BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Saturday, Mar 14, 2026
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Politike > Abarenga 50 muri Kaminuza ya Gitwe bahawe impamyabushobozi  

Abarenga 50 muri Kaminuza ya Gitwe bahawe impamyabushobozi  

admin
Last updated: September 13, 2022 5:24 pm
admin
Share
SHARE
RUHANGO: Ubuyobozi bwa Kaminuza ya Gitwe bwahaye impamyabushobozi abanyeshuri 51 bashoje amasomo yabo basabwa guhanga imirimo iha abenshi akazi.
Bamwe mu banyeshuri bashoje amasomo yabo bahawe n’impamyabushobozi bavuga ko ari amahirwe bagize

Abanyeshuri 51 biga mu ishami ry’uburezi, Ikoranabuhanga n’ubuforomo bahawe impamyabushobozi.

Abashoje amasomo yabo bahawe impamyabushobozi uyu munsi taliki ya 13 Nzeri 2022 bavuga ko ari ishema n’ibyishimo kuri bo kubera ko iyi Kaminuza yari imaze imyaka irenga 2 ifunze, bakavuga ko kongera gukomererwa bibashimishije.

Tuyishimire Jean Damascène umwe bahawe impamyabushobozi wigaga mu ishami ry’uburezi avuga ko  kuva umunsi Minisiteri y’Uburezi isohereye itangazo ryo guhagarika iyi Kaminuza, yafashe  icyemezo cyo kujya  icyiciro cya 3 cya Kaminuza mu Ishuri ryigenga INILAK akaba azasoza amasomo yo muri icyo cyiciro mu mpera y’uyu mwaka wa 2022.

Akavuga ko kuba Kaminuza ya Gitwe  yongeye gufungura amashami byatumye asubukura amasomo atari yashoje kugira ngo abe afite ubumenyi buhagije ku bijyanye n’uburezi kuko asanzwe ari umwarimu.

Ati “Ndashimira byimazeyo Umukuru w’Igihugu n’inzego zitandukanye z’Uburezi bongeye gutuma amasomo muri iyi Kaminuza asubukurwa.”

Yasabye bagenzi be kwiga bagamije gutanga akazi aho gutegereza ko Leta  ikabaha.

Umurerwa Yvonne urangije mu ishami ry’ubuforomo, avuga ko yabanje gucika intege iyi Kaminuza  ifunze imiryango yigira inama yo kujya kwiga muri Kaminuza y’uRwanda ishami riherereye mu Karere ka Rwamagana.

Ati “Maze kumva ko Kaminuza ya Gitwe bayihaye uburenganzira nahise nzamura amashimwe kandi ndagaruka ubu ndashima ko mbashije gusoza icyiciro cya 2 mu ishami ry’ubuforomo.”

Yifuje ko andi mashami 2 agifunze yafungurwa abayigagamo bakabasha kurangiza.

Abarangije mu ishami ry’ubuforomo babanje gukora indahiro

Umuyobozi  wa Kaminuza ya Gitwe, Rwandema Joseph yasabye abashoje amasomo ko babera iyi Kaminuza  abambasaderi beza bakagaragariza abatayizi cyangwa abari bazi ko yafunze umuvuduko igarukanye kandi ko itanga uburezi bufite ireme.

Yagize ati “Ibyo twasabwe kugira ngo amashami 2 bafunze abashe gutangira twarabikoze dutegereje igisubizo.”

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Habarurema Valens avuga ko abigisha muri iyi Kaminuza bakwiriye kwirinda kugwa mu makosa yagaragaye ubushize bagatanga uburezi bufite ireme nkuko babyivugiye.

Ati “Dukurikije icyerekezo bafite kiratanga icyizere ko aho bagana ari heza kuko batubwiye ko bagiye kongera n’andi mashami  batari bafite n’izindi nyubako.”

Minisiteri y’Uburezi n’Inama Nkuru y’Uburezi byahagaritse iyi Kaminuza mu kwezi kwa Mutarama 2019  kubera umubare mukeya w’ibikoresho n’imfashanyigisho, gusa umwaka ushize wa 2021 nibwo yongeye gusubukura amasomo mu mashami 3 abo banyeshuri barangirijemo.

Ishami rya Laboratwari  (Biomedical Laboratory sciences) ni ishami ry”ubuganga (Medecine and Surgery) niyo mashami agifunze  kugeza ubu.

Ubuyobozi bw’iyi Kaminuza buvuga ko igihe mbere yuko amwe mu mashami afunga abayigagamo bari abanyeshuri 1750, ubu abahiga  barenga 500, ikibazo bavuga ko cyateje igihombo ku bahatuye bari bafite ibikorwa by’ubucuruzi n’inyubako bakodesha.

Byari ibyishimo kubahawe imyabushobozi
Umuyobozi w’Akarere, Valence Habarurema na Perezida wa Njyanama y’Akarere, Gasasira Jerome bitabiriye uyu muhango
Tuyishimire Jean Damascène umwe mu bahawe impamyabushobozi avuga ko ari ibyishimo ku banyeshuri bongeye gukomorerwa
MUHIZI ELISÉE / UMUSEKE.RW mu Ruhango
Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Igisasu cya Koreya ya Ruguru cyakangaranyije Koreya y’Epfo n’u Buyapani

Koreya ya Ruguru yarashe igisasu cyakangaranyije u Buyapani na Koreya y’Epfo. Hari…

Jamaica: RDF ihasize ibikorwa byivugira KU mahanga

Mu gihe cy’amezi abiri ashize u Rwanda rwohereje abasirikare gutanga umusanzu wo…

Amafaranga u Rwanda rukoresha muri Cabo Delgado arenga inshuro 10 atangwa na EU- Yolande Makolo

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, yatangaje ko inkunga ya miliyoni…

Urukiko rwategetse ko Barafinda Sekikubo Fred akomeza gufungwa iminsi 30 y’agateganyo

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwanzuye ko ubujurire bwa Barafinda Sekikubo Fred ku…

Imiryango 47 y’impunzi z’Abarundi itashye ku bushake

Imiryango 47 y’Impunzi z’Abarundi yari imaze igihe icumbikiwe mu nkambi ya Mahama,…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Politike

Perezida Kagame yaganiriye na Macron

1 Min Read
Politike

Perezida Kagame yakiriye anaganira n’abo mu Kigo cy’Ubwiteganyirize cya Kazakhstan

2 Min Read
Politike

Ingabo z’u Rwanda ziri mu Sudani y’Epfo zambitswe imidali y’ishimwe

2 Min Read
Politike

AFC/M23 igiye kurekura abasirikare 230 ba RDC

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?