BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Saturday, May 31, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Umutekano > Abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo bambwitswe imidari y’ishimwe

Abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo bambwitswe imidari y’ishimwe

sam
Last updated: May 14, 2025 6:02 am
sam
Share
SHARE

‎Abapolisi b’u Rwanda 240 bagize Itsinda RWAFPU1 riri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga Amahoro muri Sudani y’Epfo (UNMISS) bambitswe imidari y’ishimwe.
‎
‎Uyu muhango wabereye mu Mujyi wa Malakal kuri uyu wa Kabiri aho witabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo abo muri Leta ya Sudani y’Epfo n’abakozi ba Loni bo mu bindi bihugu.
‎
‎Paul Adejoh Ebikwo, uhagarariye umuryango w’Abibumbye mu Ntara ya Upper-Nile ari nawe wari umushyitsi mukuru, yashimiye abapolisi b’u Rwanda bari mu ku muhate n’imbaraga bagaragaje mu gukora batizigama, baharanira kuzuza inshingano zabo zo kurinda no kurengera abafite ubuzima buri mu kaga.
‎
‎Umuyobozi ushinzwe ibikorwa by’Ishami rya Polisi mu muryango w’Abibumbye (UNPOL), Commissioner of Police (CP) Felly Bahizi Rutagerura, yabashimye imikorere myiza n’ubunyamwuga byabaranze mu gihe cy’umwaka bamaze batanga umusanzu mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye muri iki guhugu.
‎CP Rutagerura kandi yashimiye ubuyobozi bw’Umuryango w’Abibumbye muri Sudani y’Epfo ku nama nziza n’icyerekezo buha abari mu butumwa hagamijwe kugira ngo amahoro, umutekano n’ituze rusange bigaruke mu baturage.
‎
‎U Rwanda rwatangiye kohereza abapolisi mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri sudani y’Epfo kuva mu mwaka wa 2015, ahabarizwa kuri ubu amatsinda abiri arimo RWAFPU1 rikorera mu mujyi wa Malakal mu Ntara ya Upper Nile n’itsinda RWAFPU3 rikorera i Juba mu murwa mukuru w’igihugu.

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Museveni yasobanuye ubufasha Mobutu yahaye Habyarimana bwabyaye ingaruka z’umutekano muke w’akarere uyu munsi

Perezida Yoweri Museveni wa Uganda yagaragaje ko iyo Mobutu Sese Seko wayoboye…

Amerika yirukanye Abahinde barenga 1 000

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Buhinde yatangaje ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika…

Minisitiri w’ubutabera wa DRC Mutamba yambuwe ubudahangarwa kubera ruswa

Inteko Ishinga Amategeko ya RDC yambuye ubudahangarwa Minisitiri w’Ubutabera, Constant Mutamba Tungunga,…

Abasirikare babiri b’u Rwanda baguye muri Repubulika ya Santrafurika 2024 bunamiwe

Abasirikare babiri b’u Rwanda baguye muri Repubulika ya Santrafurika bari mu bo…

DRC: Kabila yagiranye ibiganiro n’abanyamadini

Uwahoze ari Perezida wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, Joseph Kabila, ari…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Umutekano

Amnesty International yashinjije AFC / M23 ibyaha by’intambara bikorerwa  abasivili mu burasirazuba bwa DRC

2 Min Read
Umutekano

Afurika y’Epfo yahakanye amakuru y’uko u Rwanda ruzambura abasirikare bayo intwaro bwite

1 Min Read
Umutekano

AFC/M23 yatabarije Abanyamurenge bakomeje gukorerwa jenoside

2 Min Read
Umutekano

DRC:  Umushahara w’abasirikare ba FARDC bari ku rugamba muri Kivu y’Amajyepfo waranyerejwe

1 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?