BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Saturday, Feb 14, 2026
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Politike > Abamotari bateje impanuka zahitanye ubuzima bw’abantu 150

Abamotari bateje impanuka zahitanye ubuzima bw’abantu 150

admin
Last updated: December 8, 2022 5:19 pm
admin
Share
SHARE

Muri gahunda y’ubukangurambaga yiswe ‘Gerayo amahoro’ igamije gukumira impanuka zo mu Muhanda, Umuyobozi wungirije muri Polisi y’igihugu DCGP Ujeneza Chantal avuga ko abatwara abagenzi kuri moto bakoze impanuka zahitanye abantu 150 muri uyu mwaka wa 2022.

DCGP UJENEZA Chantal avuga ko abamotari bakoze impanuka zahitanye abantu 150.

Uyu Muyobozi wungurije muri Polisi y’igihugu DCGP  Ujeneza Chantal avuga ko abamotari 4252  aribo bakoze impanuka  ku buryo zahitanye abaturage 150 abandi benshi barakomereka.

Ujeneza avuga ko kuva mu kwezi kwa mbere uyu mwaka ukagera mu kwezi kwa 11 uyu mwaka wa 2022  aribwo izo mpanuka zose zabaye.

Uyu Muyobozi yavuze ko  impanuka nyinshi zatewe n’umuvuduko wa bamwe mu bamotari, kunywa ibisindisha no kuvugira kuri za  telefoni ngendanwa.

Ati “Muri ayo makosa yose twasanze hari bamwe mu ba Polisi bashinzwe umutekano wo mu muhanda birukanwa kubera kwakira ruswa bahawe n’abamotari, abashoferi barimo n’abafashwe basinze.”

Ujeneza yongeraho ko hari abandi ba Polisi bagera kuri 500 bagiye kwirukanwa mu minsi ya vuba bazira gusaba no kwakira ruswa.

Cyakora yavuze ko ayo makosa ya bamwe mu ba Polisi, adakwiriye kwitirirwa Polisi yose kuko abenshi bitwara neza mu kazi bakuzuza neza inshingano zabo.

Yasabye abamotari n’abandi batwara ibinyabiziga kwirinda kugwa muri uwo mutego ahubwo bakubaha ubuzima bwabo n’ubuzima bw’abo batwara.

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Kayitesi Alice avuga ko abenshi bari muri uyu mwuga wo gutwara abagenzi ari Urubyiruko ari nabo mbaraga z’Igihugu.

Kayitesi avuga ko umutekano wo mu muhanda utagomba guharirwa Polisi gusa,  ahubwo ko buri wese  awushinzwe.

Guverineri avuga ko  umuhanda ugana mu Majyepfo y’uRwanda, ariwo ukunze kugaragaramo impanuka nyinshi zirimo n’izituruka ku batwara amagare bafata ku modoka zo mu bwoko bwa  ‘Camions’ abandi bakamanuka ku magare ku muvuduko wo hejuru.

Ati “Ubutumwa bwanjye buragaruka ku bamotari n’abanyonzi mbasaba kubaha ubuzima bwabo n’ubwo abandi baturage.”

Kayitesi avuga ko uruhare rwa buri wese mu kubungabunga umutekano wo mu muhanda, rukenewe.

Usibye impanuka zatewe n’abatwara abagenzi kuri moto, abatwara amagari 1571 bakoze impanuka zahitanye abantu 183.

DCGP Ujeneza avuga ko impanuka zose hamwe muri rusange ari 9468 zahitanye abagera kuri 617 barimo abanyamaguru 234 baguye muri izo mpanuka.

Bamwe mu Bayobozi ku rwego rw’Intara, Polisi n’Akarere ka Muhanga mu bukangurambaga bwa Gerayo amahoro.
Bamwe mu bamotari bo mu Mujyi wa Muhanga bitabiriye gahunda ya GERAYO AMAHORO

MUHIZI ELISÉE / UMUSEKE.RW i Muhanga

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
3 Comments
  • lg says:
    December 9, 2022 at 7:27 am

    Abamotari Abanyonzi nibo bantu ibyo bigishijwe byose bisigara aho bigiye inama zitagira umubare bahora bahabwa na Polisi zitagira umubare ntanakimwe zihindura keretse ahali hashyizweho kujya bamburwa impushya igihe bigarara ko ikosa ryakozwe kubera ubuhubutsi bwabo wenda batinya gato amagare nayo nibindi aliko kuyabambura abakora ibyaha birashoboka afite nr zikagzragaza na nyirarazo mumushyirahzmwe

    Reply
    • shinning mind Dismas says:
      December 9, 2022 at 11:30 am

      Icyo gitekerezo uzakijyane mubindi bihugu bidakunda abaturage babyo, umwana wawe ko numva najya akosa uzajya umwica la?? Nubambura ibyongibyo se uzaba ukemuye iki? Uratangaje!!?!?!!!!!! Babisiga aho se wabikoreye igenzura? None se ubugirango bose babyumve ( ntugafate abantu mugateno kamwe) thats lowest analysis!

      Reply
  • shinning mind Dismas says:
    December 9, 2022 at 12:23 pm

    Ese iyo mibare nabamotar batwara abantu kinyamwuga? cg nabandi bantu batwara za moto mumuhanda atari nabamotar barimo? kandi hari nabandi bakora uyu mwuga batabifitiye ububasha nubushobozi bakitwa abamotar kandi atari bo akeshi ugasanga ari nabo bateza ibi bibazo, erega nizo mpanuka harinigihe ziterwa nibyo bagonganye bidaturutse kumumotar, iyo imodoka ibuze feri ikagonga motar nabyo bibarwa nkaho motar yateje impanuka bigashyirwa murino mibare?????!!!!! Kandi hari nibindi binyabiziga bihitana abantu benshi, sinzi impamvu motarist ariwe witabwaho cyane!!

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Nta Gihugu gishobora kwemeza ko cyageze ku iterambere rirambye mu gihe abagore bagipfa batanga ubuzima-PM Dr.Nsengiyumva

Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr Justin Nsengiyumva witabiriye ibikorwa by’Inama y’Abakuru b’Ibihugu…

Amateka y’umunsi w’abakundana wa ‘Saint Valentin’

Ubusanzwe umunsi wa Saint Valentin wizihizwa tariki 14 Gashyantare ku Isi hose…

Ethiopia: Abanyamakuru batatu bahagaritswe kubera gushinja Leta gufasha inyeshyamba zo muri Sudani

Leta ya Ethiopia yambuye abanyamakuru batatu bakorera Ibiro Ntaramakuru, Reuters, uruhushya rwo…

Umuryango w’Abibumbye urashinja RSF kwica abasivili barenga 6000 mu minsi itatu

Raporo yashyizwe ahagaragara n'Umuryango w'Abibumbye (UN), ivuga ko umutwe urwanya ubutegetsi bwa…

Gen. Muhoozi agiye kugenderera u Rwanda

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen. Muhoozi Kainerugaba, yatangaje ko ateganta kuzasura…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Politike

Leta ya DRC yemeje ko igiye gutanga umukandida muri OIF 

2 Min Read
Politike

Uwera Jean Maurice yashimiye Perezida Kagame ku cyizere yamugiriye

2 Min Read
Politike

Uganda: Umudepite wa NUP ya Bobi Wine yatawe muri yombi

2 Min Read
Politike

Perezida Mamadi Doumbouya yarahiye mu muhango witabiriwe na Perezida Kagame

4 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?