BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Wednesday, May 28, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Mu mahanga > Abanya-Palestina bagera kuri 24 bapfiriye mu bitero bya Israeli

Abanya-Palestina bagera kuri 24 bapfiriye mu bitero bya Israeli

sam
Last updated: May 27, 2025 9:19 am
sam
Share
SHARE

Nk’uko bivugwa n’abaganga hamwe n’abayobozi ba Civil Defence, nibura Abanya-Palestina 24 bapfiriye mu bitero bibiri by’indege za gisirikare za Israeli byagabwe mu ijoro ryo ku cyumweru tariki 25 Gucurasi 2025.

Muri ibi bitero harimo n’igitero cyibasiye ishuri riri mu gace ka Gaza hagati, ryari ricumbikiye imiryango yimuwe n’intambara ikomeje gutwara ubuzima bw’abatuye iki gihugu.

Icyo gitero cyibasiye Ishuri rya Fahmi Al-Jargawi muri Gaza City, aho hari hagiye hatuzwa abantu bavuye i Beit Lahia, umujyi wo mu majyaruguru uri kwibasirwa bikomeye n’ibikorwa bya gisirikare bya Israeli. Abayobozi ba Civil Defence bemeje ko imirambo 20 yakuwemo, harimo n’abana. Abenshi mu bapfuye bari bahiye cyane nyuma y’uko umuriro wibasira ibyumba bibiri byari byarahinduwe aho kuba.

Ingabo za Israeli (IDF) zavuze ko iryo shuri ryari ryarahinduwe ikicaro cya Hamas n’umutwe wa Islamic Jihad mu gutegura no kuyobora ibitero. Mu itangazo, IDF yashyize hanze, yavuze ko abarwanyi bari barimo gukoresha aho hantu mu gutegura ibitero ku baturage ba Israeli n’ingabo zayo, banashinja Hamas gukoresha abasivile nk’ingabo zibakingira.

Mu kiganiro kuri telefone BBC dukesha iyi nkuru, yagiranye na Rami Rafiq, utuye hafi y’iryo shuri, yagize ati “Umuriro wari hose. Nabonye imirambo yahiye yataye isura. Umuhungu wanjye yarahagurutse ahita yikubita hasi nyuma yo kubona ubwo bwicanyi bukabije.”

Amashusho akomeye yasakajwe ku mbuga nkoranyambaga yagaragaje ibice by’ishuri biri gushya, hamwe n’amafoto y’abana n’abandi bantu bahiye, ndetse n’abarokotse bari bakomeretse bikomeye.

Amakuru aturuka mu baturage avuga ko mu bapfuye harimo Mohammad Al-Kasih, Umuyobozi ushinzwe iperereza muri polisi iyobowe na Hamas mu majyaruguru ya Gaza, hamwe n’umugore we n’abana be.

Mbere y’uko ishuri riterwa, ikindi gitero cya Israeli cyagabwe ku nzu yo mu mujyi wa Gaza hagati, gihitana abantu bane, nk’uko byatangajwe na minisiteri y’ubuzima iyobowe na Hamas.

Ibi bitero bije mu gihe ibikorwa bya gisirikare bya Israeli mu majyaruguru ya Gaza byari bimaze icyumweru byiyongera. Ku wa gatanu tariki 16 Gicurasi 2025, ikindi gitero cya Israeli cyibasiye inzu y’umuganga w’umugore, Dr. Alaa al-Najjar, gihitana abana icyenda. Umuhungu w’imyaka 11, Adam, yarakomeretse, kimwe n’umugabo wa Dr. Alaa, Dr. Hamdi al-Najjar, ubu uri mu bitaro arembye cyane.

Abo bana ni: Yahya, Rakan, Raslan, Gebran, Eve, Rival, Sayden, Luqman, na Sidra. Bose bari hagati y’amezi make n’imyaka 12. Ingabo za Israeli zatangaje ko icyo gitero kiri mu iperereza.

Mu kindi gitero, Umuryango Mpuzamahanga wita ku bantu (ICRC) wemeje ko abakozi babiri bawo bishwe n’igitero cyagabwe ku nzu yabo i Khan Younis ku wa Gatandatu. Abo bishwe ni Ibrahim Eid, ushinzwe gukurikirana ibikoresho bishobora kwangiza abantu, na Ahmad Abu Hilal, wari ushinzwe umutekano ku bitaro bya ICRC i Rafah.

Mu itangazo, ICRC yavuze ko ubu bwicanyi bugaragaza imibare idakwiye y’abasivile bamaze kwicwa muri Gaza, basubiramo ubusabe bwo guhagarika imirwano ako kanya.

I Madrid, ibihugu 20 n’imiryango mpuzamahanga byahuriye ku cyumweru mu biganiro ku ihagarikwa ry’intambara. Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Espagne, José Manuel Albares, yasabye ko hashyirwaho ihagarikwa ry’igurishwa ry’intwaro muri Israeli niba itahagarika ibitero muri Gaza.

Israeli yatangije ibikorwa bya gisirikare muri Gaza nyuma y’igitero cya Hamas ku wa 7 Ukwakira 2023 cyahitanye abantu bagera ku 1,200 ndetse hakajyanwa bunyago abantu 251.

Nk’uko Minisiteri y’Ubuzima muri Gaza ibitangaza, nibura Abanya-Palestina 53,939 bamaze kwicwa kuva intambara yatangira, barimo abana barenga 16,500.

 

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Kabila yaganiriye n’abayobozi ba AFC/M23

Joseph Kabila wayoboye Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuva mu 2001 kugeza…

Leta ya RDC yashoye miliyari y’Amadolari mu nzego z’umutekano mu 2025

Ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bwashoye miliyari 1 y’Amadolari ya…

Gen (Rtd) Kabarebe yahagarariye u Rwanda mu nama y’umutekano wa RDC n’akarere i Kampala

‎Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Gen (Rtd) James Kabarebe,…

Perezida Paul Kagame yagiranye ibiganiro na perezida wa Kazakhstan Tokayev

Perezida Paul Kagame na mugenzi we wa Kazakhstan, Kassym-Jomart Tokayev bagiranye ibiganiro…

Amnesty International yashinjije AFC / M23 ibyaha by’intambara bikorerwa  abasivili mu burasirazuba bwa DRC

Umuryango Amnesty International ku wa kabiri, tariki ya 27 Gicurasi, washinjije  AFC…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Mu mahanga

Kenya: Abanyeshuri batwitse inzu bararagamo kubera ko bimwe uruhushya rwo kureba Match

2 Min Read
Mu mahanga

U Burayi buzasenyuka: Merkel wayoboye u Budage yatanze umuburo

2 Min Read
Mu mahanga

Kabila nyuma yo kwamburwa ubudahangarwa yageze i Goma

2 Min Read
Mu mahanga

Ukraine yashinje u Burusiya kuyigabaho ibitero byahitanye abanyu umunani

1 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?