BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Thursday, Mar 19, 2026
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Mu mahanga > Abakomando ba Kenya ntibagiye kugaba ibitero kuri M23

Abakomando ba Kenya ntibagiye kugaba ibitero kuri M23

admin
Last updated: September 28, 2022 11:40 am
admin
Share
SHARE

Ingabo za Kenya ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro n’umutekano mu burasirazuba bwa Congo zatangaje ko misiyo yazijyanye atari ukurasa umutwe w’inyeshyamba wa M23 wigaruriye Umujyi wa Bunagana n’utundi duce.

Lt Gen Muriuk Leonard Ngondi uyoboye ingabo za Kenya ziri muri RD Congo

Umuyobozi w’izi ngabo za Kenya ziri muri Congo, Lt Gen Muriuk Leonard Ngondi yabwiye itangazamakuru ko icyabajyanye muri Congo ari ukujya hagati y’ingabo za Leta n’umutwe wa M23.

Uyu mu Jenerali yatangaje ko ingabo ayoboye zifite inshingano zo gushyiraho agace ntarengwa [Zone Tempon] hagati y’abahanganye kugira ngo hategurwa inzira y’ibiganiro.

Yavuze kandi ko itsinda ry’Abakomando ayoboye rigamije guhagarika ibitero bishya hagati ya Leta ya Congo na M23 kugirango bazajye mu mishyikirano y’ubwumvikane ishingiye ku byemezo byafashwe n’abakuru b’ibihugu bigize EAC mu bihe bitandukanye.

Lt Gen Muriuki yagize ati “Ingabo z’akarere ka EAC ntizagaba igitero ku birindiro bya M23 muri Bunagana muri iki gihe, ahubwo zizashyiraho agace ntarengwa hagati ya FARDC na M23 kugira ngo hakumirwe ibitero ku mpande zombi.”

Mu cyumweru gishize nibwo Abakomando 200 bo mu ngabo za Kenya binjiye ku butaka bwa RD Congo n’intwaro za rutura zizabafasha mu bikorwa byo kugarura amahoro n’umutekano muri Kivu ya Ruguru.

Kugeza ubu ingabo za EAC ziturutse mu bihugu bitatu aribyo Uganda, u Burundi na Kenya ziri muri Congo aho zahawe ubutumwa bwo kugarura amahoro n’umutekano muri kiriya gihugu.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
11 Comments
  • Murengezi says:
    September 28, 2022 at 12:31 pm

    Ndabemeye kabisa. Muzi neza icyabazanye kweli!!!!
    Ubundi kurasa kuri M23 byaba kwinjira mu ntambara utazi neza kandi abana bari iwabo burya ntabwo ingabo z’amahanga zabatsimbura n’iza Leta zarabananiwe.
    Bibaye clear kabisa ubundi abenshi twibazaga niba Kenya ishaka gushora mu muriro w’ibibazo byananiye DRC. Aha bizafasha ko habaho imishyikirano kandi impande zose zabyungukiramo cyane DRC ibaye igaragaje ubushake bw’amahoro kuko M23 yo ari yo option yayo kandi urebye no gufata kariya gace bakahaguma byerekana ko bashaka adresse ituma bumvwa. Igisigaye ni aha DRC kuko bo bari bizeye Kenyans nk’abacunguzi kandi siko bikwiye.
    Ubu wasanga ya miryango iharanira amahane muri DRC ihamagaje imyigaragambyo yo kwamagana ingabo za Kenya.
    Ni cyo njye mbona gikurikiraho kuko bimereye nk’abari mu isoko ariko batabasha gutandukanya umukiliya ni nde, umukomisiyoneri ni nde?

    Reply
  • JOHN BYIRINGIRO says:
    September 28, 2022 at 4:12 pm

    IByo wowe uvuga namahomvu kuko ntabwo uzi umugambi kagame afite kubakongomani,abayobozi bakongo niba bataraamenya umwanzi uwariwe ntagihe abakongomani tuzagira amahoro.nahoubundi wowe urikuvuga amahomvu abakongomani dufite umujinya.

    Reply
    • Eric says:
      September 29, 2022 at 9:30 am

      Hhhhhhhh mukongomani Byiringiro John kweli mbere yo kwiyita we hera kwizina ufite ndetse unamenye abayafite nkayawe icyo barwanira ubone kuvuga ibyimijnya ufite

      Reply
  • Q says:
    September 28, 2022 at 4:55 pm

    Byiringiro we,umujinya uvuga mufite ni nka bwa bukana bw’imboga zishyushye butotsa imbehe!

    Reply
  • Anonymous says:
    September 28, 2022 at 9:16 pm

    Ibibazo mufite nibyanyu kugiti cyanyu!!So,numva rero mwanabishakira igisubizo kirambye nkabanyirabyo mukareka kugira abomubigerekaho!!!

