Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwataye muri yombi abagabo batatu b’abanyamahanga bakekwaho icyaha cy’ubucuruzi bw’amafaranga kuri murandasi buzwi nka cryptocurrency, bwifashisha urubuga rwa Binance.
Umuvugizi wa RIB Dr B. Murangira Thierry yasabye abantu bari barashoye amafaranga yabo muri ibyo bikorwa ko bakwigaragaza bagafashwa kubikuza amafaranga yabo mbere y’uko ‘system’ bakoreshaga yifunga.
Umuvugizi wa RIB yavuze ko nubwo iperereza rigikomeje, iry’ibanze ryagaragaje ko abantu barenga 71 ari bo bari bamaze gushoramo arenga miliyoni 10 Frw.
Ati “Tukimenya ko hari abantu bari gushishikariza abandi gushoramo amafaranga babizeza inyungu z’umurengera, twatangiye iperereza, hanyuma abo bagabo batatu barafatwa, yewe twanabafashe bari kugerageza gutoroka.”
Dr. Murangira yavuze ko ubwo aba banyamahanga bamenyaga ko bari gukorwaho iperereza bahise bafunga ‘system’ yabo bahita batangira gutegura gahunda zo gutoroka.
Icyakora ahamya ko nyuma y’uko batawe muri yombi bemeye icyaha ndetse bemera gusubiza amafaranga y’abari bashoyemo.
Dr. Murangira yasabye abantu bari barashoye muri iyi sosiyete ko bakwigaragaza bagafashwa kubikuza amafaranga yabo, ubona atabasha kuyabikuza akajya ku biro bikuru bya RIB agafashwa gusubirana ayo yashoye mbere ko system bakoreshaga yifunga.
Yaboneyeho kwibutsa abantu ko uru rwego rusaba kureka gushora amafaranga yabo mu bikorwa nk’ibi bitizewe kuko birangira babihombeyemo.
Ati “Nta gihe tudatanga ubutumwa buburira cyangwa busaba abantu kugira amakenga y’aho bashora amafaranga yabo, ikibabaje ni uko usanga ababikoramo ubukangurambaga ari bagenzi babo bityo turasaba ko umuntu ubonye ibintu akabona bitizewe yajya yegera inzego z’umutekano zikamugira inama.”