BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Monday, Dec 15, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Mu mahanga > Abandi bantu 4 baguye mu myigaragambyo yo kwamagana MONUSCO

Abandi bantu 4 baguye mu myigaragambyo yo kwamagana MONUSCO

admin
Last updated: July 27, 2022 7:14 pm
admin
Share
SHARE

Kuri uyu wa Gatatu tariki 27 abantu 4 baguye mu myigaragambyo yo kwamagana ingabo za UN yabereye muri Kivu y’Epfo, amakuru yemeza ko bishwe n’amashanyarazi.

MONUSCO ivuga ko abaturage bateye amabuye ku biro byayo muri Uvira

Ikinyamakuru cyo kuri Internet actualite.cd cyandikirwa muri Congo Kinshasa, kivuga ko Umuyobozi wungirije w’Umujyi wa Uvira, yatangaje ko igitsinga gitwara amashanyarazi cyagwiriye bariya bantu bahita bapfa.

Byabereye ahitwa Kilomoni, mu Mujyi wa Uvira ahari Ikicaro gikuru cya MONUSCO muri Kivu y’Epfo.

André Byadunia, Umuhuzabikorwa wa Sosiyete Sivile mu gace ka Uvira-Fizi, yabwiye kiriya gitangazamakuru ati “Twamenye ko abantu bane bishwe n’amashanyarazi.”

Umuyobozi wungirije w’Umujyi wa Uvira, Kyky Kifara yabwiye actualite.cd ko isasu ryayobye ari ryo ryafashe kiriya gitsinga gihita gicika kigwira bariya bantu.

Ati “Nanjye nari kumwe n’abapfuye, ariko nabashije kurokoka. Iyo tutaba twirukanye imbaga y’abantu benshi (bari hariya) hari gupfa umubare munini kuko abantu bari benshi mbere yo kubatatatanya.”

Muri Uvira ngo byabaye ngombwa ko abapolisi n’abasirikare barasa amasasu kugira ngo bashwiragize abigaragambya.

https://twitter.com/MonuscoF/status/1552330483714908161

 

UN yanenze iyi myigaragambyo yamagana MONUSCO 

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Antonio Guteres, yanenze iyi myigaragambyo by’umwihariko igitero cyagabwe kuri MONUSCO, tariki ya 26 Nyakanga 2022, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, mu gace ka Butembo, kigahitana abapolisi babiri ba UN ndetse n’umusirikare umwe.

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 27 Nyakanga 2022, Umunyamabanga Mukuru wa ONU, Antonio Guteres, yatangaje ko yihanganishije  imiryango  y’abishwe ndetse n’ibihugu bakomokamo.

Byatangajwe ko abapolisi baguye muri icyo gitero  babiri ari abo mu Buhinde, naho umusirikare akomoka muri Maroc.

Undi mupolisi ufite ubwenegihugu bwa Misiri yakomerekeye muri kiriya gitero.

Guteres yatangaje ko yamaganye yivuye inyuma  ihohoterwa riri kwibasira umubare nyamwinshi w’abakozi b’Umuryango w’Abibumbye  mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru kuva ku wa 25 Nyakanga, 2022.

Yasabye  abayobozi ba Congo  gukora  iperereza  kugira ngo abakoze ubwo bugizi bwa nabi batangire gukurikiranwa asaba kandi ko imyigaragambyo ihagarara kugira ngo hatagira abakomeza kuburiramo ubuzima.

Imyigaragambyo imaze iminsi ibera i Goma, abaturage basaba MONUSCO kubavira mu gihugu Leta ya Congo yatangaje ko imaze kugwamo abantu 15, naho abakomeretse barenga 60.

TUYISHIMIRE RAYMOND /UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

U Rwanda rwateye utwatsi ibirego by’u Burundi birushinja ibitero ku butaka bwabwo

Ambasaderi w’u Rwanda i New York mu muryango w’Abibumbye, Martin Ngoga, yahakanye…

Gakenke: Yafatanywe ibiro 17 by’urumogi na litiro 14 za kanyanga mu nzu

Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge (ANU) ku bufatanye na Polisi ikorera…

Rayon Sports ishobora kubona umutoza mushya mu minsi mike

Umutoza w'umufaransa w'imyaka 58, Bruno Ferry uhabwa amahirwe yo gutoza Rayon Sports…

Gen (Rtd) Kabarebe yahererekanyije ububasha na Dr. Usta Kayitesi

Gen (Rtd) James Kabarebe wari Umunyabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga…

Finlande: Abana bari munsi y’imyaka 15 batwitse ’stade’ kubera gutsindwa kw’ikipe bafana

Ishami rya Polisi ya Finlande rikorera mu gace ka Valkeakoski, ryemeje ko…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Mu mahanga

Ubutegetsi bwa Perezida Suluhu bwahakanye gufunga Dr. Mpango wari Visi Perezida

2 Min Read
Politike

Urunturuntu no gucikamo ibice kw’ ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi mu Burundi 

3 Min Read
Mu mahanga

Twirwaneho yasobanuye icyayiteye guhanura kajugujugu y’abacanshuro

3 Min Read
Mu mahanga

Putin na Netanyahu bashobora kuburanishwa na ICC badahari

1 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?