BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Thursday, Nov 13, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Mu mahanga > Abansaba kuba Perezida wa Uganda bagomba kubinyumvisha – Gen Muhoozi

Abansaba kuba Perezida wa Uganda bagomba kubinyumvisha – Gen Muhoozi

admin
Last updated: December 5, 2022 12:34 pm
admin
Share
SHARE

Umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, uhabwa amahirwe yo kumusimbura ku butegetsi, yavuze ko atigeze agira igitekerezo cyo kuba Perezida, gusa asaba ababimusaba kubimwumvisha.

Gen Muhoozi aherutse guhabwa ipeti rya General

Gen Muhoozi Kainerugaba akunze gukoresha Twitter agaragaza ibyo atekereza, yavuze ko hari icyemezo gikomeye azatangaza kandi ko atazakivugira kuri Twitter.

Yagize ati “Abantu bamwe bakomeza kuvuga ko nshaka kuzaba Perezida? Ntabeshye ibyo ntibyigeze bimba mu bwonko. Ndi umuyobozi w’urungano rwange! Icyo ni icyubahiro cyo hejuru natekereza. Urungano rwacu ruzaba urw’agatangaza!!”

Gen Muhoozi Kainerugaba ku mbuga nkoranyambaga cyane Twitter hamaze kujyaho imbuga zimusaba ko aziyamamaza mu matora ataha agasimbura Se, Perezida Yoweri Museveni.

Uyu mugabo ashimirwa kuba yaragize uruhare mu kongera kubanisha Uganda n’u Rwanda mu gihe gito gishize, mu gihe umubano wari umaze imyaka itatu ujemo igitotsi.

Yagize ati “Okay, reka abashaka ko nzaba Perezida nyuma y’umubyeyi wanjye bakore  retweet na like. Nimubinyemeza nzabikora.”

Nyuma y’ayo magambo, Gen Muhoozi Kainerugaba nibwo yavuze ko azatangaza icyemezo gikomeye, kandi atazakivugira kuri Twitter.

Ati “Mu byumweru bike, ndakora itangazo rikomeye. Ntabwo hazaba ari kuri Twitter nzakoresha ubundi buryo. Nzabikora mu bushobozi bwange, ndetse nk’umuyobozi w’urungano rwange.”

 

Museveni hari abamupfukamiye ngo yongere aziyamamaze…..

Mu gihe Gen Muhoozi avuga biriya, itsinda ry’abaganga muri Uganda mu mpera z’iki cyumweru bagaragaye bapfukamye imbere ya Perezida Yoweri Museveni, bamusaba kuziyamamariza manda ya 7.

BBC Gahuza ivuga ko Museveni w’imyaka 78 ari ku butegetsi kuva mu 1986. Amatora rusange ataha ateganyijwe mu mwaka wa 2026.

Abaganga bahagarariye Uganda Medical Association (UMA) bari bitabiriye ikoraniro ryo gukunda igihugu ku murwa mukuru Kampala, aho ubakuriye yabayoboye mu gupfukama imbere ya Perezida Museveni bamusaba kuzongera akiyamamaza.

Dr Samuel Odongo Oledo, umukuru wa UMA, yashimye Perezida Museveni ko yavuguruye urwego rw’ubuzima, akanateza imbere imibereho y’abarukoramo.

Yasaba Museveni kuziyamamaza mu mwaka wa 2026 nk’umukandida Perezida, asaba bagenzi be gupfukama bakamwereka ubusabe bwabo.

UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

AFC/M23 yanenze ibirego bivuga ko ivangura Abaluba

Umuvugizi w’umutwe wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, ukomoka mu bwoko bw’Abaluba, yanenze bikomeye…

Uwase Colombe wiyamamaje muri Miss Rwanda 2015 yibarutse

Uwase Colombe wiyamamarije ikamba rya Miss Rwanda mu 2015, yamaze kwibaruka imfura…

Paris: Roger Lumbala yasabye ko Bemba na Lt Gen Ndima bahamagazwa mu rubanza rwe Ku wa 12

Ku wa 12Ugushyingo 2025, Urukiko rwa Rubanda rwa Paris mu Bufaransa rwatangiye…

Hatahuwe abakekwaho kuyogoza sitasiyo za Lisansi hanatangazwa ayo bari bamaze kwiba

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwatangaje ko rwataye muri yombi abagabo batatu bakekwaho…

Ghan : Abantu batandatu baburiye ubuzima mu muvundo w’abashaka kwinjira mu gisirikare cya leta.

Igisirikare cya Ghana cyatangaje ko umuvundo w'abitabiriye igikorwa cyo kwinjira mu gisirikare…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Mu mahanga

Umugore n’umuhungu b’uwabaye Perezida wa Gabon bakatiwe gufungwa imyaka 20

3 Min Read
Politike

Minisitiri Dr Biruta yashyikirije João Lourenço ubutumwa bwa Perezida Kagame

1 Min Read
Mu mahanga

Uvira:Umusirikare WA FARDC yarashwe na bagenzi be ubwo yashakaga kwivugana umukuriye

1 Min Read
Mu mahanga

Colonel Fureko yakubiswe hafi gushirano umwuka

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?