BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Wednesday, Feb 18, 2026
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Imikino > Abapadiri bo mu Rwanda bogeye uburimiro kubo mu Burundi-AMAFOTO

Abapadiri bo mu Rwanda bogeye uburimiro kubo mu Burundi-AMAFOTO

admin
Last updated: January 10, 2023 11:32 am
admin
Share
SHARE

Abapadiri bakorera mu Rwanda muri Diyoseze ya Ruhengeli banyagiye ibitego 5-0 abo muri Diyoseze ya Muyinga mu gihugu cy’u Burundi mu mukino w’ubuvandimwe wabahuje.

Umukino woroheye abapadiri bo mu Rwanda

Ni umukino wabaye kuri uyu wa 9 Mutarama 2023 kuri Stade Umuco mu gihugu cy’u Burundi watangiye amakipe yombi asatirana.

Imbere y’ibihumbi by’Abarundi bari baje kwihera ijisho uyu mukino, Abapadiri bo mu Rwanda barushije imbaraga abo mu Burundi babanza igitego hakiri kare cyane.

Abo mu Burundi bagerageje kwihagararaho ariko biba iby’ubusa abo mu Rwanda babinjiza ibitego umusubirizo nk’abadahari.

Mu gihe abo mu Burundi bagaragazaga umunaniro, abo mu Rwanda imyuka yari yose imbere y’abafana b’u Burundi.

Umukino warangiye Abapadiri bo muri Diyoseze ya Ruhengeli mu Rwanda bogeye uburimiro kubo muri Diyoseze ya Muyinga mu gihugu cy’u Burundi ku ntsinzi y’ibitego 5-0.

Abapadiri bo muri Diyoseze ya Ruhengeli no mu mukino wa Basketball batsinze ab’i Muyinga ibitego 31-18.

Umushumba wa Diyoseze ya Ruhengeli, Musenyeri Vincent Harolimana yavuze ko bifuza ko imikino nk’iyi yakomeza kugira ngo abantu bahure bishime, bubake ubuvandimwe.

Avuga ko yifuza ko Abapadiri bo muri Diyoseze ya Muyinga nabo bazaza mu Rwanda bagasangira ibyishimo n’Abakristu bo muri Diyoseze Ruhengeli n’Abanyarwanda muri rusange.

Ati ” U Burundi n’u Rwanda dufite ibintu byinshi biduhuje, ururimi, muravuga tukumvikana, nkaba mbona amateka aduhuje iriya mipaka ntabwo ari iyo kudutandukanya ahubwo ni iyo kuduhuza.”

Akomeza agira ati “Amarembo ubwo afunguye tuzakomeza gushyira imbaraga mu guhura, tugire n’ibindi bikorwa bituma abantu bakomeza kubaka ubuvandimwe.”

Musenyeli Hakolimana yavuze ko bakiriwe neza mu Burundi kuva ku mupaka wa Nemba biba akarusho mu gihe cy’imikino kuko hari akanyamuneza.

Ati “Numva abantu bose bakumva ko turi abana b’Imana muri Kristu tukaba abavandimwe maze tugashyigikira ibikorwa by’ubuvandimwe bituma abantu begerana bakareka ibibatanya.”

Abashinzwe umutekano bari bahari kugira ngo abafana badatwarwa n’ibyishimo bakinjira mu kibuga
bari bahuruye n’iyonka kuza kwihera ijisho

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
6 Comments
  • barame says:
    January 10, 2023 at 1:14 pm

    Padiri bisobanura “my father/mon pere”.Bivuga data cyangwa papa.Nyamara nkuko Matayo 23:9 havuga,Yezu yabujije abakristu nyakuli kugira uwo bita data (mu rwego rw’idini).Ahubwo asaba buli mukristu nyakuli wese kujya mu nzira akabwiriza abantu ijambo ry’imana kandi ku buntu,nkuko we n’abigishwa be babigenzaga.Muli make,Yezu yabuzanyije abakristu nyakuli kwiha Titles z’ibyubahiro (padiri,pastor,bishop/monseigneur,reverand,paapa,etc…).Ahubwo bakareshya.Urugero,Reverand bivuga “umuntu utinyitse”.Naho Monseigneur (bishop) bikavuga “umwami wanjye” !!!

