BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Friday, Jul 18, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Mu mahanga > Abanya-Norvège bafashwe binjiza imbunda zikomeye muri Congo

Abanya-Norvège bafashwe binjiza imbunda zikomeye muri Congo

admin
Last updated: September 30, 2022 10:21 am
admin
Share
SHARE

Inzego z’umutekano ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya N’djili mu Mujyi wa Kinshasa zataye muri yombi Abanya-Norvège batatu bakurikiranyweho kwinjiza imbunda zikomeye muri RD Congo mu buryo butemewe n’amategeko.

Zimwe mu mbunda zafashwe zinjizwa muri Congo mu buryo butemewe n’amategeko

Aba bagabo batatu bo muri Norvège batawe muri yombi ni Bryhild Leland, Vidar Gamst Nilsen na Loyne Bakke.

Bafatanywe ziriya mbunda zirimo iza ba mudahusha (Snipers) n’ubundi bwoko bw’imbunda nto.

Inzego z’umutekano muri Congo zatangaje ko aba bagabo ku wa 28 Nzeri 2022 bahawe uruhushya rwo kwitwaza imbunda nto yo mu bwoko bwa SIG SAUER 226 ifite nimero 47A009702 hamwe n’amasasu yayo 100.

Uruhushya rwo kwitwaza iyi mbunda rwagombaga gutangira kuwa 29 Nzeri bukarangira ku wa 06 Ukwakira 2022.

Aba bagabo ngo bitwaje urwo ruhushya binjije muri Congo ibikapu bipakiyemo amasasu 850 y’imbunda nini,  n’amasasu 450 y’imbunda nto zifite umunwa wa mm9.

Imbunda nto bariya barinzi ba Minisitiri binjiranye muri Congo

Kugeza ubu aba banya-Norvege barafunzwe mu gihe iperereza rikomeje ngo hamenyekane aho izo mbunda zari zerekejwe.

Ambassade ya Norvege i Kinshasa isubiza tweet ya Isral Mutombo 11, yavuze ko abafashwe ari abarinzi ba Minisitiri w’Ibidukikije baje mbere muri Congo ngo bategure uruzinduko rwe.

Ubutumwa bugira buti “Icyabaye, ni uko abarinzi (gardes du corps) bo muri Polisi ya Norvege baje mbere gutegura akazi kabo ko kurinda Minisitiri w’Ikirere n’ibidukikije uteganya kwitabira inama ya PreCOP27 izaba mu cyumweru gitaha.”

Ambassade ya Norvege i Kinshasa ivuga ko yari yanditse isobanura mu buryo buzwi iby’uko bariya bantu bazinjira muri Congo.

Uruhushya rwabemereraga gutunga imbunda ya SIG SAUER 226

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
2 Comments
  • citoyen says:
    September 30, 2022 at 11:40 am

    Ibintu by’abanye Congo byose biba bimeze nka cinema: umuntu yajya kwinjiza magendu y’imbunda 850 zose akazinyuza ku kibuga k’indege gute? Uruhushya rwo kwitwaza imbunda imwe se rwo ruhurira he no kwinjiza mu gihugu imbunda zuzuye hafi container yose?

    Reply
  • citoyen says:
    September 30, 2022 at 11:40 am

    Ibintu by’abanye Congo byose biba bimeze nka cinema: umuntu yajya kwinjiza magendu y’imbunda 850 zose akazinyuza ku kibuga k’indege gute? Uruhushya rwo kwitwaza imbunda imwe se rwo ruhurira he no kwinjiza mu gihugu imbunda zuzuye hafi container yose?

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Perezida William Ruto yakiriye intumwa yihariye ya perezida Kagame

Perezida wa Kenya, William Samoei Ruto, yakiriye Intumwa yihariye ya Perezida Paul…

Lamine Yamal yizeje ibitangaza abakunzi ba FC Barcelona

Umunya-Esipanye ukina muri FC Barcelona, Lamine Yamal, yemeje ko agiye kwandika amateka…

Barack Obama n’umugore we bashyize umucyo ku bihuha by’uko batandukanye

Barack Obama wabaye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, n’umugore we…

Miss Naomi yiyamye abavuga ko umugabo we yakennye

Miss Nishimwe Naomie ubitse ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda mu 2020, yihanangirije…

Thomas Lubanga yashimangiye ko ashyigikiye AFC/M23

Thomas Lubanga washinze umutwe witwaje intwaro wa FRP (Force pour la révolution…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Mu mahanga

DRC: Igitero cy’abasirikare ba Kinshasa mu mirima ya Joseph Kabila cyamaganwe n’imiryango itari iya leta

2 Min Read
Mu mahanga

Leta ya Uganda yaburiye abagabo bapimisha ADN abana babo

2 Min Read
Mu mahanga

Perezida Ramaphosa yahagaritse Minisitiri ukekwaho gukorana n’udutsiko tw’abagizi ba nabi

2 Min Read
Mu mahanga

RDC igiye gusaba Uganda ibisobanuro ku ifungurwa ry’umupaka wa Bunagana

1 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?