BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Friday, Jun 13, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Mu Rwanda > Abapolisi 140 bamaze umwaka muri Santrafurika bagarutse mu Rwanda

Abapolisi 140 bamaze umwaka muri Santrafurika bagarutse mu Rwanda

sam
Last updated: June 11, 2025 6:26 am
sam
Share
SHARE

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 10 Kamena, nibwo abapolisi b’u Rwanda 140 bagize itsinda RWAPSU1-9, bagarutse mu gihugu bavuye mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri Repubulika ya Santrafurika (MINUSCA), aho bari bamaze igihe kingana n’umwaka.

Basimbuwe na bagenzi babo bagize itsinda RWAPSU1-10 riyobowe na Senior Superintendent of Police (SSP) James Karasi, ryahagurutse i Kigali mu gitondo ryerekeza mu Murwa Mukuru Bangui.

Commissioner of Police (CP) Yahya Kamunuga, uyobora Ishami rya Polisi rishinzwe ibikorwa by’ubutumwa bwo kubungabunga amahoro (PSO), wabaherekeje akabageza ku  kibuga cy’indege Mpuzamahanga cya Kigali mu gitondo, yabashimiye ubwitange n’umurava byabaranze mu gihe cyo kwitegura gusimbura bagenzi babo,  yongera no guha ikaze abapolisi bagize itsinda RWAPSU1-10 basimbuye, ubwo bari bagarutse ku mugoroba bari kumwe n’umuyobozi wabo; Chief Superintendent of Police (CSP) Ildephonse Rutagambwa.

Itsinda ry’abapolisi RWAPSU rifite inshingano zo kurinda abayobozi bakuru muri Guverinoma ya Centrafrique n’ab’Umuryango w’Abibumbye barimo Minisitiri w’intebe, Minisitiri w’ubutabera, Perezida w’inteko ishinga amategeko, Intumwa yihariye y’umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye (SRSG) n’abamwungirije babiri ndetse n’Umuyobozi w’Ishami rya Polisi mu muryango w’Abibumbye (UNPOL).

CSP Rutagambwa yagarutse ku bikorwa bitandukanye bigamije guteza imbere imibereho myiza y’abaturage bakoze muri iki gihugu, byiyongera ku kazi ko gucunga umutekano w’abayobozi bari bafite mu nshingano.

Yagize ati: “Uretse inshingano nyamukuru twari dufite zo gucungira umutekano abayobozi bakuru b’igihugu n’ab’Umuryango w’Abibumbye, twagiye dukora n’ibikorwa byo gufasha mu mibereho myiza y’abaturage birimo umuganda, gutanga amaraso ku bushake, guha imiti abaturage batishoboye ku buntu no kubagezaho amazi meza yo kwifashisha mu bikorwa by’isuku.

Uretse iri tsinda RWAPSU, rikorera i Bangui mu murwa mukuru, hari andi matsinda 3 y’Abapolisi b’u Rwanda muri iki gihugu bakorera mu bice bitandukanye by’igihugu ariyo; RWAFPU-1 naryo rikorera i Bangui,  itsinda RWAFPU-2 rikorera ahitwa Kaga Bandoro mu bilometero bisaga 300 uvuye Bangui na RWAFPU-3 rikorera ahitwa Bangassou mu bilometero 725 uvuye mu murwa mukuru.

 

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Chris Eazy ari mu gahinda gakomeye ko kubura Mama we witabye Imana.

Umuhanzi Christian Rukundo Nsengimana uzwi nka Chris Eazy, ari mu gahinda gakomeye…

Uburusiya bwashyizeho itsinda ry’igisirikare rishinzwe gukoresha ’drones’

Ingabo z’u Burusiya zashyizeho itsinda ry’Igisirikare ryihariye, rishinzwe gukoresha ’drones’ no gukurikirana…

RDC: Abantu 32 baguye mu mpanuka y’ubwato

Abantu babarirwa muri 32 baguye mu mpanuka y’ubwato bubiri bwari butwaye abagenzi…

Amajyaruguru: Abakora n’abacuruza inzoga z’inkorano bahagurukiwe

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice yatangaje ko iyo ntara n’iy’Iburengerazuba zigiye guca…

Israel yivuganye abasirikare  bakuru ba Iran mu gitero simusiga yabagabyeho

Kuri uyu wa Gatanu mu masaha y'urukerera, Israel yagabye igitero gikomeye kuri…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Mu Rwanda

Kigali: Abantu 13 bakekwaho kwiba abaturage batawe muri yombi

1 Min Read
Mu Rwanda

Menya amavugurura agiye kuba mu rwego rw’uburezi bw’u Rwanda

3 Min Read
Mu Rwanda

U Rwanda rugiye kuyobora CEEAC

3 Min Read
Mu Rwanda

Nyanza: Umusore w’imyaka 20 yatawe muri yombi akekwaho gufata ku ngufu umugore urwaye

1 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?