BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Friday, Jun 13, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Inkuru Nyamukuru > Abanyakenya bari mu myigaragambyo isaba Umuyobozi wungirije wa Polisi kwegura

Abanyakenya bari mu myigaragambyo isaba Umuyobozi wungirije wa Polisi kwegura

sam
Last updated: June 12, 2025 3:19 pm
sam
Share
SHARE

Abanyakenya barakajwe n’urupfu rw’umusore witwa Albert Ojwang wapfiriye muri kasho, bari mu myigaragambyo yo gusaba Umuyobozi wungirije wa Polisi, Eliud Lagat, kwegura.

Ojwang yatawe muri yombi tariki ya 7 Kamena 2025, hashingiwe ku ibwiriza rya Lagat, wamushinjaga guharabika Polisi yifashishije imbuga nkoranyambaga.

Uyu musore wari impirimbanyi y’uburenganzira bw’ikiremwamuntu yabanje gufungirwa muri kasho iri mu karere ka Homa Bay, nyuma ajyanwa i Nairobi, ari na ho yapfiriye ku munsi wakurikiyeho.

Mbere Polisi yavugaga ko Ojwang yiyahuye, ariko ku wa 11 Kamena, raporo y’abaganga basuzumye umurambo we yagaragaje ko yishwe n’inkoni yakubishwe n’abapolisi.

Kuri uyu wa 12 Kamena, Abanyakenya babyukiye mu myigaragambyo, basaba Lagat kwegura, agakurikiranwa n’ubutabera kuko bahamya ko afite uruhare rukomeye mu rupfu rwa Ojwang.

Aba baturage bagiye ku ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko, aho byateganyijwe ko Minisitiri w’Imari, John Mbadi, amurikira ingengo y’imari ya 2025/2026, bagaragaza ko mu gihe Lagat ataregura, ingengo y’imari itamurikwa.

Umuyobozi wa Polisi ya Kenya, Douglas Kanja, yatangaje ko hari abantu batawe muri yombi nyuma y’urupfu rwa Ojwang, kandi ko nibigaragara ko Lagat na we yagize uruhare muri iki cyaha, na we azegura, akurikiranwe n’ubutabera.

Kanja yagize ati “Umuntu wese bizavugwa ko yagize uruhare mu rupfu rwa Albert Ojwang azabazwa. Umuyobozi wungirije wa Polisi navugwa, azegura kugira ngo iperereza rikorwe.”

Umuyobozi w’urwego wa Kenya rushinzwe ubugenzacyaha (DCI), Mohamed Amin, ku wa 11 Kamena yatangaje ko umuyobozi wa sitasiyo ya Polisi Ojwang yapfiriyemo ari we wa mbere ukekwaho icyaha.

 

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Chris Eazy ari mu gahinda gakomeye ko kubura Mama we witabye Imana.

Umuhanzi Christian Rukundo Nsengimana uzwi nka Chris Eazy, ari mu gahinda gakomeye…

Uburusiya bwashyizeho itsinda ry’igisirikare rishinzwe gukoresha ’drones’

Ingabo z’u Burusiya zashyizeho itsinda ry’Igisirikare ryihariye, rishinzwe gukoresha ’drones’ no gukurikirana…

RDC: Abantu 32 baguye mu mpanuka y’ubwato

Abantu babarirwa muri 32 baguye mu mpanuka y’ubwato bubiri bwari butwaye abagenzi…

Amajyaruguru: Abakora n’abacuruza inzoga z’inkorano bahagurukiwe

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice yatangaje ko iyo ntara n’iy’Iburengerazuba zigiye guca…

Israel yivuganye abasirikare  bakuru ba Iran mu gitero simusiga yabagabyeho

Kuri uyu wa Gatanu mu masaha y'urukerera, Israel yagabye igitero gikomeye kuri…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Inkuru Nyamukuru

Ingabo za SADC zari muri DRC zigiye gutaha

1 Min Read
Inkuru Nyamukuru

U Rwanda rwanenze ibihugu by’amahanga bikomeje kuvangira inzira y’amaho rukomeje na DRC

2 Min Read
Inkuru Nyamukuru

U Rwanda rwakiriye inkura zera 70 zavanywe muri Afurika y’Epfo.

2 Min Read
Inkuru Nyamukuru

U Rwanda rugiye kubaka urugomero ruzatanga amashanyarazi mu Rwanda, u Burundi na DRC

1 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?