BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Saturday, Mar 14, 2026
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Inkuru zindi > Abanyeshuri ba Fr Ramon TSS Kabuga bishimiye ibyumba by’amashuri biyubakiye

Abanyeshuri ba Fr Ramon TSS Kabuga bishimiye ibyumba by’amashuri biyubakiye

admin
Last updated: November 19, 2022 7:38 pm
admin
Share
SHARE

Ku kigo cy’amashuri cya Father Ramon TSS Kabuga mu murenge wa Ngamba, Akarere ka Kamonyi mu Ntara y’Amajyepfo kuwa gatanu tariki 18 Ugushyingo 2022 hatashywe ibyumba 2 by’amashuri byubatswe n’abiga mu ishami ry’ubwubatsi ubwo bimenyerezaga umwuga.

Abanyeshuri n’umurezi wabo imbere y’ibyumba biyubakiye

Ni mu birori byo gutangiza umwaka w’amashuri 2022-2023 no kwinjiza Intore mu zindi (Kwakira abanyeshuri bashya) muri iri shuri bahawe izina ry’Abadasigana, byabimburiwe n’igitambo cya Misa.

Twizerimana Hyacinthe wiga muri Level 4 mu ishami ry’ubwubatsi, ubwo hatahwaga k’umugaragaro ibi byumba by’amashuri biyubakiye, yavuze ko bizabafasha kwiga neza ku buryo butunganye.

Ati ” Naje kwiga ubwubatsi mbikunze, ndashaka kugira ngo nzazamure ubumenyi bwanjye burenge kubaka nzavemo umukoresha.”

Mugenzi we witwa Ndayishimiye Jean de Dieu avuga ko kuba bari kwigira mu byumba biyubakiye ari ishema kuri bo.

Ati “Andi mashuri yubatswe cyera ntabwo ameze nk’ayo twubatse, abazanyura hano bose bazibuka ibikorwa byacu ndetse n’abana bacu bazayigiramo.”

Padiri Rudahunga Cyiza Edmond Marie umuyobozi w’iri shuri rya Father Ramon TSS Kabuga, yavuze ko ibyo bigisha abanyeshuri banabishyira mu ngiro, mu rwego rwo kugaragaza ko uburere n’imyigishirize batanga ishingiye k’ubushobozi bw’umunyeshuri.

Ati “Gushingira byose ku bushobozi bw’umunyeshuri, haba mu myigishirize no mu mibarize, ukareba ibyo umunyeshuri ashoboye kandi akora n’amaboko ye, nimba ari mu bwubatsi ukabona icyo yubatse.”

Padiri Rudahunga agaruka ku kwinjiza abanyeshuri mu bandi yavuze ko ari igikorwa bakomora mu muco nyarwanda, ko umwana iyo avutse yitwa izina kandi izina rikabamo ubutumwa wifuza ko yazakora nk’uko na Bibiliya ibivuga.

Ati “Kugira ngo umunyeshuri uje gutangira amenye ko na bakuru be hari izina bahawe kandi bagerageje gukurikiza icyo babitiriye, ntibijya kure y’umurongo Kiliziya ishaka kureramo abanyeshuri n’ibyo igihugu gishaka ku bana bacyo.”

Padiri Habimana Germain ushinzwe amashuri Gatulika na Gatigisimu muri Diyoseze ya Kabgayi yavuze ko bishimira urwego iri shuri rimaze kugeraho ko mu mbogamizi bagaragaje zirimo ibikorwa remezo bazaganira na Leta.

Ati “Hari ibirenze ubushobozi bwa Kiliziya ariko kandi na none hari ibyo dufatanyamo na Leta nk’imihanda, tuzaganira n’Akarere ka Kamonyi dusanzwe dukorana neza turebe uburyo ibyo byifuzo byatanzwe n’ubuyobozi bw’iri shuri byagerwaho.”

