Abapolisi b’u Rwanda 240 bagize Itsinda RWAFPU1 riri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga Amahoro muri Sudani y’Epfo (UNMISS) bambitswe imidari y’ishimwe.
Uyu muhango wabereye mu Mujyi wa Malakal kuri uyu wa Kabiri aho witabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo abo muri Leta ya Sudani y’Epfo n’abakozi ba Loni bo mu bindi bihugu.
Paul Adejoh Ebikwo, uhagarariye umuryango w’Abibumbye mu Ntara ya Upper-Nile ari nawe wari umushyitsi mukuru, yashimiye abapolisi b’u Rwanda bari mu ku muhate n’imbaraga bagaragaje mu gukora batizigama, baharanira kuzuza inshingano zabo zo kurinda no kurengera abafite ubuzima buri mu kaga.
Umuyobozi ushinzwe ibikorwa by’Ishami rya Polisi mu muryango w’Abibumbye (UNPOL), Commissioner of Police (CP) Felly Bahizi Rutagerura, yabashimye imikorere myiza n’ubunyamwuga byabaranze mu gihe cy’umwaka bamaze batanga umusanzu mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye muri iki guhugu.
CP Rutagerura kandi yashimiye ubuyobozi bw’Umuryango w’Abibumbye muri Sudani y’Epfo ku nama nziza n’icyerekezo buha abari mu butumwa hagamijwe kugira ngo amahoro, umutekano n’ituze rusange bigaruke mu baturage.
U Rwanda rwatangiye kohereza abapolisi mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri sudani y’Epfo kuva mu mwaka wa 2015, ahabarizwa kuri ubu amatsinda abiri arimo RWAFPU1 rikorera mu mujyi wa Malakal mu Ntara ya Upper Nile n’itsinda RWAFPU3 rikorera i Juba mu murwa mukuru w’igihugu.
Abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo bambwitswe imidari y’ishimwe
Leave a comment