BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Saturday, Jul 19, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Politike > Abantu bane bahitanwe n’impanuka ku Bunani

Abantu bane bahitanwe n’impanuka ku Bunani

admin
Last updated: January 2, 2023 3:52 pm
admin
Share
SHARE

Abantu 4 baburiye ubuzima mu manuka umunani, abashoferi 41 bafatwa na Polisi batwaye imodoka banyoye ibisindisha mu ijoro rishyira tariki ya 1 n’iya 2 Mutarama 2022.

    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CP John Bosco Kabera

Ibi bikubiye mu mibare ya Polisi y’u Rwanda igaragaza uko umutekano wari uhagaze mu ijoro rya tariki 31 Ukuboza 2022 na tariki 1 Mutarama 2023 abantu bishimira gusoza umwaka no gutangira umushya wa 2023.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera yagaragaje ko abantu bane batakarije ubuzima mu mpanuka umunani zabaye, ndetse abandi 41 bafatwa batwaye ibinyabiziga banyoye ibisindisha.

Yagize ati “Hafashwe abantu 41 batwara ibinyabiziga banyoye ibisindisha, 21 mu ijoro ryo kuri 31 na 20 mu ijoro rya tariki ya Mbere rishyira iya Kabiri. Hari ikindi kibazo cy’umutekano muke mu muhanda nacyo cyagaragaye cy’impanuka zigera mu Umunani, eshatu zatumye abantu bane batakaza ubuzima n’izindi eshanu zakomerekeyemo abantu.”

CP Kabera yavuze kandi ko hagaragaye ibikorwa byo gukubita no gukomeretsa, urugero rwa hafi akaba ari ibikorwa 9 byafatiwemo abantu mu Ntara y’Iburasirazuba.

Ni mu gihe kandi ngo hagaragaye ikibazo cy’urusaku rukabije.

Ati “Dutanze urugero nko mu Mujyi wa Kigali mu masaha ya saa sita z’ijoro  abantu biraye mu mihanda, ibyo yewe ntakibazo kwishimisha ariko hari abamotari bagaragaye batwaye moto bihuta cyane ndetse bazihagaze no hejuru bikaba byavamo impanuka, barabizi ko bitemewe. Ikintu icyo aricyo cyose wakora gishobora kukuviramo ibyago, cyikangiza umutekano w’abandi cyangwa bakahasiga ubuzima abantu bakwiye kugikura mu byo bishimisha.”

Yakomeje agira ati “Ikindi twabonye mu Mujyi wa Kigali ni urusaku, aho hirya no hino kubera abantu uburyo bari bishimye mu ngo n’ahahurira abantu benshi, Polisi yabonaga amakuru y’abaturage bayitabaza bavuga ko abantu basakuza cyane.”

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera yongeye kugira inama abantu ko badakwiye kurenga ku mategeko n’amabwiriza yashyizweho, bikaba ibintu bigomba kubaranga muri uyu mwaka mushya wa 2023.

Yagize ati “Icyo twagiraho inama abantu nuko waba wizihiza iminsi mikuru cyangwa utayizihiza ubundi amategeko n’amabwiriza bigomba kubahirizwa, ntabwo dukwiye kuba uvuga ngo turabigereranya n’abarenga ku mategeko kuri Noheli n’Ubunani ahubwo mu buzima bwabo bwa buri munsi, muri uyu mwaka wa 2023 baba bakwiye kumva ko icy’ibanze ari ukugendera ku mategeko n’amabwiriza ahari ku bw’umutekano wabo n’ibyabo.”

CP John Bosco Kabera avuga ko muri rusange umutekano wari wifashe neza mu gihugu hose, aho abantu bijihije ubunani bishimye, nubwo ntabyera ngo de nk’iyi myitwarire yo gutwara imodoka abantu banyoye ibisindisha, abanyoye bagasinda bikavamo urugomo rw’icyaha cyo gukubita no gukomeretsa.

Ubwo abantu bizihizaga umunsi mukuru wa Noheli, nabwo hafashe abantu 46 batwaye ibinyabiziga banyoye ibisindisha.

NKURUNZIZA Jean Baptiste/ UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Rubavu: Umugore afunzwe akekwaho kwica umugabo we

Umugore wo mu Karere ka Rubavu afunzwe akekwaho kwica umugabo we w’imyaka…

Perezida wa AS Kigali agiye kwiyamamariza kuyobora FERWAFA

Perezida w’ikipe ya AS Kigali, Shema Ngoga Fabrice, agiye gutanga kandidatire yo…

RDC na M23 basinyanye amasezerano aganisha ku mahoro arambye

Intumwa za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) n’iz’umutwe wa…

Shema Ngoga Fabrice yatanze kandidatire yo kuyobora FERWAFA

Shema Ngoga Fabrice usanzwe uyobora AS Kigali yatanze kandidatire yo kuyobora Ishyirahamwe…

RDC: Umudepite yatabarije impunzi z’ Abanyekongo ziri mu Burundi ko ubuzima bwazo buri mu kaga

Umudepite uhagarariye Intara ya Kivu y’Epfo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo,…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Politike

Uhagarariye Uganda i Kinshasa yahamagajwe gusobanura iby’ifungurwa ry’umupaka wa Bunagana

1 Min Read
Politike

Kiliziya Gatolika ya RDC ntiyizeye ko Trump azahagarika intambara muri icyo gihugu

3 Min Read
Politike

Imipaka ihuza Uganda n’ibice bya DRC bigenzurwa na AFC/M23 yafunguwe

2 Min Read
Politike

Intumwa za AFC/M23 na Leta ya RDC basubiye KU meza y’ibiganiro i Doha muri Qatar 

1 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?