Umwana w’imyaka 13 yitabye Imana nyuma yo gukubitwa na bagenzi be biga ku Rwunge rw’Amashuri (G.S) Rumuri rwo mu Murenge wa Miyove mu Karere ka Gicumbi, akiruka abahunga, akagwa mu muferege, aho abamukubise bavuga ko babitegetswe n’umwarimu wabo.
Uwo mwarimu witwa Nibagwire Caline ngo yahaye abo banyeshuri amabwiriza yo gukubita mugenzi wabo kuko yari aje kurya kandi atize.
Bamaze kumukubita ngo yarabacitse ariruka agwa muferege ufata amazi ava ku mashuri ufite ubureburebure bwa m1.5 z’ubujyakuzimu. Ngo bamutegeye moto, ajyanwa ku kigo nderabuzima Miyove, ariko umuyobozi wacyo avuga ko uwo munyeshuri yahageze yapfuye.
Umurambo nta bikomere ufite bigaragara usibye ko ufite udusharure mu gatuza, bikekwa ko yakubise agatuza hasi arimo ahunga Abanyeshuri bamukubitaga.
Abanyeshuri bakekwa ndetse n’umurezi wabo watanze amabwiriza yo kumukubita bajyanwe gufungirwa kuri Sitasiyo ya Polisi ya Byumba.
Umurambo w’uwo munyeshuri wajyanywe ku bitaro bya Byumba ukaba ugomba koherezwa i Kigali ku kigo cy’ibimenyetso bya gihanga (RFI) kugira ngo ukorerwe isuzuma.