BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Friday, Aug 1, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Mu Rwanda > Abarimu batazi Icyongereza ntibazirukanwa, bazahugurwa- MINEDUC

Abarimu batazi Icyongereza ntibazirukanwa, bazahugurwa- MINEDUC

sam
Last updated: July 31, 2025 3:40 pm
sam
Share
SHARE

Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC), yavuze ko hari abarimu n’abayobozi b’ibigo bahuguwe ndetse hakiri n’abandi bari guhugurwa ku rurimi rw’Icyongereza kandi ko nyuma y’isuzuma abazatsindwa batazirukanwa ahubwo bazakomeza guhugurwa kugeza bageze ku rugero rwifuzwa.

Mu nama Nyunguranabitekerezo n’abarimu bo mu mashuri y’uburezi bw’ibanze kuri uyu wa 31 Nyakanga, agaruka ku bazatsindwa icyo kizamini niba bashobora kwirukanwa Minisitiri w’Uburezi, Nsengimana Joseph yagize ati:” Abazatsindwa bazahugurwa.”

Yavuze ko sisati nshya igenga Abarimu yasohotse mu mwaka ushize igaragaza urugero abarimu bagomba kuba bariho ku byerekeye ururimi rw’Icyongereza kugira ngo bashobore kurwigishamo.

Minisitiri Nsengimana yemeje ko nta muntu uzirukanwa kuko yatsinzwe Icyongereza ahubwo bazakomeza guhugurwa kugeza imyaka itatu ishize, hakarebwa urwego bagezeho.

Ati:”Muri iki cyiciro nta muntu uzirukanwa ngo ntabwo urwo rwego yarugezeho kugeza iyo myaka itatu ishize.”

Yasobanuye ko ku barimu bashya hazajya harebwa niba bari kuri urwo rugero mbere yuko bashyirwa mu kazi mu gihe abasanzwe mu kazi bazahabwa amahugurwa y’imyaka itatu atuma bagera kuri icyo cyiciro bivuze ko uzatsindwa ubu azakomeza guhugurwa kugeza ageze ku rugero rwifuzwa.

Ati: “Twabahaye imyaka itatu ngo bigerweho ni ukuvuga ko uyu ari umwaka wa mbere, ubu abarimu bose mbere yo kujya muri ayo mahugurwa barabanza bagakoreshwa isuzuma kugira ngo turebe icyiciro bariho noneho ubone aho ushingira ukora ayo mahugurwa, hanyuma bayakore turebe icyiciro bagezeho kugeza rwa rugero barugezeho.”

Yavuze ko abarimu bagaragaje ko batari kuri urwo rwego bitashoboka ko bahita bakurwa mu mirimo ako kanya ahubwo igikwiye ari ukureba icyakorwa ngo bazamuke barugereho.

Minisitiri Nsengimana yavuze ko ikigambiriwe ubu ari uko abanyeshuri barangije mu mashuri Nderaberezi, (TTCs) bazajya bahita bajya mu mirimo ariko mbere atari ko byakorwaga.

Yavuze ko nubwo hari ibizamini babanzaga gukora ariko nabwo Icyongereza bakoraga kitari ku rwego rwo kwigishirizamo ari nayo mpamvu benshi badafite ubushobozi.

Ati: ”Icyo kizamini cyakorwaga Icyongereza ngo kigere ku rwego ugomba kwigishirizamo ni yo mpamvu mu barimu benshi dufite usanga hari abagifite ubushobozi buke mu Cyongereza.”

Minisitiri Nsengimana yemeje ko u Rwanda rwahisemo Icyongereza nk’ururimi rwo kwigishwamo ari nayo mpamvu bisaba ko abigisha bagomba kuba bakarishye muri rwo ndetse ko mu gihe Abarimu baba bafite ubwo bushobozi n’abanyeshuri babyumva vuba.

 

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Herekanywe Amashusho Ashinja Kabila Ubugambanyi

Ubwo humvwaga ubuhamya bw’ubushinjacyaha ku birego bwareze Joseph Kabila, urukiko rwasabye ko…

Abarimu ibihumbi 26 bari mu burezi ntibabwize_REB

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Uburezi bw’Ibanze (REB) rwatangaje ko abarimu bagera ku bihumbi…

Imirimo yakorwaga na BDF yimuriwe muri BRD

Guverinoma y'u Rwanda yimuriye muri Banki y'Amajyambere y'u Rwanda (BRD) inshingano z'Ikigega…

ku ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’amahoro

U Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo byahuriye mu nama ya…

Abarimu batazi Icyongereza ntibazirukanwa, bazahugurwa- MINEDUC

Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC), yavuze ko hari abarimu n’abayobozi b’ibigo bahuguwe ndetse hakiri…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Mu Rwanda

RURA yafatiye MTN Rwanda ibihano 

1 Min Read
Mu Rwanda

Polisi yafunze abantu 9 bakekwaho guhungabanya ituze ry’abaturage

1 Min Read
Mu Rwanda

Gasabo: Polisi yafashe abateka bakanagurisha kanyanga abaturage

2 Min Read
Mu Rwanda

I Kigali humvikanye umutingito uri ku gipimo cya 2,3 

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?