Kuri uyu wa 8 Ugushyingo 2024, muri Kigali Convention Centre hatangirijwe inama y’ihuriro ry’urubyiruko ya Youth Connekt Africa Summit 2024. Ni inama igiye kuba ku nshuro ya 7 aho yitabiriwe n’abarenga 3000 baturutse hirya no hino muri Afurika.
Ni inama ihuza urubyiruko ruturutse hirya no hino muri Afurika, mu rwego rwo kumva impanuro, kuganira, kumenyana no gusangizanya ubumenyi n’amakuru yatuma rubasha kwiyubakira ubushobozi mu iterambere ryarwo.
Uru rubyiruko rugizwe ahanini na barwiyemezamirimo bato, abanyeshuri, abahagarariye imiryango itari iya leta,abagize inzego z’umutekano ndetse abayobozi mu nzego munzego za leta zitandukanye .
Youth Connekt imaze imyaka 12 itangiye mu Rwanda aho yatangijwe na Perezida Kagame nyuma yo gusanga ari ngombwa ko urubyiruko ruhurira hamwe, rugafata ingamba ku iterambere ryarwo rubigizemo uruhare ariko hakabaho no kwigiranaho no gusangizanya ibitekerezo bishingiye ku iterambere.
Cyatangiye ari igitekerezo cy’u Rwanda muri gahunda y’Igihugu yo kwishakamo ibisubizo, ariko kuri ubu abafatanyabikorwa batandukanye basanze ari igitekerezo gikwiye kuba icya Afurika yose.
Mu nama 6 za Youth Connekt Africa Summit zimaze kuba, enye muri zo zabereye mu Rwanda mu gihe indi imwe yabereye muri Ghana naho iheruka yabereye muri Kenya. Kugeza ubu, ibihugu 33 byo muri Afurika bimaze gufata Youth Connekt nk’uburyo bwo kwita ku rubyiruko no kuruteza imbere.