BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Friday, Mar 13, 2026
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Imikino > Abarimo Sabiti Maître na Miggy bahawe Licence D

Abarimo Sabiti Maître na Miggy bahawe Licence D

admin
Last updated: December 23, 2022 2:54 pm
admin
Share
SHARE

Abatoza biganjemo abakiri mu kibuga bakina nk’ababigize umwuga, bashyikirijwe Licence D itangwa n’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umupira w’Amaguru (Ferwafa).

Hakizimana Sabiri Maître ari mu basoje aya mahugurwa

Ni igikorwa cyabereye ku cyicaro cy’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umupira w’Amaguru, kuri uyu wa Gatanu.

Abahawe izi Licence D, ni 20 ariko abakoze aya mahugurwa bose bagera kuri 36 barimo abakiri gukina mu makipe yo mu Cyiciro cya Mbere n’abatoza mu bana.

Aba barimo: Hakizimana Sabiti uzwi ku izina rya Maître, wakiniye amakipe arimo Panthère Noir n’Amavubi, Mugiraneza Jean Baptiste Miggy ukinira Police FC, Nshimiyimana Amran ukinira Musanze FC, Ngirimana Alex ukinira Mukura VS, Kayumba Soter ukinira Mukura VS, Uwimana Jean d’Amour wakiniye ikipe zirimo Kiyovu Sports na Police FC, Mapuwa uzwi muri Mukura VS, Rugwiro Hervé, Ntamuhanga Thumaini, Ndayishimiye Eric uzwi nka Bakame, Chimanga Papy uzwi mu makipe arimo AS Kigali, Peter Otema n’abandi.

Ni igikorwa cyabowe na Komiseri ushinzwe Iterambere ry’Umupira w’amaguru n’ibya tekiniki muri Ferwafa, Nkusi Edmond Marie, Habimana Sosthène wahuguye aba batoza na DTN wa Ferwafa, Gérard.

Umuyobozi w’iri tsinda ry’aba batoza, Hakizimana Sabiti Maître, avuga ko ari intambwe nziza bateye kandi biteguye gukomeza gutanga umusanzu wa bo mu Iterambere ry’Umupira w’amaguru mu Rwanda.

Maître ni izina rizwi cyane mu mupira w’amaguru w’u Rwanda, cyane ko ari n’umubyeyi w’umunyamakuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA), Eddy Sabiti.

Aba baje biyongera ku bandi batoza baherutse guhabwa Licence D zo gutangira umwuga wo gutoza, barimo Hakizimana François uzwi mu makipe arimo Isonga FC n’izindi.

Mugiraneza Jean Baptiste Miggy ari mu basoje amahugurwa
Kayumba Soter ukinira Mukura VS nawe yakoze amauhugurwa ya Licence D
Nshimiyimana Amran ari mu basoje aya mahugurwa
Abasoje aya mahugurwa biganjemo abakiri mu kibuga
Mapuwa wakiniye Mukura VS ari mukoze aya mahugurwa
Ferwafa ikomeje guhugura abatoza mu rwego rwo kubongerera ubumenyi
Hakizimana François uzwi mu ikipe y’Igihugu y’abato, Sri mu baherutse gukorera Licence D

UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Urukiko rwategetse ko Barafinda Sekikubo Fred akomeza gufungwa iminsi 30 y’agateganyo

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwanzuye ko ubujurire bwa Barafinda Sekikubo Fred ku…

Imiryango 47 y’impunzi z’Abarundi itashye ku bushake

Imiryango 47 y’Impunzi z’Abarundi yari imaze igihe icumbikiwe mu nkambi ya Mahama,…

Stephen Constantine yongeye ahabwa inshingano zo gutoza Amavubi

Ishyirahamwe ry'Umpira w'Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryatangaje ko Stephen Constantine ariwe mutoza…

Bank nkuru y’u Rwanda n’iya Kenya bashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye

Banki Nkuru z’u Rwanda na Kenya ziyemeje ubufatanye mu by’imari Banki Nkuru…

Macron yavuze ku gitero cya drone cyahitanye Ubufaransakazi i Goma

Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa, yagaragaje umubabaro nyuma y’urupfu rwa Karine Buisset,…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Imikino

FERWAFA yanenzwe bikomeye kubera abasifuzi batagira ibikoresho bigezweho 

2 Min Read
Imikino

Tour du Rwanda2026: Umunya-Brazil ukiri muto yegukanye agace ka karindwi

3 Min Read
Imikino

Umubiligi Mathjis De Clercq yegukanye agace ka Kane ka Tour du Rwanda 2026

2 Min Read
Imikino

Itamar Einhorn ni we wegukanye agace ka mbere ka Tour du Rwanda 2026

1 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?