BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Thursday, Jul 17, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Politike > Abapolisi b’u Rwanda bari Centrafrica bavuye ku buntu abaturage bahunze imyuzure

Abapolisi b’u Rwanda bari Centrafrica bavuye ku buntu abaturage bahunze imyuzure

admin
Last updated: October 24, 2022 10:48 am
admin
Share
SHARE

Abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’Umuryango w’abibumbye bwo kugarura amahoro mu gihugu cya Centrafrique (MINUSCA), batanze ubufasha bw’ubuvuzi ku baturage bavanywe mu byabo n’imyuzure yatewe n’imvura nyinshi iherutse kugwa mu minsi yashize.

Abaturage basuzumwe indwara ndetse bahabwa imiti ku buntu

Amatsinda abiri y’abapolisi b’u Rwanda akorera mu murwa mukuru Bangui; RWAFPU-1 na PSU ni yo yazindukiye mu gikorwa cyo gufasha abaturage baherutse gukurwa mu byabo n’imyuzure bimurirwa mu kigo cy’amashuri abanza (Primaire) giherereye ahitwa Kina muri Arrondissement ya 3.

Iki gikorwa cy’ubutabazi cyabaye ku wa Gatanu, tariki ya 21 Ukwakira, cyateguwe n’ishami rishinzwe guhuza ibikorwa by’Umuryango w’abibumbye muri Centrafrique rikorera mu murwa mukuru Bangui (JTFB) mu rwego rwo gufasha abaturage.

Nibura abantu 120 basuzumwe bahabwa ubuvuzi ku buntu ndetse hatangwa n’ibiribwa ku baturage bugarijwe n’inzara.

Iki gikorwa kandi cyitabiriwe n’uwungirije intumwa yihariye y’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye (DSRSG) Lizbeth Cullity, n’Umuyobozi ushinzwe ibikorwa bihuriweho mu butumwa bw’Umuryango w’abibumbye (JTFB); Brig. Gen. Alognim Takougnadi n’intumwa zoherejwe na Minisiteri y’Ubuzima muri Centrafrique.

Amatsinda y’abapolisi b’u Rwanda; FPU-1 na PSU akorera mu murwa mukuru Bangui mu gihe hari irindi tsinda FPU-2 rikorera ahitwa Kaga-Bandoro, nko mu birometero 400 uvuye Bangui.

PSU ifite inshingano zo kurinda abayobozi bakuru barimo Intumwa yihariye y’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye n’abamwungirije, Minisitiri w’intebe wa Centrafrique, Perezida w’Inteko ishinga amategeko, Minisitiri w’ubutabera n’umuyobozi wa Polisi mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye muri Centrafrique (UNPOL), n’abandi.

Mu gihe FPU mu nshingano zayo harimo gucunga umutekano n’ituze rusange, gutanga ubufasha ku baturage bo mu nkambi no kubarindira umutekano, no kurinda ibikorwaremezo by’umuryango w’abibumbye.

IVOMO: RNP

UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Santarafurika: Amb Kayumba yagiranye ibiganiro n’aba ofisiye ba RCS

Ambasaderi w’u Rwanda muri Santarafurika, Olivier Kayumba, yagiranye ibiganiro n’ Abakozi b’Urwego…

DRC: Igitero cy’abasirikare ba Kinshasa mu mirima ya Joseph Kabila cyamaganwe n’imiryango itari iya leta

Imiryango itari iya Leta muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yahagurutse iri…

Agakoriro ka Gisozi kagiye kwimurirwa mu cyanya cy’inganda i Masoro

Umujyi wa Kigali watangaje ko ibikorwa by’ububaji n’ibindibyakoreraga mu Gakiriro ka Gisozi…

Min Olivier Nduhungirehe Nduhungirehe yaganiriye na mugenzi we waTurkmenistan  

Minisitiri w'ububanyi n'amahanga n'ubutwwrerane w'u Rwanda Olivier Nduhungirehe yagiranye ikiganiro kuri Telefone…

U Rwanda ruritegura kwakira inama ikomeye ya OIF

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane, Amb Olivier Nduhungirehe, yatangaje ko u Rwanda rwatangiye…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Politike

Kiliziya Gatolika ya RDC ntiyizeye ko Trump azahagarika intambara muri icyo gihugu

3 Min Read
Politike

Imipaka ihuza Uganda n’ibice bya DRC bigenzurwa na AFC/M23 yafunguwe

2 Min Read
Politike

Intumwa za AFC/M23 na Leta ya RDC basubiye KU meza y’ibiganiro i Doha muri Qatar 

1 Min Read
Politike

U Rwanda rufite ikizere cy’uko amasezerano rwasinyanye na DRC azatanga umusaruro

3 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?