Uwamahoro Fidéle umukozi w’Akarere ka Kamonyi ushinzwe uburezi bw’amashuri yisumbuye, Tekiniki, imyuga ndetse n’ubumenyingiro, avuga ko basabye ko abanyeshuri biga ubwubatsi bajya bigira ku bintu birambye, ashima intambwe yatewe muri Father Ramon TSS Kabuga.

Ati ” Ni ikintu cyiza kandi dushishikariza n’andi mashuri kugira ngo twishakemo ibisubizo mu gihe hari ibindi bitaraboneka.”

Ku kibazo cy’ibikorwa remezo birimo umuhanda mubi ugera kuri iryo shuri, yavuze ko bakora ubuvugizi mu kugira ngo ukorwe kuko aho ryubatse hari ibikorwa remezo bitandukanye.

Father Ramon TSS Kabuga yari isanzwe ifite ibyumba by’amashuri umunani byiyongereyeho bibiri byubatswe n’abanyeshuri biga mu ishami ry’ubwubatsi.

Twizerimana na Ndayishimiye basobanura uko bubatse ibi byumba n’umusaruro babyitezeho
Padiri Germain Habimana afungura ku mugaragaro ibi byumba byubatswe n’abanyeshuri

Ibi byumba byahawe umugisha na Padiri Germain Habimana wari intumwa ya Musenyeri wa Diyoseze ya Kabgayi
Abanyeshuri bavuga ko biga batekanye kuko ibi byumba bidashyuha

Mu birori byo guha izina abanyeshuri bashya habaye akarasisi karyoheye ijisho
Abanyeshuri bakurikiye bagenzi babo bari mu karasisi
Padiri Rudahunga Cyiza Edmond Marie umuyobozi wa Fr Ramon TSS Kabuga yise abanyeshuri bashya “ABADASIGANA”

Abiga mu ishami rya Multimedia batambukije ibi birori imbona nkubone ku mbuga zitandukanye

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
2 Comments
  • George Nyamugabo says:
    November 20, 2022 at 10:59 am

    Mukomereze aho turabakunda

    Reply
  • NDATIMANA Gueria says:
    November 21, 2022 at 10:17 am

    nukuri nibyagaciro kubona abanyeshuri biga ariko bashyira mubikorwa ibyo bari kwiga
    nibakomereze aho
    MUCH RESPECT TO THESE STUDENTS AND THEIR TRAINERS ESPECIALLY FATHER RUDAHUNGA EDMOND MARIE CYIZA

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Igisasu cya Koreya ya Ruguru cyakangaranyije Koreya y’Epfo n’u Buyapani

Koreya ya Ruguru yarashe igisasu cyakangaranyije u Buyapani na Koreya y’Epfo. Hari…

Jamaica: RDF ihasize ibikorwa byivugira KU mahanga

Mu gihe cy’amezi abiri ashize u Rwanda rwohereje abasirikare gutanga umusanzu wo…

Amafaranga u Rwanda rukoresha muri Cabo Delgado arenga inshuro 10 atangwa na EU- Yolande Makolo

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, yatangaje ko inkunga ya miliyoni…

Urukiko rwategetse ko Barafinda Sekikubo Fred akomeza gufungwa iminsi 30 y’agateganyo

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwanzuye ko ubujurire bwa Barafinda Sekikubo Fred ku…

Imiryango 47 y’impunzi z’Abarundi itashye ku bushake

Imiryango 47 y’Impunzi z’Abarundi yari imaze igihe icumbikiwe mu nkambi ya Mahama,…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Politike

Perezida Kagame yaganiriye na Macron

1 Min Read
Politike

Perezida Kagame yakiriye anaganira n’abo mu Kigo cy’Ubwiteganyirize cya Kazakhstan

2 Min Read
Politike

Ingabo z’u Rwanda ziri mu Sudani y’Epfo zambitswe imidali y’ishimwe

2 Min Read
Inkuru zindi

MONUSCO na ICGLR byagiye gusuzuma uko umutekano uhagaze muri Uvira

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?