BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Friday, Jul 25, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Ubutabera > Abanyamayegeko ba Constant Mutamba bwasabye urukiko kudaha agaciro ibyavuye mu iperereza ry’ubushinjacyaha

Abanyamayegeko ba Constant Mutamba bwasabye urukiko kudaha agaciro ibyavuye mu iperereza ry’ubushinjacyaha

sam
Last updated: July 23, 2025 7:15 pm
sam
Share
SHARE

Abanyamategeko bunganira Constant Mutamba wigeze kuba Minisitiri w’Ubutabera muri Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, basabye Urukiko rumuburanisha ku byaha byo kunyereza imari ya Leta, gutesha agaciro ibyagezweho mu iperereza ry’Ubushinjacyaha.

Iki cyifuzo cyatanzwe kuri uyu wa Gatatu tariki 23 Nyakanga 2025, ubwo Constant Mutamba yagarukaga imbere y’Urukiko rusesa imanza ruri kuburanisha uyu munyapolitiki uregwa kunyereza miliyoni 19 USD.

Mu mpamvu zitangwa n’abanyamategeko bunganira uregwa, harimo guhuzagurika mu mahamagazwa yakorewe. Bavuga ko ikirego kiregwamo umukiliya wabo cyagejewe mu Rukiko mu buryo bunyuranyije n’amategeko kuko ihamagazwa rye ryagombaga gutangirwa uburenganzira n’Umushinjacyaha Mukuru w’Igihugu aho kuba Umwanditsi Mukuru w’Urukiko.

Nanone kandi aba banyamategeko bavuze ko habayeho inenge mu matora yakozwe n’Abadepite bemeje ko Constant Mutamba akurikiranwa n’Ubushinjacyaha, aho bavuze ko aya matora yakozwe Abadepite bamanika akaboko mu gihe Itegeko Nshinga riteganya ko hakorwa amatora yo mu ibanga.

Nanone kandi bavuze ko hakozwe iperereza mu buryo budakurikije amategeko, kuko Umushinjacyaha yanakomeje gukora iperereza na mbere yuko byemezwa n’Inteko Ishinga Amategeko.

Abunganira uregwa kandi bavuze ko habayeho kurenga ku byemejwe n’Inteko Ishinga Amategeko ubwo yatoraga icyemezo cyo gukurikirana uyu wabaye Minisitiri w’Ubutabera, kuko yakurikiranywe adafite abunganizi ndetse hakaba hari n’igihe yahamagajwe kandi arwaye.

Aba Banyamategeko bavuze ko hagendewe kuri izi nzitizi zose bagaragaje, Urukiko rukwiye gutesha agaciro ikirego cy’Umushinjacyaha kiregwamo uyu munyapolitiki wabaye muri Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

AS Kigali yungutse umutoza mushya

Ubuyobozi bwa AS Kigali, bwamaze kumvikana n’umutoza mushya w’abanyezamu, Dukuze Djuma watozaga…

Hatangajwe icyemezo cyafatiwe uwigeze kugeza kuri Perezida ikibazo cyavugwagamo BNR waregwaga inyandiko mpimbano

Muhizi Anatole wigeze kugeza ikibazo kuri Perezida Paul Kagame cyagarukaga ku mutungo…

Yanga SC yitegura Rayon Sports yabonye umutoza mushya

Yanga SC iri guteganya gukina na Rayon Sports FC mu mukino wa…

Iby’ingenzi wamenya kuri minisitiri w’intebe mushya

Perezida Kagame yagize Dr. Justin Nsengiyumva Minisitiri w’Intebe, wari usanzwe ari Visi…

Abapolisi 178 basoje amahugurwa ku kurinda ituze no guhangana n’ibihungabanya umutekano mu mijyi

Ku wa Gatatu tariki ya 23 Nyakanga, abapolisi 178 basoje amahugurwa ajyanye…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Ubutabera

Urukiko Rukuru rwimuriye urubanza rwa Ingabire n’abayoboke b’ishyaka rye muri Nzeri 2025

2 Min Read
Ubutabera

Dosiye iregwamo umukozi wa NAEB yoherejwe mu Bushinjacyaha

2 Min Read
Ubutabera

Umukozi ushinzwe ubwubatsi mu Mujyi wa Kigali arafunzwe

2 Min Read
Ubutabera

Ubujurire bwa Kazungu Denis bwateshejwe agaciro

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?