kuva mu 2015 hageragezwa ihirikwa ry’ubutegetsi, habayeho ubukangurambaga bwo gushishikariza Abarundi gutaha iwabo bikozwe n’ubuyobozi bw’Igihugu.

Mu 2015, abarundi barenga 80.000 bahungiye mu Rwanda kubera ikibazo cy’umutekano cyari gihari, ubwo hageragezwaga guhirika ubutegetsi.

Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi MINEMA, itangaza ko kuva mu 2020  impunzi z’abarundi zasubiye mu gihugu zingana 30.315.

Kugeza ubu izicumbikiwe mu Rwanda zingana 50.329 izinshi ziri mu  nkambi ya Mahama.

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Urukiko rwategetse ko Barafinda Sekikubo Fred akomeza gufungwa iminsi 30 y’agateganyo

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwanzuye ko ubujurire bwa Barafinda Sekikubo Fred ku…

Imiryango 47 y’impunzi z’Abarundi itashye ku bushake

Imiryango 47 y’Impunzi z’Abarundi yari imaze igihe icumbikiwe mu nkambi ya Mahama,…

Stephen Constantine yongeye ahabwa inshingano zo gutoza Amavubi

Ishyirahamwe ry'Umpira w'Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryatangaje ko Stephen Constantine ariwe mutoza…

Bank nkuru y’u Rwanda n’iya Kenya bashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye

Banki Nkuru z’u Rwanda na Kenya ziyemeje ubufatanye mu by’imari Banki Nkuru…

Macron yavuze ku gitero cya drone cyahitanye Ubufaransakazi i Goma

Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa, yagaragaje umubabaro nyuma y’urupfu rwa Karine Buisset,…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Politike

Perezida Kagame yaganiriye na Macron

1 Min Read
Politike

Perezida Kagame yakiriye anaganira n’abo mu Kigo cy’Ubwiteganyirize cya Kazakhstan

2 Min Read
Politike

Ingabo z’u Rwanda ziri mu Sudani y’Epfo zambitswe imidali y’ishimwe

2 Min Read
Politike

AFC/M23 igiye kurekura abasirikare 230 ba RDC

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?