Ku wa Gatatu tariki ya 23 Nyakanga, abapolisi 178 basoje amahugurwa ajyanye no guhosha imyigaragambyo n’ibikorwa bya Polisi byo guhangana n’abagizi ba nabi mu mijyi (Riot Control and Urban Operations Courses).
Ni amahugurwa yateguwe ku bufatanye n’Urwego rushinzwe umutekano w’imbere mu gihugu cya Qatar (Lekhwiya), yari amaze igihe kingana n’ibyumweru bitandatu abera mu Kigo cya Polisi gitangirwamo amahugurwa yo kurwanya iterabwoba (CTTC) giherereye i Mayange mu Karere ka Bugesera.
Umuhango wo gusoza aya mahugurwa ku mugaragaro wayobowe n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Felix Namuhoranye wari kumwe n’uhagarariye Lekhwiya ya Qatar; Lt. Col Abdallah Ghanim Alghanim.
Yatanzwe mu byiciro bibiri bigizwe n’amasomo yo gucunga ituze rusange no guhosha imyigaragambyo n’amasomo ajyanye no kurwanya ibitero by’iterabwoba bibera mu magorofa yo mu mijyi, hagamijwe gufasha abayitabiriye kwagura ubumenyi n’ubushobozi, gukorera hamwe no kurushaho kunoza ubunyamwuga.
IGP Namuhoranye yavuze ko gucunga ituze rusange no guhangana n’ibiteza umutekano muke mu mijyi biri mu by’ibanze bigize inshingano za Polisi.
Yagize ati: “Ubumenyi n’ubushobozi mu bya tekiniki zijyanye no kurwanya imvururu no kuburizamo ibitero by’abahungabanya umutekano wo mu mijyi ni iby’ingenzi mu nshingano zacu zo guhangana n’igishobora guhungabanya umutekano n’ituze rusange by’abantu n’ibyabo. Nishimiye ko mwakurikiye neza amasomo kandi mukaba mwiteguye gukorana ubunyamwuga no kwihesha agaciro.”
IGP Namuhoranye yashimye Lekhwiya ya Qatar ku nkunga itanga mu guteza imbere gahunda za Polisi y’u Rwanda zijyanye no kubaka ubushobozi no kwagura ubumenyi bw’abapolisi mu guhangana n’ibiteza umutekano muke.
Yashimiye abatanze amahugurwa ku bwitange, ubuhanga n’ubunararibonye bagaragaje mu gutegura abayitabiriye gutanga umusanzu wabo mu bikorwa bya Polisi kinyamwuga, ashimira n’abasoje amahugurwa kuba baritwaye neza, abasaba kuzashyira mu bikorwa ibyo bize barushaho kuzuza neza inshingano zabo.
Muri aya mahugurwa yombi hatanzwe amasomo aha abayitabiriye ubumenyi bw’ibanze mu bikorwa bya Polisi byo gucunga umutekano mu mijyi, guhosha imyigaragambyo, guhangana n’abitwaje intwaro mu misozi, ubuhanga bwo guca intege abagizi ba nabi, kurasa udahusha no guhangana n’abagizi ba nabi bihishe mu nyubako.
Aya mahugurwa kandi yagarutse ku bijyanye no guhuza ibikorwa byo gucunga umutekano byihariye n’imyitwarire iboneye, guhuza imikorere no kubahiriza uburenganzira bw’ikiremwamuntu.