BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Friday, May 23, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Ubutabera > Abanyamahanga batatu bakekwaho ubucuruzi bw’amafara butemewe  batawe muri yombi

Abanyamahanga batatu bakekwaho ubucuruzi bw’amafara butemewe  batawe muri yombi

sam
Last updated: May 23, 2025 7:31 am
sam
Share
SHARE

Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwataye muri yombi abagabo batatu b’abanyamahanga bakekwaho icyaha cy’ubucuruzi bw’amafaranga kuri murandasi buzwi nka cryptocurrency, bwifashisha urubuga rwa Binance.

Umuvugizi wa RIB Dr B. Murangira Thierry yasabye abantu bari barashoye amafaranga yabo muri ibyo bikorwa ko bakwigaragaza bagafashwa kubikuza amafaranga yabo mbere y’uko ‘system’ bakoreshaga yifunga.

Umuvugizi wa RIB yavuze ko nubwo iperereza rigikomeje, iry’ibanze ryagaragaje ko abantu barenga 71 ari bo bari bamaze gushoramo arenga miliyoni 10 Frw.

Ati “Tukimenya ko hari abantu bari gushishikariza abandi gushoramo amafaranga babizeza inyungu z’umurengera, twatangiye iperereza, hanyuma abo bagabo batatu barafatwa, yewe twanabafashe bari kugerageza gutoroka.”

Dr. Murangira yavuze ko ubwo aba banyamahanga bamenyaga ko bari gukorwaho iperereza bahise bafunga ‘system’ yabo bahita batangira gutegura gahunda zo gutoroka.

Icyakora ahamya ko nyuma y’uko batawe muri yombi bemeye icyaha ndetse bemera gusubiza amafaranga y’abari bashoyemo.

Dr. Murangira yasabye abantu bari barashoye muri iyi sosiyete ko bakwigaragaza bagafashwa kubikuza amafaranga yabo, ubona atabasha kuyabikuza akajya ku biro bikuru bya RIB agafashwa gusubirana ayo yashoye mbere ko system bakoreshaga yifunga.

Yaboneyeho kwibutsa abantu ko uru rwego rusaba kureka gushora amafaranga yabo mu bikorwa nk’ibi bitizewe kuko birangira babihombeyemo.

Ati “Nta gihe tudatanga ubutumwa buburira cyangwa busaba abantu kugira amakenga y’aho bashora amafaranga yabo, ikibabaje ni uko usanga ababikoramo ubukangurambaga ari bagenzi babo bityo turasaba ko umuntu ubonye ibintu akabona bitizewe yajya yegera inzego z’umutekano zikamugira inama.”

 

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Urukiko rwategetse ko Bishop Gafaranga afungwa iminsi 30 y’agateganyo

Habiyambere Zacharie yategetswe gufungwa iminsi 30 y'agateganyo nyuma y'uko urukiko rw'ibanze rwa…

Uhagarariye u Rwanda muri Loni yatangiye imirimo ye

Ambasaderi Martin Ngoga yashyikirije Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Antonio Guterres, impapuro zimwemerera…

Abanyamahanga batatu bakekwaho ubucuruzi bw’amafara butemewe  batawe muri yombi

Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwataye muri yombi abagabo batatu b’abanyamahanga…

Se wabo wa Muhoozi yiyemeje ko agiye kumucyebura akamushyira ku murongo

Murumuna wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda, Gen (Rtd) Caleb Akandwanaho…

DRC: Sena  yatoye kwambura ubudahangarwa Joseph Kabila

Sena ya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, yamaze kwaka ubudahangarwa Uwahoze ari…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Ubutabera

Vincent Murekezi yasabye amezi atatu yo gushaka umwunganira nyuma y’uko uwo yari afite yikuye mu rubanza

2 Min Read
Ubutabera

Bishop Gafaranga yagejejwe imbere y’urukiko

1 Min Read
Ubutabera

Ubushinjacyaha bwasabiye Constant Mutamba gukurwaho ubudahangarwa kugira ngo atabwe muri yombi

1 Min Read
Ubutabera

Uganda: inkiko za gisirikare zigiye kujya ziburanisha abasivile

1 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?