    Reply
    • Ne says:
      January 10, 2023 at 1:51 pm

      Uzategure umunsi wo kwigisha izi concepts kuko ndabona ariyo objectif, kdi inkuru itajyanye nabyo. Inkuru ni ukwishimira ibyavuye mu mupira wahuje abapadiri b’i rwanda n’ab’i Burundi. Uri hors sujet, urakoze!

      Reply
    • butuyu says:
      January 10, 2023 at 6:42 pm

      @ Barame,ibyo uvuga ni ukuli.Kereka abadashaka kwemera ibyo bible ivuga,ahubwo bakagendera kubyo padiri na pastor bavuga bidahuje na bible.Titles nka pastor,reverand,etc…nta kindi bigamije uretse gushaka ibyubahiro no kurya amafaranga y’abayoboke.Mu gihe Yezu yasabye abakristu nyakuli bose “gukorera Imana ku buntu”,bakabifatanya n’akazi gasanzwe.Urugero,nubwo Pawulo yirirwaga mu nzira abwiriza,yabifatanyaga no kuboha amahema akagurisha.Nta cyacumi basabaga cyangwa umushahara wa buli kwezi.

      Reply
    • Fernandel says:
      January 11, 2023 at 9:45 am

      Nk’ibyo wandika bihuriye he n’umutwe w’inkuru? Iyo Bibiliya muhora mwitwaza muzi ko abapadiri murwanya bayize kubarusha? Uziko muyikesha Kiliziya gatulika mwiha kurwanya? Tuza muvandi! Ayo masomo yawe uzayajyane ahandi. Twe tuzi abo turibo kandi tuzi ibyo dukora. Imana ikumurikire.

      Reply
  • LILI says:
    January 10, 2023 at 1:31 pm

    Ugira ngo kwitwa “Umuhamya wa Yehova ” utabonye byo biroroshye?? “Ragira umukumbi wange…” Ni byo bivuga ” umushumba, padiri, pastoro, bishop…” Senga Imana ureke amazimwe

    Reply
  • Bunani says:
    January 11, 2023 at 7:21 am

    Uwo mutwe w’inkuru yawe siwo,wavuze amafuti.Abantu bari mu mukino wa gicuti nta numwe yogeyeho uwundi uburimiro,ntabwo bari mu irushanwa.Sinzi icyo wari ugamije mu nkuru yawe

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Imirwano yahinduye isura mu nkengero za Point Zero

Amakuru yizewe aturuka mu misozi miremire y’i Mulenge, mu bice bya Minembwe,…

Wazalendo basubiranyemo babiri bahasiga ubuzima

Intambara mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) zikomeje guhindura…

Imyigaragambyo ku Kibuga cy’Indege cya Nairobi yatumye indege zitinda

Imyigaragambyo y’abakozi ku kibuga cy’indege gikuru cya Kenya, giherereye mu murwa mukuru…

Inyubako y’ubucuruzi mu Mujyi wa Gisenyi yahiye irakongoka n’ibyarimo byose

Inkongi y’umuriro yibasiye inyubako iherereye mu Murenge wa Gisenyi mu Karere ka…

Rugaju Reagan yasabye imbabazi mu genzi we Lorenzo nyuma y’ibyo yamutangajeho

Umunyamakuru Ndayishimiye Reagan uzwi nka Rugaju Reagan yasabye imbabazi ku butumwa yagaragayemo…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Imikino

RSSB Tigers BBC yegukanye FERWABA Super Cup 2026 ihigitse APR BBC

2 Min Read
Imikino

APR FC yatsinze Gasogi United yakinaga nk’ikipe y’abato

3 Min Read
Imikino

Etincelles FC yahagaritse abatoza bayo kubera umusaruro muke

1 Min Read
Politike

Leta ya DRC yemeje ko igiye gutanga umukandida muri OIF 

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?