BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Saturday, Feb 14, 2026
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Mu mahanga > Abanya-Norvège bafashwe binjiza imbunda zikomeye muri Congo

Abanya-Norvège bafashwe binjiza imbunda zikomeye muri Congo

admin
Last updated: September 30, 2022 10:21 am
admin
Share
SHARE

Inzego z’umutekano ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya N’djili mu Mujyi wa Kinshasa zataye muri yombi Abanya-Norvège batatu bakurikiranyweho kwinjiza imbunda zikomeye muri RD Congo mu buryo butemewe n’amategeko.

Zimwe mu mbunda zafashwe zinjizwa muri Congo mu buryo butemewe n’amategeko

Aba bagabo batatu bo muri Norvège batawe muri yombi ni Bryhild Leland, Vidar Gamst Nilsen na Loyne Bakke.

Bafatanywe ziriya mbunda zirimo iza ba mudahusha (Snipers) n’ubundi bwoko bw’imbunda nto.

Inzego z’umutekano muri Congo zatangaje ko aba bagabo ku wa 28 Nzeri 2022 bahawe uruhushya rwo kwitwaza imbunda nto yo mu bwoko bwa SIG SAUER 226 ifite nimero 47A009702 hamwe n’amasasu yayo 100.

Uruhushya rwo kwitwaza iyi mbunda rwagombaga gutangira kuwa 29 Nzeri bukarangira ku wa 06 Ukwakira 2022.

Aba bagabo ngo bitwaje urwo ruhushya binjije muri Congo ibikapu bipakiyemo amasasu 850 y’imbunda nini,  n’amasasu 450 y’imbunda nto zifite umunwa wa mm9.

Imbunda nto bariya barinzi ba Minisitiri binjiranye muri Congo

Kugeza ubu aba banya-Norvege barafunzwe mu gihe iperereza rikomeje ngo hamenyekane aho izo mbunda zari zerekejwe.

Ambassade ya Norvege i Kinshasa isubiza tweet ya Isral Mutombo 11, yavuze ko abafashwe ari abarinzi ba Minisitiri w’Ibidukikije baje mbere muri Congo ngo bategure uruzinduko rwe.

Ubutumwa bugira buti “Icyabaye, ni uko abarinzi (gardes du corps) bo muri Polisi ya Norvege baje mbere gutegura akazi kabo ko kurinda Minisitiri w’Ikirere n’ibidukikije uteganya kwitabira inama ya PreCOP27 izaba mu cyumweru gitaha.”

Ambassade ya Norvege i Kinshasa ivuga ko yari yanditse isobanura mu buryo buzwi iby’uko bariya bantu bazinjira muri Congo.

Uruhushya rwabemereraga gutunga imbunda ya SIG SAUER 226

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
2 Comments
  • citoyen says:
    September 30, 2022 at 11:40 am

    Ibintu by’abanye Congo byose biba bimeze nka cinema: umuntu yajya kwinjiza magendu y’imbunda 850 zose akazinyuza ku kibuga k’indege gute? Uruhushya rwo kwitwaza imbunda imwe se rwo ruhurira he no kwinjiza mu gihugu imbunda zuzuye hafi container yose?

    Reply
  • citoyen says:
    September 30, 2022 at 11:40 am

    Ibintu by’abanye Congo byose biba bimeze nka cinema: umuntu yajya kwinjiza magendu y’imbunda 850 zose akazinyuza ku kibuga k’indege gute? Uruhushya rwo kwitwaza imbunda imwe se rwo ruhurira he no kwinjiza mu gihugu imbunda zuzuye hafi container yose?

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Nta Gihugu gishobora kwemeza ko cyageze ku iterambere rirambye mu gihe abagore bagipfa batanga ubuzima-PM Dr.Nsengiyumva

Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr Justin Nsengiyumva witabiriye ibikorwa by’Inama y’Abakuru b’Ibihugu…

Amateka y’umunsi w’abakundana wa ‘Saint Valentin’

Ubusanzwe umunsi wa Saint Valentin wizihizwa tariki 14 Gashyantare ku Isi hose…

Ethiopia: Abanyamakuru batatu bahagaritswe kubera gushinja Leta gufasha inyeshyamba zo muri Sudani

Leta ya Ethiopia yambuye abanyamakuru batatu bakorera Ibiro Ntaramakuru, Reuters, uruhushya rwo…

Umuryango w’Abibumbye urashinja RSF kwica abasivili barenga 6000 mu minsi itatu

Raporo yashyizwe ahagaragara n'Umuryango w'Abibumbye (UN), ivuga ko umutwe urwanya ubutegetsi bwa…

Gen. Muhoozi agiye kugenderera u Rwanda

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen. Muhoozi Kainerugaba, yatangaje ko ateganta kuzasura…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Mu mahanga

AFC/M23 yahishuye impamvu yiyemeje kurwanya FDLR ihangayikishije u Rwanda

3 Min Read
Mu mahanga

AFC/M23 na MONUSCO byaganiriye ku gahenge

2 Min Read
Mu mahanga

Kenya: Paul Mackenzie yongeye kuregwa ku rupfu rw’abandi bantu 52 nyuma y’abarenga 400 asanzwe akurikiranywaho

2 Min Read
Mu mahanga

Kenya: Abakora mu bwikorezi bwo mu kirere bateguje imyigaragambyo

1 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?