BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Tuesday, Mar 3, 2026
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Mu mahanga > Abanyamakuru baha urubuga M23 bahawe gasopo

Abanyamakuru baha urubuga M23 bahawe gasopo

admin
Last updated: November 15, 2022 10:28 am
admin
Share
SHARE

Abanyamakuru muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo bahawe gasopo ikomeye ko uzafatwa aha ijambo umutwe wa M23 azamburwa uburenganzira bwo gukorera muri icyo gihugu akanakurikiranwaho gukorana n’umwanzi.

Guha ijambo umutwe wa M23 byafashwe nko gukorana n’umwanzi wa Leta

Abanyamakuru bakorera ku butaka bwa RD Congo babwiwe ko gutangaza amakuru meza ku mutwe wa M23 biyitiza umurindi wo kugera kuri politiki yayo, bikagira ingaruka mbi ku ngabo za Leta ziri ku rugamba.

Mu Cyumweru gishize Impuzamashyirahamwe y’ibinyamakuru muri congo (UNPC) yamensheje abanyamakuru bose ko uzaha mikoro M23 azamburwa ikarita y’akazi akirengera n’izindi ngaruka.

Iyi mpuzamashyirahamwe y’ibinyamakuru iyobowe na Jean Marie Basa, ivuga ko yisunze ingingo za 36 na 37 zigenga UNPC hamwe na 2, 24, 25 na 26 z’amategeko ngenderwaho yayo.

Abanyamakuru bahawe amabwiriza yo gushimagiza ingabo za Leta n’abo bafatanyije, ngo bituma abaturage bagirira icyizere ingabo zabo, nazo zikagira akanyabugabo ku mirongo y’umwanzi.

UNPC ivuga ko hari abanyamakuru bakoreshwa na M23 bagahabwa amafaranga menshi kugira ngo bayivuge neza imbere no hanze y’igihugu.

Yagize iti “Komisiyo isabye buri munyamakuru wese wo muri Congo ko mu gukora amakuru ajyanye n’umutekano mu burasirazuba bw’igihugu, yakwibanda ku makuru ashyigikira igihugu no kudaha ijambo cyangwa ngo avugishe umwanzi wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo.”

Kubera amabwiriza avanze n’iterabwoba abanyamakuru muri Congo bashyizweho, biragoye kubona uvugisha ukuri ku mirwano iri guhuza ingabo za Leta ya Congo n’umutwe wa M23 uri mu bilometero bicye by’Umujyi wa Goma.

Ibi byatumye habaho igisa n’ihangana aho ibinyamakuru byinjiye mu kuvuguruzanya, ibikorera mu kwaha kwa Leta biravuga imyato FARDC mu gihe inkuru ivuga ku ruhande rwa M23 isamirwa hejuru igafatwa nk’igihuha.

Ku mbuga nkoranyambaga batangiye kwibasira Radio Okapi y’umuryango w’Abibumbye, irashinjwa kubogama no guha amakuru M23.

Kugeza ubu usibye ibinyamakuru byo mu Rwanda, mu Karere na Mpuzamahanga nta kinyamakuru gikorera imbere muri Congo cyahirahira ngo gihe mikoro umutwe wa M23.

Iyo ngingo yashyizweho nyuma y’iyirukanwa ku butaka bwa RD Congo ry’uwahoze ari umunyamakuru wa RFI Sonia Rolley ubu ukorera Reuters.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Walikale: AFC/M23 yisubije Buhimba

Abarwanyi b’Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bisubije…

Abagaragaye bahondagura umukobwa mu muhanda batawe muri yombi

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha,RIB, rwatangaje ko rwataye muri yombi abasore babiri bagaragaye mu…

Iburasirazuba: Mu mwaka inzoga zitujuje ubuziranenge zishe abantu 22

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko mu mwaka umwe mu Ntara y’Iburasirazuba inzoga…

Ngarambe Romeo yagizwe Umuyobozi Mukuru wa CMA

Ngarambe yatangiye izi nshingano mu gihe uru rwego rukomeje gushyira mu bikorwa…

FERWAFA yanenzwe bikomeye kubera abasifuzi batagira ibikoresho bigezweho 

Ishyirahamwe ry’umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryanenzwe bikomeye n’umutoza wa Gorilla FC,…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Mu mahanga

AFC/M23 yongeye kugaragaza ubugome ndenga kamere bwa FARDC

2 Min Read
Mu mahanga

Burusiya na Ukraine byahererekanyije imibiri y’abasirikare baguye ku rugamba

2 Min Read
Mu mahanga

Andi makuru mashya ku rupfu RWA Lt.Col Willy Ngoma 

1 Min Read
Mu mahanga

MASISI: FARDC irigamba kwisubiza Mahanga

1 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?