BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Wednesday, Feb 18, 2026
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Mu mahanga > Abantu 25 bafunzwe bashaka guhirika ubutegetsi mu Budage

Abantu 25 bafunzwe bashaka guhirika ubutegetsi mu Budage

admin
Last updated: December 7, 2022 12:23 pm
admin
Share
SHARE

Polisi yo mu gihugu cy’u Budage yataye muri yombi abantu 25 bateguraga Coup d’Etat yo kuvanaho guverinoma iriho ku mugambi w’igikomangoma Heinrich XIII.

Polisi yataye muri yombi abashakaga guhirika ubutegetsi mu Budage

Nk’uko tubikesha BBC, aba bantu bafashwe biganjemo abahoze mu gisirikare, Inteko Ishinga amategeko na bamwe mu bagize ishyaka rya Reichsbürger.

Uyu mugambi wapfubijwe wo guhirika ubutegetsi mu Budage, ukaba wategurwaga ku isonga n’igikomangoma Heinrich XIII w’imyaka 71, uyu akaba  umuhungu wa Heinrich XI, ni mu gihe amakuru aturuka mu bitangazamakuru byo mu Budage byemeza ko yakoranye n’abayobozi bakuru muri leta 11 zo muri iki gihugu.

Uyu mugambi wo guhirika ubutegetsi kandi ushyizwe imbere na bamwe mu bo mu ishyaka ry’abaturage rya Riech, aho bagiye bagaragaza kenshi amatwara yo kuzana ubutegetsi bushya mu Budage.

Uretse aba bantu 25 bamaze gutabwa muri yombi na Polisi, hari abandi bagera kuri 50 bari inyuma y’uyu mugambo, aho ubushinjacyaha bwemejeko nabo bagomba kubazwa.

Minisitiri w’Ubutabera mu Budage, Marco Buschmann abinyujije kuri Twitter yavuze ko aba bantu bafashwe kandi bari gukorwaho iperereza kuko bashakaga kubangamira itegeko nshinga ry’iki gihugu.

Uyu mugambi ukaba wari umaze igihe utegurwa kuko wapanzwe kuva mu Ugushyingo 2021, aho bateguraga gufata mpiri ubutegetsi bifashishije bamwe mu bahoze mu gisirikare, ndetse igikomangoma Heinrich akaba aricyo kijya ku butegetsi.

NKURUNZIZA Jean Baptiste/ UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
1 Comment
  • Q says:
    December 7, 2022 at 10:53 pm

    Yeweeee!!ruri hose !!

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Imirwano yahinduye isura mu nkengero za Point Zero

Amakuru yizewe aturuka mu misozi miremire y’i Mulenge, mu bice bya Minembwe,…

Wazalendo basubiranyemo babiri bahasiga ubuzima

Intambara mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) zikomeje guhindura…

Imyigaragambyo ku Kibuga cy’Indege cya Nairobi yatumye indege zitinda

Imyigaragambyo y’abakozi ku kibuga cy’indege gikuru cya Kenya, giherereye mu murwa mukuru…

Inyubako y’ubucuruzi mu Mujyi wa Gisenyi yahiye irakongoka n’ibyarimo byose

Inkongi y’umuriro yibasiye inyubako iherereye mu Murenge wa Gisenyi mu Karere ka…

Rugaju Reagan yasabye imbabazi mu genzi we Lorenzo nyuma y’ibyo yamutangajeho

Umunyamakuru Ndayishimiye Reagan uzwi nka Rugaju Reagan yasabye imbabazi ku butumwa yagaragayemo…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Mu mahanga

Ethiopia: Abanyamakuru batatu bahagaritswe kubera gushinja Leta gufasha inyeshyamba zo muri Sudani

2 Min Read
Mu mahanga

Umuryango w’Abibumbye urashinja RSF kwica abasivili barenga 6000 mu minsi itatu

2 Min Read
Mu mahanga

AFC/M23 yahishuye impamvu yiyemeje kurwanya FDLR ihangayikishije u Rwanda

3 Min Read
Mu mahanga

AFC/M23 na MONUSCO byaganiriye ku gahenge

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?