Byibuze abantu 11 bapfuye, abandi batandatu barakomereka ubwo igisasu cyaturikaga kigamije kwibasira imodoka yari itwaye abacukura amabuye y’agaciro mu majyepfo ashyira uburengerazuba bwa Pakistan.
Iyo modoka bivugwa ko yari yajyanye abo bakozi ku mucukuzi w’amabuye y’agaciro mu gace ka Harnai, muri Balochistan, aho Pakistan ihanganye n’inyeshyamba zishaka kwitandukanya n’igihugu.
Nk’uko umwe mu bayobozi b’ingabo zishinzwe umutekano yabivuze, igisasu cyatezwe ku muhanda cyaturitse ubwo imodoka yari itwaye abacukura amabuye y’agaciro yageraga aho yagombaga kugera, yongeraho ko gishobora kuba cyatewe hifashishijwe ikoranabuhanga rya kure.
Kugeza ubu, nta mutwe wari wigamba iki gitero.
Umuyobozi w’akarere, Hazrat Wali Agha, yatangaje ko ubwo igisasu cyaturikaga, mu modoka harimo abacukuzi 17.
Umuganga wo ku bitaro byo muri ako gace yavuze ko babiri mu bakomerekeye muri icyo gitero barembye cyane.
Balochistan, intara ikungahaye ku mabuye y’agaciro, ikora ku mupaka wa Iran na Afuganisitani, imaze imyaka myinshi ihanganye n’inyeshyamba z’Abanyabaloch bashaka kwitandukanya na Pakistan.
