BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Monday, Dec 15, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Politike > Abantu Batanu bakomerekeye mu mpanuka  y’imodoka i Kigali

Abantu Batanu bakomerekeye mu mpanuka  y’imodoka i Kigali

admin
Last updated: December 22, 2022 1:19 am
admin
Share
SHARE

Mu Murenge wa Remera  mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 21 Ukuboza 2022, habereye impanuka y’imodoka, abantu batanu barakomereka.

Imodoka yo mu bwoko bwa FUSO yagonze ibinyabiziga n’abantu hakomereka Batanu

Amakuru avuga ko iyi modoka yo mu bwoko bwa Fuso yavaga iRemera mu Giporoso yerekeza Sonatube Ropoint  muri Kicukiro, yacitse feri ubwo yari igeze mu Kagari ka Rukiri ya I mu Murenge wa Remera, hafi y’ahari kaminuza ya UTB,  igonga  ibinyabiziga  n’abagenzi, barakomereka cyane.

Umuvugizi wa Polisi ishami rishinzwe  umutekano wo mu muhanda,SSP Irere Rene,yatangaje ko muri iyo mpanuka nta muntu wahise uhasiga  ubuzima  cyakora abakomeretse  bakorewe ubutabazi bw’ibanze.

Yagize ati”Muri izo modoka cyangwa muri izo moto yagendaga igonga,hari abakomeretse batanu.Batatu bajyanywe ku Bitaro bya Kaminuza ya Kigali CHUK,umwe ajyanywa ku Bitaro bya Nyarugenge,undi ajyanwa ku Bitaro bya Kanombe.”

SSP Irere yavuze ko bikekwa ko iyi Fuso yari ivuye gupakurura umuzigo bityo akagira inama abashoferi ko baba bakwiye kuyijyana mu igaraje.

Yakomeje ati”Nubwo bwose nta muzigo yari ifite ariko birumvikana ko ishobora kuba yari ivuye gupakurura.Buriya iyo imodoka imaze guoakurura yakagombye guhita ijya mu igaraje kugira ngo bamenye niba aho yaturutse uko yari imeze niba ariko ikimeze kugira ngo nibamara no gupakira undi muzigo bazasubireyo neza.”
Hashize igihe mu gihugu by’umwihariko mu Mujyi wa Kigali hagaragara impanuka zitandukanye ndetse zikaba zatwara n’ubuzima bw’abantu
.”

Abasenateri baherutse gusaba ko uhagarariye guverinoma yazasobanura mu magambo ingamba zihari mu guhangana n’impanuka zikomeje kugaragara.

Abagize Sena muri Komisiyo y’Ububanyi n’Amahnga, Ubutwererane,Umutekano   muri raporo yayo  bakoze ,igaragaza ko impanuka zo mu mihanda  zavuye  4,160 mu 2020  zigera  8,639 mu  2021. Ni mu gihe  muri uyu mwaka wa 2022 zimaze kugera 8,660.

 Muri izi mpanuka  raporo igaragaza ko zatwaye ubuzima bw’abantu benshi  nk’aho mu 2020 abagera 687 bapfuye, mu 2021 ni 655 naho mu mwaka wa 2022 ni 629.

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
2 Comments
  • Mzee kilalo says:
    December 22, 2022 at 5:54 am

    Hariya hantu hari umuteremuko ukabije ucamo imodoka ziba zimaze kugendabinirometero birenga 1.000. uwahashyize feux rouges yabanyamaguru niwe wateje impanuka. Nizindi xizahaba niba badakuyeho feux rouge zabanyamaguru

    Reply
  • Rangira jean pierre says:
    December 22, 2022 at 10:16 am

    nyakubahwa afande kabera moto ziratumaze rwose zigenda nabi uragera kuri zebra crossing wahagarara ngo abanyamaguru bahite umwe agaca iburyo undi ibumoso bakaba baramugonze ubundi ku depasser banyura aho bashatse iburyo cyangwa ibumoso mudukize amagare hano kicukiro rwose maze imyaka 40 ntwara imodoka ndasaba police ishyireho amahugurwa yabo mvuze ukongeraho n abagore ubona basa n abigira imodoka mu mihanda kandi ari bonyine murakoze murakarama

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

U Rwanda rwateye utwatsi ibirego by’u Burundi birushinja ibitero ku butaka bwabwo

Ambasaderi w’u Rwanda i New York mu muryango w’Abibumbye, Martin Ngoga, yahakanye…

Gakenke: Yafatanywe ibiro 17 by’urumogi na litiro 14 za kanyanga mu nzu

Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge (ANU) ku bufatanye na Polisi ikorera…

Rayon Sports ishobora kubona umutoza mushya mu minsi mike

Umutoza w'umufaransa w'imyaka 58, Bruno Ferry uhabwa amahirwe yo gutoza Rayon Sports…

Gen (Rtd) Kabarebe yahererekanyije ububasha na Dr. Usta Kayitesi

Gen (Rtd) James Kabarebe wari Umunyabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga…

Finlande: Abana bari munsi y’imyaka 15 batwitse ’stade’ kubera gutsindwa kw’ikipe bafana

Ishami rya Polisi ya Finlande rikorera mu gace ka Valkeakoski, ryemeje ko…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Politike

Urunturuntu no gucikamo ibice kw’ ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi mu Burundi 

3 Min Read
Politike

Dore abayobozi bashyizwe mu myanya mu nzego Nkuru z’u Rwanda 

1 Min Read
Politike

Tshisekedi yemeye guhurira na Perezida Kagame i Washington DC mu cyumweru gitaha

3 Min Read
Politike

Qatar yagennye Ambasaderi mushya mu Rwanda usimbura uwitabye imana 

1 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?