    Reply
  • Anonymous says:
    September 28, 2022 at 9:16 pm

    Ibibazo mufite nibyanyu kugiti cyanyu!!So,numva rero mwanabishakira igisubizo kirambye nkabanyirabyo mukareka kugira abomubigerekaho!!!

    Reply
  • lg says:
    September 29, 2022 at 10:53 am

    Byiringiro iryo nizina ryabanyecogo bavuga ikinyarwanda ahubwo vugako uli umunyecongo wo mumuryango wabahutu nizina mwiyita sinjye uribahaye icyo mushaka nuko imitungo ya banyecongo babatutsi bavuga ikinyarwanda yigarurirwa na benewanyu babahutu binterahamwe ex far fdrl nabandi mukiyibagizako imipaka ikatwa abo muhiga mwali kumwe aho reka Kagame ntiyavukiye aho ntakomoka aho M23 nibakavukire baho barwanira uburenganzira bwabo mwahisemo abo muhuje ubwoko mwirengagiza icyatumye bagera muli Congo reka23 izi icyo irwanira ibereke ko nanyina wundi abyara umuhungu kandi ko uburo bwinshi butagira umusururu mu Rwanda se ko abantu bose babana nuko ruruta congo!! urinda ubabara wakwiyahuye ngo ntibazi imigambi ya Kagame wowe ulinde wo kumenya imigambi ye!! iyo afite ayifite ku Rwanda ntayifite kuli Congo nabiyita ko bayiyobora yarabaniye

  • mukarugira emerance says:
    September 29, 2022 at 11:44 am

    ohoooo Byiringiro we ahubwo njye ndunva ari wower uvuga “amahomvu” amahomvu bisobanura icyo utazi, uri kuvuga ibyo utazi, udasobanukiwe.ziriya ngabo za kenya zahagurutse ziziko zitagiye kurwana na M23, mwe mwari mwishyizeho ngo noneho M23 igiye gushya, yotswa nande, erega CONGO na FRDS yanyu na FDRL nizindi nyeshyamba zidafite ubwenge nizo zivuga ko M23 irwanira ubusa/ abazi ubwenge bo babyunva kare, mwarakubiswe, muzakubitwa mpaka, murashize kuko nubundi musigaye muri imbarwa nubuswa bwanyu(RDC) reka abakuru babahunge nimugihe, babona batazi icyo barwanira bakigira mubafite ibitekerezo bizima(M23) bafite gahunda, bafite ingengabihe bagenderaho, ohooo abana beza imfura za congo nubwo mubihakana ariko igihe kizagera, ubundi rekayo mahomvu yawe umenye ukuri.Uriya musaza wa Amerika akabashyiraho ngo FRDC niyisuganye itere urwanda, bibaye byiza mwaza weee mbega ngo birababera byiza, mwvugaga M23, RDF yo iraterwa, ariko ntiterwa dear ako warukazi, kamenye kuva ubu uriya musaza yararotaga azabaze ibyo keitha wa UN yavuze, nabandi benshi bavugako ntacyo FRDC imaze, nabo kwiba ibitoki byabaturage gusa, musahura ibyo mutahinze ubundi babarasa mugakuramo imyenda mugakinagira nkinka?OHOOOO mbega ingabo.puuu

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Kenya: Abakora mu by’indege bateguje indi myigaragambyo

Ihuriro ry’abakora muri serivisi z’indege muri Kenya (KAWU) ryatangaje ko abanyamuryango baryo…

Nyagatare: Hangijwe ibiyobyabwenge birimo urumogi na kanyanga bifite agaciro k’arenga miliyoni 56 frw

Mu Karere ka Nyagatare, habereyemo igikorwa cyo kwangiza ibiyobyabwenge birimo urumogi na…

Sudan: RSF yishe abarenga 17, isiga abarenga 120 bakomeretse

Imirwano yongeye gufata intera hagati y’ingabo za Leta ya Sudan n’abarwanyi b’Umutwe…

Perezida Kagame yakiriye umuyobozi wa rimwe mu matorero akomeye muri Amerika

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu, itariki 18 Werurwe 2026, Perezida…

Umunsi w’Ilayidi wamenyekanye

Ubuyobozi bukuru bw’ Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda (RMC), bwatangaje ko umunsi mukuru…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Mu mahanga

DRC: Abadepite bo muri Kivu ya Ruguru barataka ubukene kubera kudahembwa

1 Min Read
Mu mahanga

Madagascar yashyizeho Minisitiri w’Intebe nyuma yo gusesa Guverinoma

1 Min Read
Mu mahanga

Macron yavuze ku gitero cya drone cyahitanye Ubufaransakazi i Goma

1 Min Read
Mu mahanga

Gen Bunyoni wari warakatiwe igihano cya burundu yarekuwe

1 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?