BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Friday, Jul 18, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Aziya > Abantu 28 bishwe n’iturika ryabereye mu kirombe muri Turukiya

Abantu 28 bishwe n’iturika ryabereye mu kirombe muri Turukiya

admin
Last updated: October 15, 2022 7:52 am
admin
Share
SHARE

Abantu 28 byemejwe ko bapfuye abandi baracyashakishwa nyuma y’iturika ryabereye mu kirombe gishakishwamo ingufu zitwa (coal/charbon) mu Ntara ya Bartin, iri mu Mjyaruguru ya Turukiya.

Abantu 28 ni bo bishwe na kuriya guturika

Abantu bagera ku 110 bari mu kirombe ubwo iriya mpanuka yabaga ku wa Gatanu, kimwe cya kabiri cyabo bari muri metero zisaga 300 mu kuzimu.

Minisitiri w’Ubuzima wa Turukiya, Fahrettin Koca yavuze ko abantu 11 babashije gutabarwa, ndetse bajyanwa kwa muganga.

Abatabazi baraye igicuku bagerageza gucukura urutare ngo bafashe abaheze ikuzimu.

Hari video yagiye hanze y’abari mu kirombe, bavuyemo isura zabo zahindutse umukara, bagaragaza umunaniro, bakaba bajyanywe ku bitaro by’ahitwa Amasra, hafi y’Inyanja y’Umukara kugira ngo bitabweho.

BBC ivuga ko imiryango ifite ababo bakora muri kiriya kirombe ndetse n’inshuti zabo, na bo bihutiye kujya ahabereye impanuka bategereje kumva amakuru y’abantu babo.

Guturika kwabereye muri metero 300 ikuzimu. Abantu 49 barimo bakora akazi kabo mu ntera ya metero 300 abandi bari muri metero 350 mu nda y’isi nk’uko Minisitiri w’umutekano w’imbere mu gihugu, Suleyman Soylu yabitangaje.

Ati “Hari abantu bamwe batabajije kuvamo hariya.”

Ntiharamenyekana icyateye kuriya guturika, Umushinjacyaha wo muri kariya gace yageze aho byabereye kugira ngo hatangire iperereza.

Minisitiri w’Ingufu muri Turukiya yavuze ko amakuru ya mbere yagaragazaga ko guturika kwavuye kuri gaz methane iba mu birombe bicukurwamo ziriya ngufu za charbon.

Yavuze ko ibyabaye bibabaje, gusa atanga icyizere cyo kuba umuriro wazimye, ndetse n’uburyo bwo kohereza umwuka mu kirombe bukaba bwongeye gukora neza.

Kuri uyu wa Gatandatu, Perezida wa Turukiya Recep Tayyip Erdogan biteganyijwe ko asura kiriya kirombe cyabereyemo impanuka.

Kiriya kirombe ni icya sosiyete yitwa Turkish Hard Coal Enterprises.

Mu mwaka wa 2014, abantu 301 bapfiriye mu kirombe nyuma yo guturika kwabereye mu Mujyi wo mu Burengerazuba bwa Turukiya witwa Soma.

Abatabazi baraye bakora ijoro ryose ngo baramire abakiri bazima

ISOOKO: BBC

UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

AFC/M23 ihaye gasopo u Burundi na Kinshasa bashaka kwisubiza ibice bambuwe

Ihuriro AFC/M23 rihanganye n’ubutegetsi bwa DRCongo, ryabusabye guhagarika ibitero n’ibikorwa bya gisirikare…

Perezida William Ruto yakiriye intumwa yihariye ya perezida Kagame

Perezida wa Kenya, William Samoei Ruto, yakiriye Intumwa yihariye ya Perezida Paul…

Lamine Yamal yizeje ibitangaza abakunzi ba FC Barcelona

Umunya-Esipanye ukina muri FC Barcelona, Lamine Yamal, yemeje ko agiye kwandika amateka…

Barack Obama n’umugore we bashyize umucyo ku bihuha by’uko batandukanye

Barack Obama wabaye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, n’umugore we…

Miss Naomi yiyamye abavuga ko umugabo we yakennye

Miss Nishimwe Naomie ubitse ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda mu 2020, yihanangirije…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Mu mahanga

Thomas Lubanga yashimangiye ko ashyigikiye AFC/M23

1 Min Read
Mu mahanga

DRC: Igitero cy’abasirikare ba Kinshasa mu mirima ya Joseph Kabila cyamaganwe n’imiryango itari iya leta

2 Min Read
Mu mahanga

Leta ya Uganda yaburiye abagabo bapimisha ADN abana babo

2 Min Read
Mu mahanga

Perezida Ramaphosa yahagaritse Minisitiri ukekwaho gukorana n’udutsiko tw’abagizi ba nabi

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?