BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Friday, Jul 18, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Politike > Abanye-Congo bigaragambije mu gihe Uhuru yari gusoza ibiganiro byabo

Abanye-Congo bigaragambije mu gihe Uhuru yari gusoza ibiganiro byabo

admin
Last updated: December 5, 2022 10:11 pm
admin
Share
SHARE

Byasabye ko Perezida Uhuru Kenyatta asubika ijambo yari kuvuga asoza ibiganiro bya gatatu bimaze icyumweru bibera i Nairobi bihuje impande zitandukanye zihagarariye Abanye-Congo.

Ibiganiro bya gatatu by’i Nairobi bimaz eicyumweru

Ubwo hari hategerejwe ijambo ry’umuhuza muri ibi biganiro, itsinda ry’Abanye-Congo ryakoze imyigaragambyo rivuga ko batahawe amafaranga bari bagenewe.

Ibi biganiro byatumiwemo bamwe mu bahagarariye imitwe irwanya Leta ya Congo, abagirwaho ingaruka n’umutekano muke n’intambara zibera mu burasirazuba bwa Congo, abahagarariye leta, ndetse n’imiryango itari iya Leta.

Perezida Uhuru Kenyatta wari urakaye yavuze ko hatabuze amafaranga, asaba ko abahawe amafaranga agenewe abitabiriye ibiganiro bagomba kuyasubiza, bityo na we akavuga ijambo ryo gusoza ibiganiro bigamije gushakira amahoro Congo.

Yagize ati “Nagira ngo mbasabe dusoze iyi nama, tuzahure ejo.”

Kenyatta yongeyeho ati “Turabizi ko dufite uburyo buhagije, kandi ndabizi ko nari umwe mu bantu bashinzwe gushakisha amafaranga yo gufasha muri ibi biganiro bigamije gushakira amahoro DRC.”

Yavuze ko bamuha umwanya akajya guhura n’abafite amafaranga ya bariya bitabiriye ibiganiro, ibibazo by’abantu ku giti cyabo bikazakemurwa ejo saa ine z’amanywa (10h00 a.m), hanyuma bagakomeza ibyabajyanye i Nairobi, byaba bitarangiye agasaba ko abategura ibiganiro batazongera guhabwa andi mafaranga.

Kenyatta yavuze nibiba ngombwa azarega bariya bantu ku bayobozi babo, kuko we “bamusuzuguye” bibwira ko atari umuyobozi mukuru.

Ati “Bajye aho barara bazane ibyo basabwa, ni uburenganzira bw’abari aha bahagarariye abo basize uwabo bataje hano.”

Ibiganiro by’i Nairobi bimaze icyumweru byaranzwe no kuba umutwe wa M23 utarabitumiwemo, ndetse n’abari bahagarariye Abanyamulenge bavuga ko babyikuyemo kubera ubwicanyi bakomeza gukorerwa.

UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
2 Comments
  • Pingback: Imwe mu myanzuro yafatiwe i Nairobi mu biganiro by’Abanye-Congo – Umuseke
  • citoyen says:
    December 7, 2022 at 8:53 am

    Congo ni nk’isoko ry’amatungo niho usanga nta tungo na rimwe ryamenya aho riri butahe! Aba bamaze icyumweru cyose muri hoteli ntawe uzwi n’icyo ashinzwe cyangwa amaze muri kiriya gihugu. Abarwana, bafite impamvu ndetse n’imbaraga mwarabasize none ngo muraburana amafaranga ya misiyo!

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Perezida William Ruto yakiriye intumwa yihariye ya perezida Kagame

Perezida wa Kenya, William Samoei Ruto, yakiriye Intumwa yihariye ya Perezida Paul…

Lamine Yamal yizeje ibitangaza abakunzi ba FC Barcelona

Umunya-Esipanye ukina muri FC Barcelona, Lamine Yamal, yemeje ko agiye kwandika amateka…

Barack Obama n’umugore we bashyize umucyo ku bihuha by’uko batandukanye

Barack Obama wabaye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, n’umugore we…

Miss Naomi yiyamye abavuga ko umugabo we yakennye

Miss Nishimwe Naomie ubitse ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda mu 2020, yihanangirije…

Thomas Lubanga yashimangiye ko ashyigikiye AFC/M23

Thomas Lubanga washinze umutwe witwaje intwaro wa FRP (Force pour la révolution…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Politike

Kiliziya Gatolika ya RDC ntiyizeye ko Trump azahagarika intambara muri icyo gihugu

3 Min Read
Politike

Imipaka ihuza Uganda n’ibice bya DRC bigenzurwa na AFC/M23 yafunguwe

2 Min Read
Politike

Intumwa za AFC/M23 na Leta ya RDC basubiye KU meza y’ibiganiro i Doha muri Qatar 

1 Min Read
Politike

U Rwanda rufite ikizere cy’uko amasezerano rwasinyanye na DRC azatanga umusaruro

3 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?