BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Friday, Jul 18, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Politike > Abanyeshuri ba INES Ruhengeri bahawe ubutumwa ku kwiyitirira “iby’abahanga bakoze”

Abanyeshuri ba INES Ruhengeri bahawe ubutumwa ku kwiyitirira “iby’abahanga bakoze”

admin
Last updated: October 24, 2022 8:54 pm
admin
Share
SHARE

Urubyiruko rw’abanyeshuri biga mu Ishuri Rikuru ry’Ubumenyingiro, INES Ruhengeri, bibukijwe ko n’ubwo kwiga ari ukwigana, ariko kwandukura no kwiyitirira ibyo abahanga bakoze bidahagije ahubwo bagomba kwiyongereraho akabo kugira ngo ireme ry’uburezi ryifuzwa rigerweho.

Hatashywe inyubako izigirwamo n’abazakora icyiciro cya gatatu cya kaminuza

Ni impanuro bahawe kuri uyu wa 23 Ukwakira 2022, mu gikorwa cyo gutaha no guhesha umugisha inyubako izigiramo icyiciro cya kabiri cya kaminuza (Masters), guha umugisha Ishusho ya Mutafatifu Yohana Pawulo wa II, no kumurika imishinga ikorwa n’abanyeshuri biga muri iri shuri bagamije kubahuza na ba rwiyemezamirimo batandukanye.

Mu butumwa bahawe na Nyiricyubahiro Musenyeri wa Diyoseze Gaturika ya Ruhengeri, akaba n’umuyobozi w’ikirenga wa Ines Ruhengeri, Musenyeri Harolimana Vincent.

Yasabye abiga muri Ines Ruhengeri kwitandukanya n’umuco wo gufata gusa ibiri ku mpapuro no mu bitabo by’abandi ariko bitabasha kubagirira umumaro, anabibutsa ko n’ubwo kwiga ari ukwigana atari ukwandukura ibyo abahanga bavuze ahubwo bakwiye kongeraho n’ibyabo kuko aribwo uburezi bufite ireme buzagerwaho.

Yagize ati “Icyo tubifuzaho ni ugutandukana n’umuco wo gufata mu mutwe gusa ibiri ku mpapuro no mu bitabo ariko bitagirira umumaro nyirabyo na n’umuryango muri rusange, ahubwo mushake ubumenyi bugaragarira mu musaruro ufatika ku byagezweho kandi bigirire umumaro abantu benshi.”

Akomeza agira ati “Nubwo kwiga ari ukwigana ariko si ukwandukura gusa cyangwa kwiyitirira ibyavuzwe n’abahanga ahubwo mukwiye kongeraho akanyu, kuko muheze mu cyo nakwita kudodesha byadindiza imiterere n’ireme ry’uburezi twifuza, twimakaze uburezi bufasha benshi, kandi  mubane mu bwubahane mubyo mukora byose.”

Hamuritswe n’Ishusho ya Mutafatifu Yohana Pawulo waragijwe Ines Ruhengeri

Abanyeshuri nabo biyemerera ko bagomba gushikama ku ntego yabo yo gukomeza guhanga udushya twinshi, batarindiriye kurangiza ngo basabirize akazi ahubwo aribo bazagatanga, bityo bahinduke umusemburo w’iterambere ryihuse kuko aricyo Igihugu kibifuzaho.

Iradukunda Emelance ni umwe muri bo yagize ati “Amahirwe tugira ni uko ubumenyi duhabwa budufasha kwihangira imirimo mishya, hari abakora imashini zikenerwa mu buhinzi n’ubworozi, abakora ibijyanye n’ikoranabuhanga cyane ko isi aho igeze muri byose ariryo riyoboye, abatunganya umusaruro ukomoka ku buhinzi n’ubworozi, ibikoresho bigezweho mu bwubatsi n’ibindi, ibi byose nta kabuza bizadufasha kugera ku iterambere turigezeho na bagenzi bacu n’Igihuhu muri rusange.”

Umujyanama wa Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Karake Ferdinand, yasabye INES Ruhengeri kurangwa n’ubufatanye mu gukomeza gusigasira ibyagezweho, ndetse bakarera abanyeshuri bazamura ubushobozi bwabo mu guhanga udushya kugira ngo iterambere ryihute, anibutsa abanyeshuri kurangwa n’indangagaciro zo gusigasira ibyagezweho banahanga udushya.

Yagize ati “Twe nk’ubuyobozi bw’Intara hari icyo dusaba Ines Ruhengeri, turasaba ubuyobozi bw’aha gukomeza ubufatanye kugira ngo ibyagezweho bidasubira inyuma,  twageze kuri byinshi ariko inzira iracyari ndende, abanyeshuri namwe ibyo mwatweretse n’ikimenyetso simusiga ko mugeze kure mu buvumbuzi, mubikorane umurava murangwe n’indangagaciro zo gusigasira ibyagezweho munakomeza guhanga ibishya.”

Kugeza ubu muri INES Ruhengeri habarurwa abanyeshuri basaga ibihumbi bitatu biga mu mashami atandukanye, barimo abanyamahanga 251 baturuka mu bihugu 15 ku migabane itandukanye y’Isi.

Yanditswe na Jean Claude BAZATSINDA

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
2 Comments
  • Grace says:
    October 28, 2022 at 8:33 am

    Inyubako nshashya yahawe umugisha ni iyo mu cyiciro cya gatatu cya Kaminuza Masters ntago Ari icyakabiri

    Reply
  • Grace says:
    October 28, 2022 at 8:33 am

    Inyubako nshashya yahawe umugisha ni iyo mu cyiciro cya gatatu cya Kaminuza Masters ntago Ari icyakabiri

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Perezida William Ruto yakiriye intumwa yihariye ya perezida Kagame

Perezida wa Kenya, William Samoei Ruto, yakiriye Intumwa yihariye ya Perezida Paul…

Lamine Yamal yizeje ibitangaza abakunzi ba FC Barcelona

Umunya-Esipanye ukina muri FC Barcelona, Lamine Yamal, yemeje ko agiye kwandika amateka…

Barack Obama n’umugore we bashyize umucyo ku bihuha by’uko batandukanye

Barack Obama wabaye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, n’umugore we…

Miss Naomi yiyamye abavuga ko umugabo we yakennye

Miss Nishimwe Naomie ubitse ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda mu 2020, yihanangirije…

Thomas Lubanga yashimangiye ko ashyigikiye AFC/M23

Thomas Lubanga washinze umutwe witwaje intwaro wa FRP (Force pour la révolution…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Politike

Kiliziya Gatolika ya RDC ntiyizeye ko Trump azahagarika intambara muri icyo gihugu

3 Min Read
Politike

Imipaka ihuza Uganda n’ibice bya DRC bigenzurwa na AFC/M23 yafunguwe

2 Min Read
Politike

Intumwa za AFC/M23 na Leta ya RDC basubiye KU meza y’ibiganiro i Doha muri Qatar 

1 Min Read
Politike

U Rwanda rufite ikizere cy’uko amasezerano rwasinyanye na DRC azatanga umusaruro

3 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?