BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Thursday, May 22, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Amerika > Abakozi babiri ba Ambasade ya Israel barasiwe i Washington DC

Abakozi babiri ba Ambasade ya Israel barasiwe i Washington DC

sam
Last updated: May 22, 2025 8:02 am
sam
Share
SHARE

Ku mugoroba wo ku wa Gatatu, abakozi babiri bo muri Ambasade ya Israel barasiwe hanze y’Ingoro Ndangamurage y’Abayahudi i Washington muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, barapfa.

Aba bakozi barashwe ubwo bari mu nzira bava mu gikorwa cyabereye ku nzu ndangamurage y’Abayahudi iri muri uyu mujyi wa Washington, DC.

Amakuru dukesha France24 avuga ko uwarashe aba bakozi ba Ambasade ya Israel yitwa Elias Rodriguez, akaba akomoka i Chicago. Kugeza ubu yatawe muri yombi.

Ubwo yari agejejwe muri kasho ya polisi, yumvikanye agira ati “Mubohore Palestine”.

Ambasaderi wa Israel muri Amerika, Yechiel Leiter yavuze ko abishwe ari umusore witwa Yoni Kalin witeguraga ubukwe ku buryo yari yaraguze n’impeta, ndetse n’umugore witwa Katie Kalisher.

Perezida wa Israel, Isaac Herzog, yamaganye iki gikorwa avuga ko ari icy’urwango.

Ati “Iki ni igikorwa cy’urwango, cyo kwanga Abanya-Israel, cyagendeyemo ubuzima bw’abantu babiri bari abakozi ba Ambasade ya Israel. Twifatanyije n’imiryango y’abishwe ndetse turi gusengera abakomeretse.”

Yakomeje avuga ko “Twifatanyije n’umuryango w’Abayahudi uri DC ndetse no hirya no hino muri Amerika. Amerika na Israel bizakomeza gufatanya mu kurinda abaturage bacu ndetse n’indangagaciro duhuriyeho. Iterabwoba n’urwango ntabwo bizaduca intege.”

 

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

U Rwanda n’u Bufaransa baganiriye ku kibazo cy’umutekano mu karere

Leta y’u Rwanda n’iy’u Bufaransa baganiriye ku bijyanye n’ubufatanye ndetse n’ibibazo by’umutekano…

Abakozi babiri ba Ambasade ya Israel barasiwe i Washington DC

Ku mugoroba wo ku wa Gatatu, abakozi babiri bo muri Ambasade ya…

Minisitiri w’Ubuhinzi w’u Buyapani yeguye nyuma yo kuvuga ko atunzwe n’umuceri w’ubuntu

Minisitiri w’Ubuhinzi w’u Buyapani, Taku Eto, yeguye ku mirimo ye nyuma yo…

Bishop Gafaranga yagejejwe imbere y’urukiko

Habiyaremye Zacharie uzwi nka Bishop Gafaranga ukurikiranyweho ibyaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina,…

Rubavu: Polisi yafashe ibilo 500 by’ifumbire mvaruganda yari igiye kugurishwa mu buryo bwa magendu mu gihugu cy’abaturanyi

Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’izindi nzego z’umutekano mu Karere ka Rubavu,…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Amerika

Umugore wa Joe Biden agiye kujyanwa mu nkiko kubera kutita ku mugabo we

1 Min Read
Amerika

Uwahoze ari Perezida wa Amerika, Biden yasanzwemo kanseri ya prostate

1 Min Read
Amerika

Cardinal Robert Prevost yatorewe kuba Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi.

2 Min Read
Amerika

“Amahoro azazana n’amasezerano ya miliyari z’amadorari” – Amerika

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?